KARABAYE : Opozisiyo y' Abarundi irongeye yikuye mu kibuga !

Kubera ko ibibazo byo mu Karere kacu k’Ibiyaga Bigari bitureba twese kandi tukaba dusabwa guterana inkunga kugira ngo bibonerwe umuti , ntitwakomeza guceceka, kandi bicika mu gihugu cy’abaturanyi. Niyo mpamvu nifuje kwerekana uko nanjye w’Umunyapolitiki mbona iby’i Burundi.

Abatarahwemye gukurikirana politiki y’i Burundi mwakomeje kwibaza amaherezo y’umukino utoroshye hagati ya Perezida Nkurunziza na Opozisiyo itamushyigikiye ! Ubu rero noneho bigeze ku ndunduro : gupfusha ubusa amahirwe Opozisiyo yagize yo gushyigikirwa n’amahanga ariko ntishobore kuyabyaza umusaruro bihaye Nkurunziza amahirwe akomeye yo kongera gutorerwa manda y’imyaka itanu , ndetse akazaba afite n’ubwinganze burenze ubusesuye mu  Ntekonshingamateka. Reka tubisobanure gato.

1.Guhera ku italiki ya 25/04/2015, ubwo Ishyaka CNDD-FDD ryemezaga ko ritanze Nkurunziza ho umukandida mu matora yo mu 2015, abagize amashyaka menshi ya Opozisiyo n’amashyirahamwe ya Societe Civile barabyamaganye ndetse bahamagaza imyigaragambyo ya simusiga ngo bange icyo bitaga manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza ! Amahanga nayo yamaganye iyo manda, cyane cyane Amerika n’Ububiligi.

Gusa imyigaragambyo ntacyo yagezeho ndetse bidaciye kabiri abigaragambyaga batangira kwishora mu byaha byo kwica abo bitaga « Imbonerakure » ku manywa y’ihangu, no kwangiza imitungo y’abandi bayitwika.

Ikosa ahanini ryagaragaye ni uko aba Leaders b’amashyaka n’aba Societe Civile batigeze bagira UBUTWARI bwo kugaragara muri iyo myigaragambyo ngo bayihe agaciro n’umurongo mwiza!

2. Bukeye taliki ya 13/05/2015, habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza wari mu rugendo muri Tanzaniye binyujijwe muri Coup d’Etat, yapfubye mu buryo busa n’ubutunguranye . Iyi nkenya ngo ni Coup d’Etat yatesheje agaciro burundu imyigaragambyo ya rubanda, ndetse yerekana ko Nkurunziza agifite ingufu mu ngabo no mu baturage benshi bakimushyigikiye!

3. Nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko Kandidatire ya Nkurunziza itavuguruza Itegekonshinga n’amasezerano ya Arusha , aho kwemera uko ibintu byifashe ngo haterwe indi ntambwe nziza, Abo muri Opozisiyo bakomeje kurwana urugamba barangije gutsindwa ngo ntibashaka kandidatire ya Petero Nkurunziza ! Ibyo byabatwaye ingufu nyinshi bituma badatekereza ikindi gisubizo !

4. Opozisiyo yaje kurangazwa nanone n’ikinyoma giherekejwe n’impuha nyinshi, cyaturukaga mu Rwanda , aho babeshywaga ngo nibahungireyo ku bwinshi, ngo Kagame azabaha ingabo zitere u Burundi zikureho Nkurunziza ! Koko rero byaje kumenyekana hose ko u Rwanda rwatangiye gutoza insoresore z’Abarundi ngo zitegura kugaba igitero cyo gukuraho Nkurunziza mbere y’amatora ! Niba koko uwo mugambi unariho, abawufite baribeshya kuko u Rwanda rwaba rwishyize mu mazi abira ruramutse rwiyemeje guhagurutsa ingabo rugatera u Burundi. Yewe no mu mateka y’igihe cy’abami, ntaho tuzi u Rwanda rwaba rwarigeze rutsinda Uburundi ! Niyo mpamvu ubu noneho nshobora kwemeza ko n’iyo ntambara ntayo izabaho, yewe nta n’ubwo igishobotse kuko itagishoboye kuburizamo aya amatora yegereje . Hagize n’abahirahira bakagaba igitero cya gisilikari, ntacyemeza ko bayitsinda mu munsi umwe! Intambara ni intambara bagenzi ! Ikigaragara ni uko abakwibeshya bagatera u Burundi muri iyi minsi bishobora ahubwo kubagendekera nka babandi bashutswe kakagaba agatero-shuma ko mu kwezi kwa 12/2014! Ubu bari he ?

5.Hari Abayobozi bahoze mu butegetsi , barimo Visi- Perezida wa kabiri n’Umuyobozi w’Intekonshingamateka, bakomeje guhunga bavuga ko « bamagana » igitugu cya Nkurunziza ! Ubu se kwamagana gusa biracyamaze iki ? Natangajwe n’uwo maze kumva mu kanya avuga kuri Televiziyo ya France 24 :

Umuntu uyobora Inteko Nshingamategeko akavuga ko yeguye, agahunga igihugu, hasigaye umunsi umwe gusa , ngo manda ye irangire !!!!!! Ibi ni ukubeshya rubanda rwose ! Kuki atahunze mbere se niba atari ashyigikiye Nkurunziza ?

