Kamonyi : Umusore utaramenyekana yishwe anizwe

Mu kagari ka Kabagesera ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, hiciwe umusore bigaragara ko yanizwe n’abantu bataramenyekana.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, abantu batandukanye barimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’aba Polisi mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, bazindutse bajya kureba umuntu wiciwe mu kagari ka Kabagesera, uyu akaba ari umusore bigaragara ko yishwe anizwe.

Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageraga ahabereye ibi, cyasanze abaturage ari benshi bari kumwe n’inzego z’umutekano, bagerageza kureba umurambo w’uwishwe basanga nta n’umwe umuzi, bakavuga ko yaba atari asanzwe atuye muri ako gace.

N’ubwo uyu mugabo bigaragara ko yishwe anizwe akajugunywa mu ishyamba, yari asanzwe afite n’igikomere mu mutwe kuko anafite igipfuko. Nta cyangombwa cyangwa ikindi kintu bamusanganye kuburyo inzego z’umutekano zitarabasha kumenya inkomoko ye.

Source:ukwezi.com