Kanye West yibukije ubwicanyi bw’i Kibeho mu gikorwa kiswe Yeezy Season 3

    Uburyo umuhanzi KANYE WEST mu gikorwa cye cyo kwerekana imideri kizwi nka Kanye West’s fashion show yakoresheje mu kugaragaza ko yababajwe n’ubwicanyi bw’impunzi z’abahutu ziciwe i Kibeho n’inyeshyamba z’abatutsi za APR bwateye benshi kwibaza uko uyu muhanzi yamenye aya makuru ndetse n’impamvu yamuteye kuba ari bwo buryo akoresha mu kugaragaza imideli no kumurika ubuhanga bwe mu buhanzi agaragaza album ye nshya yitwa The Life of Pablo .

    Bivugwa ko iki gikorwa kiswe Yeezy Season 3 cyakurikiwe n’abantu basaga 200,000,000 bityo rero uyu muhanzi akaba yaratambukije ubutumwa bukomeye kandi abantu bakaba baribajije igihe imiryango y’izi nzirakarengane izabonera ubutabera ndetse n’uko umuco wo kudahana ukomeje kuranga umuryango mpuzamahanga kandi wakagombye kubaza abayobozi b’u Rwanda bari bayoboye izo nyeshyamba ibi byaha by’intambara.

    Uko biri kose ubumwe n’ubwiyunge ntibuzagerwaho mu gihe ibyaha by’intambara byakozwe na FPR bitarakurikiranwa cyangwa ngo isabe imbabazi abanyarwanda.

    Ifoto yafatiwe mu kiswe Yeezy Season 3
    Ifoto yafatiwe mu kiswe Yeezy Season 3 bisa nk kwigana uburyo i Kibeho byari bimeze muri Mata 1995
    Ifoto yafatiwe mu nkambi ya KIbeho muri Mata 1995 n'umwongereza Paul Lowe akaba ari nayo  Kanye yakoresheje ku rupapuro rw'ubutumire mu gikorwa yise Yeezy Season 3
    Ifoto yafatiwe mu nkambi ya Kibeho muri Mata 1995 n’umwongereza Paul Lowe akaba ari nayo Kanye West yakoresheje ku rupapuro rw’ubutumire mu gikorwa yise Yeezy Season 3

     

    Emile Ndamukunda