Bamubajije niba abigaragambyaga aribo bica abantu  mu bisasu bikomeje guterwa (cyangwa niba ari ubutegetsi nawe yarimo bubica);  icyakora icyo kibazo yagerageje kugihunga. Nari ntegereje ko nabyo abishinja ishyaka rye na Nkurunziza !!!!! Yabyirinze.

Ikibazo gifite agaciro cyane ni uko umunyamakuru yashatse kumenya  niba abo bategetsi bakomeje guhunga bafite uko baba babivuganye n’uko bakorana , mu yandi magambo umunyamakuru yashakaga kumenya niba badahunga mu kavuyo, mbese niba bafite » une certaine organisation »! Igisubizo yatanze cyerekanye ko buri wese yikuriramo ake karenge ku giti cye, akigendera mu Bubiligi !!! Iri hunga se niryo riri buburizemo amatora ? Niryo se rikuraho Nkurunziza ? Le point est LA !

5. Abatera ibisasu bahungabanya umutekano ni Abagizibanabi, si abaharanira ineza y’Abarundi (Freedom fighters) ! Kandi ibi bisasu n’ubwo byica inzirakarengane  ntabwo aribyo byabuza amatora kuba,  guhera ejo ku wa mbere taliki ya 29 /06/2015. Nyuma y’amatora, inzego nkuru z’igihugu zose zimaze kujyaho,  aba batera ibisasu bazagomba gucengera mu mwobo kuko bashobora kuzagenda bamenyekana umwe umwe, bagafatwa bakabiryozwa !

UMWANZURO

(1)Opozisiyo y’Uburundi, niba igishaka kugira icyo yaramira nireke gutinya IKIBUGA ! Rwose yari igifite amahirwe yo gushyira ingufu hamwe , bagahangana na Petero Nkurunziza mu matora, yenda niba koko bafite ingufu bakamutsinda izuba riva ! Gusa urebye ukuntu barimo uduce twinshi, gushyira hamwe bikababera ingorabahizi,  kandi bakaba batinya amatora , amahirwe yabo yo gushyigikirwa n’amahanga bagiye kuyapfusha ubusa bidasubirwaho.

Muri demokarasi gutsindwa warwanye uko ushoboye si igisebo ahubwo gutinya urugamba nibyo BUGWARI. Opozisiyo niyirinde ipfunwe, ijye mu matora .

(2)Kwizera ngo Kagame azabarwanyiriza Nkurunziza  mu buryo bwa gisilikari nabyo ni ukwiringira baringa (umuyaga) kuko Kagame akoreshwa n’inyungu ze gusa. Ngira ngo amaze kubona ko na we ubwe ntaho ari, kuva aho Maneko we mukuru Karenzi Karake afatiwe mu Bwongereza agafungwa nk’umwicanyi kabuhariwe!  Abizeye  Kagame rero mushatse mwakurayo amaso hakiri kare, mugasubiza amerwe mu isaho, mukitabira amatora .

(3)Amatora atinze kurangira maze ngo mwirebere ukuntu aya mahanga yakomeje kwamagana Nkurunziza yisubiraho, agakorana nawe neza, naramuka atsinze, akibagirwa Opozisiyo yatsinzwe! Icyo amahanga ashyira imbere ni inyungu zayo , kandi ni ko bihora bigenda muri politiki. Nta nyungu amahanga afite mu kuzakomeza gushyigikira Opozisiyo itagaragaza ingufu. Abo rubanda izihitiramo muri aya matora yegereje nibo bazakorana neza na Amerika , Ububiligi…..  Abavuga ngo ntibazemera inzego zivuye mu matora bariganirira. Ububiligi sibwo bushinzwe kwemera cyangwa kutemera ubutegetsi bw’Uburundi, ubwo bubasha Ububiligi bwabutakaje mu 1962 , umunsi Uburundi bubonye ubwigenge.  Muri iki gihe Rubanda niyo yigenera abategetsi binyuze mu matora : Abo muri Opozisiyo nimuhunga aya matora muzaba mubuze byose nk’ingata imennye!

(4)Barundi Barundikazi, bavandimwe bo muri Opozisiyo , nimuve mu nzozi(illusion) muyoboke inzira y’amatora nta yandi mananiza. Mwebwe mugira amahirwe menshi yo kuba Petero Nkurunziza akibemerera kujya no mu matora! Mwikomeza kuyapfusha ubusa. Ayo mahirwe uwayaha na bagenzi banyu bo mu Rwanda, ngo murebe uko bayakirana umunezero mwinshi !

Imana irinde Uburundi n’Abarundi kandi itange amahoro mu mutima wa buri mwenegihugu wese.

nahimana

 

Padiri Thomas Nahimana

Umukandida w’Ishema  Party

mu matora ya Perezida yo mu 2017 mu Rwanda.

Tel : 0033652110445

Email : [email protected]