Kampala:M23 yahawe n'abakuru b'ibihugu iminsi 2 ngo ibe yavuye muri Goma

Inama y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) yigaga ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo yarangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2012 i Kampala muri Uganda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango, Ntumba Luaba, yabwiye Radio Okapi ko abakuru b’ibihugu by’akarere byasabye inyeshyamba za M23 kuva mu birindiro n’ahantu zafashe mu bitero zimaze iminsi zigaba zigasubira nko mu birometero 20 uvuye i Goma kandi ibyo bigakorwa mu minsi itarenze 2.

Abakuru b’ibihugu basabye inyeshyamba M23 guhagarika gufata utundi duce no kutongera kuvuga ko igamije guhirika Leta yemewe n’amategeko kandi yatowe n’abaturage ya Congo.

Hemejwe gushyiraho ingabo zigizwe n’abasirikare bagera ku ikompanyi (hagati ya 100-150) bavuye mu ngabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye, ikompanyi ivuye mu ngabo za Congo, n’ikompanyi ivuye mu ngabo za M23 zigashyirwa ku kibuga cy’indege i Goma ubu hagenzurwa na MONUSCO.

Ku bijyanye n’ingabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye, Ntumba Luaba yavuze ko Afrika y’Epfo, nayo yari ifite intumwa muri iyo nama y’i Kampala izatanga inkunga y’ibikoresho.

Tanzaniya ifite i batayo (abasirikare 600) yiteguye kujya mu ngabo mpuzamahanga zidafite aho zibogamiye yasabwe gushyiraho umukuru w’izo ngabo.

Ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa n’izo ngabo, Leta ya Congo yavuze ko hari icyo ishobora gutanga. Amafaranga izo ngabo zizakenera angana na miliyoni 100 z’amadolari ku mwaka.

Mu mujyi wa Goma, i batayo y’abasirikare ba Congo n’indi ya polisi ya Congo zizahacunga umutekano. Inyeshyamba za M23 zasabwe gusubiza polisi intwaro abasirikare ba Congo bagiye basiga bahunga.

MONUSCO izacunga umutekano w’akarere kari hagati ya Goma n’uduce M23 yafashe nyuma yo gufata umujyi wa Goma. Leta ya Congo yasabwe gutega amatwi, kwiga, no gushakira ibisubizo ibisabwa na M23.

Mu byo M23 yasabaga harimo kubahiriza amasezerano Leta ya Congo yagiranye na CNDP aribyo:
-kwinjiza abasirikare bari aba CNDP mu ngabo no muri polisi no kwemera abapeti yabo

-CNDP yasabaga kandi ko hashyirwaho itegeko ry’imbabazi rusange ku bantu bayo izo mbabazi zigatangwa ku byaha byakozwe hagati ya Kamena 2003 kugeza tariki 23 Werurwe 2009 igihe amasezerano yashyirwagaho umukono.

-Itahuka ry’impuzi z’abanyekongo ziri mu mahanga

CNDP na Leta ya Congo byari byasanze ari ngombwa ko hashyirwaho uburyo bwizewe kandi bukora neza bw’imiyoborere myiza ku nzego zose harimo gutanga ibyangombwa, gukoresha, kwiga no kugenzura imikoreshereze y’umutungo kamere.

Ariko nyuma y’ifatwa rya Goma, tariki ya 20 ugushyingo 2012, M23 yongereye ibyo yasabaga yongeraho ibibazo bijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse inarega Perezida Kabila kuba yaribye amatora yo mu Gushyingo 2011 yatumye aguma ku butegetsi kugeza mu 2016. M23 irashaka ko imishyikirano yazamo abahagarariye abandi batavuga rumwe na Leta, imiryango itagengwa na Leta n’abanyekongo baba mu mahanga.

Ubwanditsi