Kanombe:Victoire Ingabire yasuye abarwariye mu bitaro bya Masaka.

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, yifatanyije n’abategura umunsi WERA w’Umucyo, ishyirahamwe ritegura kandi ritanga amafunguro mu barwariye mu bitaro hirya no hino ariko badafite ababitaho cyangwa bakabafasha kwishyura ibitaro kubaje kwivuza badafite ubwisungane.

Icyo gikorwa cyabereye ku bitaro bya Masaka ya Kanombe

Nyuma yo gusura bamwe mu barwariye mu bitaro bya Masaka, Mme Victoire Ingabire Umuhoza yahaye ikiganiro abarwanashyaka ba FDU Inkingi baba k’umugabane wi Burayi bari bateraniye i Bruxelles.

Abibutsa inshingano ikomeye FDU Inkingi yiyemeje yo guharanira ko u Rwanda ruba igihugu kigendera k’umategeko, ukwishyira ukizana kwa buri mu Nyarwanda. Abashimira ubwitange n’umurava bikomeje kubaranga.

Hano Mme Victoire Ingabire Umuhoza yumvaga bamwe mubarangije kwivuza ariko kubera ubukene bakaba batagira ubwisungane, ibitaro bikabagumisha aho, ntibatahe. Umwe muri abo wari ufite facture yananiwe kwishyura yayishyuriwe arataha

Abanyamakuru bifuje kumenya impamvu Mme Victoire Ingabire Umuhoza yitabiriye iki gikorwa. Yabasobanuriye ko atifuza gutanga Umuganda muri politiki gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa bifasha Umunyarwanda kwiteza imbere. Harimo no gufasha abatishoboye nk’abarwayi batagira ababasura.

Ya nababwiye ko ahamagarira ubishoboye wese kugira umunsi wo gufasha abatishoboye.