Kamonyi: abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku batema abantu!

Abaturage b'umurenge wa Bisambi bari bitabiriye inama

Inama yahamagajwe ku murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi nta bashinzwe umutekano bayigaragayemo, yitabiriwe gusa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Abaturage biganiye abayobozi uburyo atabateye bava ku rugo bajya ku rundi bagenda bakubita abo bahasanze.

Mu gihe abaturage bavuga ko bafite ubwoba, inzego z’ubutegetsi zo zirasa n’izidaha agaciro ibivugwa nabaturage.

Mu masaha atinze y’umugoroba ni bwo umuyobozi w’umurenge wa Musambira yari ageze ahabera inama ategerejwe n’abaturage batari benshi benshi cyane.

Bwana Etienne Muvinyi yavize ko iyi ari inama isanzwe yabaturage ariko iza no kwiga ku byo yavuze ko ari ibintu yumva bivugwa n’abaturage by’umutekano muke.

Etienne Muvunyi, umuyobozi w'umurenge wa Musambira/Kamonyi District
Etienne Muvunyi, umuyobozi w’umurenge wa Musambira/Kamonyi District
Umunyobozi w’umurenge wasaga n’utemeranywa n’ibivugwa n’abaturage.

Kuva mu ijoro ryo ku wa Gatanu ni bwo ibitero by’abitwaje intwaro byatangiye kumvikana mu karere ka Kamonyi.

Abatera ngo babaga bitwaje intwaro gakondo nk’imihoro, bakaba barakomerekeje bamwe mu baturage cyakora ngo nta numwe wahitanywe nabyo.

Iyi nama yagombaga kwitabirwa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ari kumwe n’abahagarariye ingabo cyakora ku mpamvu zitamenyekanye aba ntibageze Kamonyi ahabereye inama.

 

BBC