Kanonko yahamije ibuye Paul Kagame

Nshuti zacu dukunda, tuzinduwe no kubagezaho ubutumwa bw’umwe mu basomyi bacu watwandikiye ibikurikira:
Bavandimwe bo mw’Ihuriro ry’Inyabutatu, mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana. Nitwa Matayo Kanonko, ntuye mu Rwanda (nyamara u Rwanda ndarutekereza cyane amanywa n’amajoro kuburyo wagirango nirwo runtuyemo). Nkunda gusoma inyandiko z’Ihuriro ry’Inyabutatu.
Ndifuza ko mungereza ku basomyi banyu iyi nyandiko nohereje ikubiyemo ibitekerezo bine nshaka gusangira nabo.
 Murakoze! Imana ibane namwe, mukomeze imirimo yanyu myiza.
1-Umwami ubaho nka rubanda
Mu mateka y’abayahudi, hari aho bageze basaba Imana kubaha umwami, igezaho irabemerera, ariko ibabwira ko uwo mwami atagomba kuba umunyamahanga, ko atagomba kugira amafarasi menshi n’abagore benshi: ibi bivuga ko umwami yagombaga kubaho nk’abandi bayahudi. Imana yongeraho iti “Ku byerekeye ifeza na zahabu, ntashake gutunga ibirenze urugero.” (Ivugururamategeko 17:17). Mbese muri make, Imana ntishaka umukuru w’igihugu utunzwe no kurya imitsi y’abaturage.
Ese umuherwe Paul Kagame yigeze asoma ibintu nk’ibi? Abanyarwanda bakeneye umutegetsi ubashyigikiye yivuye inyuma mu gukemura ibibazo bahura nabyo bashaka kubaho neza. Ntibakeneye umwicanyi ruharwa ubambura utwabo akoresheje ingufu n’iterabwoba, akirundaho imitungo yose y’igihugu. Indege yirirwa azereramo ni izo yibye; amasambu n’amazu atuyemo ni ayo yibye; icyumba akoreramo muri Village Urugwiro ni icyo yibye; igihugu ategeka ni icyo yibye, ni yo mpamvu adasiba kugicura bufuni na buhoro. Ariba igihugu nk’aho adashaka ko kibaho neza. Agomba guhora acura ibinyoma byo gutwikira ubusambo bwe n’ubwicanyi bwe ndengakamere. Erega imwe mu mpamvu zimutera kwica ni ukugirango abone uko yiba no kubiba iterabwoba kugirango ubwicanyi bwe budakurikiranwa. Yataye isura muntu, ni icyihebe, ni isazi mu mata, abamurwanya bose bakwiye guhabwa amashyi n’impundu. Intambara yo guhirika ingoma mpotozi no kubohora abanyarwanda irashimishije (joyful war). Paul Kagame ni igiti kibi cyera imbuto mbi gusa. Kigomba kurandurwa kigatabwa mu nyenga y’umuriro. Ntateze guhinduka. Abamuvanye muri Uganda bari bazi neza ko yari yaramaze abantu. Kuva yagera mu Rwanda nta mwaka n’umwe urashira atishe abantu. Kwica bimuri mu maraso.
2-Icyaduha umutegetsi w’igihugu umeze nka Samweli
Bibiliya itubwira ko umuhanuzi Samweli yategetse abayahudi igihe kirekire, ko ari we wimitse umwami Sawuli hanyuma yimika umwami Dahudi. Samweli ageze mu zabukuru, igihe cye cyo kwegura gisohoye, agiye gusezera ku mirimo ye ajya imbere y’umwami na rubanda, yinginga abari aho kumushinja icyaha cyose bamuziho yabakoreye, maze bose bemeza ko nta n’umwe muri bo yigeze akorera ikibi bati “Ntacyo watureganyijeho, ntawe wakandamije, ndetse nta n’uwo wahatiye kuguha ibiguzi.” (1 Samweli 12:4). Samweli ntiyaryaga ruswa, yayindi ivuza ubuhuha mu Rwanda. Abayahudi barateranye bose bemeza ko Samweli ari indashyikirwa, ko nta kibi na kimwe bamuziho.
Ese ubu abanyarwanda bagize amahirwe yo gushinja Paul Kagame, baherahe bakagarukirizahe? Iyo abayahudi babonaga umuntu ukora amarorerwa bamwicishaga kumutera amabuye. 
