Karake Karenzi yambitswe impotore ku kuguru kumwe!

Karake Karenzi ntabwo yerekuwe ahubwo yahinduriwe uburyo bwo gufungwa. Igihugu cy’ubwongereza ni kimwe mu bihugu inzego z’ubutabera zabyo zemera ko umuntu ashobora kuburana ari hanze ya gereza zabugenewe hatanzwe ingwate y’a mafaranga ( liberté provisoire sous caution) iryo fungurwa ry’agateganyo rero ntirikuraho uburemere bw’ibyaha aregwa yewe nta n’ubwo rigira uregwa umwere.

Ndumva rero ababyina intsinzi mwaba mwihuse cyane kuko abicanyi banyu nta mahirwe bateze na rimwe yo kuzahinduka abere.

Ikindi nagirango nibutse ni uko uwo mushinyagurira ko yarekuwe ubu yambaye umuringa w’ikoranabuhanga bita bracelet électronique uwo muringa ukaba wambarwa n’abagororwa bafungishije Ijisho Ridahumbya kugirango atagira aho acikira cyangwa se akaba yarenga imbibi bamuhaye.

Dore ibyo yasabwe mu gihe yahindurirwaga uburyo bwo gufungwa amaze kwemera gutanga ingwate y’amafaranga arenga Miliyari 1 na Miliyoni 130 z’amafaranga y’u Rwanda (1.131.713.500 Frw)

  • Kwambara uriya muringa amasaha 24 kuri 24
  • Kuba afite Telefone ngendanwa ashobora kubonekaho igihe cyose amasaha 24 kuri 24
  • Kwitaba ku biro bya Polisi (Barnet police station) buri munsi
  • Kutegera ahantu hari ikibuga cy’indege cyangwa ahandi hantu hose umuntu ashobora gusohokera mu gihugu
  • Kudatunga urwandiko rw’inzira urwo ari rwo rwose rwaba ku mazina ye cyangwa ayandi yakwiyita.
  • Kudasohoka mu nzu hagati ya saa mbiri za nijoro na saa mbiri za mu gitondo
  • Kutava mu mujyi wa London kugeza mu Kwakira 2015 igihe azongera kwitaba urukiko.

Abdallah Akishuli