Hano mu Rwanda, burya tuba dutera amabuye mu mitima yacu umwicanyi ruharwa Paul Kagame, naho amashyi tumukomera ni amabura kindi.
3-Dahudi yari umwami uhatse abandi mu bwiza
Mu gihe Dahudi yari mu buhungiro abanzi be baganje i Betelehemu, yavuze ko yifuza kunywa amazi y’i Betelehemu. Bamwe mu basirikari be babyumvise, bahara amagara yabo bajya kuyamuzanira; ariko bayamuhereje, aho kuyanywa ayacunshumurira hasi atayasomyeho, arasobanura ati “Uhoraho arandinde gukora kuri aya mazi! Aya ni amaraso y’abantu bahaze amagara yabo, bakajya hariya hantu!” (2 Samweli 23:17). Mbega umwami ufite umutima mwiza! Iyo aba Paul Kagame, yari guhita ayagotomera, yarangiza akabica urubozo! Yamarishije abanyarwanda kugira ngo yifatire ubutegetsi, abushyikiriye arabugundira mu bwicanyi ndengakamere, atera ipfunwe abamufashije bibwiraga ko azunamura icumu. Abanyarwanda bameze nk’intama ziragiwe n’ibipyisi bishinyitse ibyinyo. Yewe Dahudi aje mu Rwanda uyu munsi akareba ukuntu abanyarwanda bapfuye bagapfurikwa, kugirango yerekane akababaro ke, yahita apfukamira Imana ayisaba gutabara u Rwanda, yakwiyiriza ubusa, akambara ibigunira, akarambarara mw’ivu aborogera Uhoraho. Dahudi yakwirukira Imana kuko azi ko ariyo yonyine ifite ibisubizo byose mwenemuntu yifuza. Reka dusabe Imana kuturwanirira ni yo ifitite imbaraga ziruta iz’abanzi bacu bose ubateranyije!
4-Umugiranabi agomba guhabwa akato.
Kubyerekeye inyigisho za Yezu Kristu, Intumwa ye Yohani ati “Nihagira umuntu ubagana, atari uzanye izo nyigisho, ntimukamwakire iwanyu, ndetse ntimukamuramutse: kuko umuramukije, aba asangiye na we ibikorwa bye bibi.” (2 Yohani 10). Ntawe uzirika ihene ye iruhande rw’ihene mbi. Umwicanyi ruharwa agomba guhabwa akato, yarahumanye kurusha umubembe cyangwa urwaye ebola; kurya intonorano ye birenze kugotomera litiro y’utuzi twa Dan Munyuza kuko ni ukugirana igihango na Sekibi. Ninde wamenya umubare w’abanyarwanda amaze kwanduza abashora mu bwicanyi bwe, abasogongeza kuri kamere ye mbi? Abantu batamuha akato bakemera kurya utuvungukira two ku meza ye, baba biyandikishije mu gitabo cy’ibivume bigomba kurimbuka. Ntabwo igihugu cyacu gikeneye abantu bateye nka Paul Kagame, gikeneye abantu bameze nka Samweli na Dahudi, bakunda Imana na bagenzi babo. Naho abanyarwanda benshi bagambanirana bashaka gusimbura Paul Kagame, tubafitiye iki kibazo: watinyuka ute guhatanira imyanya y’ubutegetsi mu gihe u Rwanda rumeze nk’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, kandi umwicanyi ruharwa atagoheka aguhiga bukware? 
Imana ihumure abanyarwanda kandi ibahumurize muri iyi isi igoranye.
Matayo Kanonko
Icyitonderwa: Ihuriro ry’Inyabutatu ryishimiye abasomyi baryo nka Matayo Kanonko! Urarimuhamije Matayo we! Wunze ikirenge mu cya Adeline Mukangemanyi. Uyu mubyeyi yeretse isi yose ubwicanyi ndengakamere bw’umwicanyi ruharwa Paul Kagame budafite aho butandukaniye n’ubw’Interahamwe. Dore ubu Paul Kagame n’abambari be barakubita agatoki ku kandi bashakisha uko basubiza uyu mubyeyi mu buroko we n’umwana we Diane Rwigara, umunyapolitike ukunzwe cyane mu Rwanda imbere no hanze yarwo kubera kwerekana atazuyaza akarengane k’ingeri zose umwicanyi ruharwa Paul Kagame n’agatsiko ke bakomeje gukorera abanyarwanda.
Yozefu Mutarambirwa
Umuyobozi mukuru w’Ihuro ry’INYABUTATU