Karibwende Vital ngo yashakaga kumenyekanisha ibikorwa bye kandi ngo yabigezeho 70%

Umugabo witwa Karibwende Vital yatangaje ko atari agamije kugirira nabi Minisitiri w’Intebe ahubwo ngo yari agamije kumenyekanisha ibikorwa bye ndetse no gutanga umuganura wa mbere w’umuco n’amateka bya Nkombo.

Karibwende yashatse kwegera Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura mu karere ka Nyanza kandi bitari biteganijwe muri gahunda.

Nk’uko yabyanditse mu butumwa yoherereje umunyamakuru wa Kigali Today kuri internet, Karibwende avuga ko yari agamije kurebwa n’abantu benshi ngo abe yamamaje ibikorwa bye, no kubona uburyo atanga umuganura wa mbere w’umuco n’amateka bya Nkombo.

Ngo yahagurutse mu karere ka Nyamasheke tariki 03/08/2012 yerekeza i Nyanza mu muhango wo gutanga umuganura yitwaje ibitabo bye yanditse n’inzoga iri mu gicuma cyitwa «UDAPFUYE ARARAMA» kugira ngo umushyitsi mukuru agisome aganure undi musaruro waturutse hirya no hino mu gihugu.

Karibwende yagiye muri uwo munsi mukuru yashananitse imyenda ifite ibara ry’ingwe, ikamba rya cyami, akanagerekaho agapira kariho ibirango by’ingobyi ya Nkombo”, icumu n’ingabo mu kuboko kw’iburyo, ibitabo bivuga ku muco n’amateka bya Nkombo mu kuboko kw’ibumoso ndetse n’ikarita iranga akazi nk’umuyobozi w’ingobyi ya Nkombo.

Karibwende ngo bimwe mu byo yari agamije yabizeho

Kimwe mu byari byajyanye Karibwende mu birori by’umuganura i Nyanza ngo harimo no kumenyekanisha ibikorwa bye, aha agasanga yarabashije kubigeraho kuko yarebwe n’abantu benshi, ndetse mbere y’uko umushyitsi mukuru ahagera yabonye umwanya wo gusobanuzwa ibikorwa bye n’abari bitabiriye ibirori.

Yakomeje avuga ko hari abifuje kugura ibitabo bye ariko umubare w’ibyo yari yatwaye ntiwamwemereraga kubigurisha.

Gusa ariko ngo ntiyabashije kugeza umuganura we kuri Minisitiri w’Intebe kuko igihe yabigerageje yakumiriwe n’umuntu atabashije kumenya, akanamutwara ibiganurwa yari yateguye.

Ngo mbere yari yagerageje kubaza inzira yanyuramo ngo igikorwa cyari gisigaye cyo gushyikiriza abashyitsi bakuru umuganura akigereho maze ngo bamubwira ko ibyateguwe ari ibyo nta kindi cyakorwa.

Mu butumwa Karibwende yohereje kuri internet, avuga ko itorero ryari riri gususurutsa ibirori ryaje kuririmba indirimbo yigana umuco w’iwabo ku Nkombo bakaza no kuririmba indirimbo yahanze we ubwe maze akajya kubafasha kubyina, akanaboneraho gushaka gutanga wa muganura we n’ubwo yakumiriwe.

Nyuma y’igihe gito akumiriwe agasubira kwicara, ngo nibwo Karibwende yahagurukijwe mu mwanya yari yicayemo n’umugabo atibuka neza ngo akeneye kugira icyo amubaza, maze Karibwende aramukurikira nko muri metero 100 abashinzwe umutekano batangira kumuhata ibibazo ari nako abasubiza.

Nyuma ngo baje kumujyana ku biro bya polisi aho yisobanuye, bakanagerageza kumufunga ariko bakabura icyaha bandika ku rupapuro rumufunga bakaza kumurekura.

Kubera ibihuha byari bitangiye kuvugwa by’uko yafunzwe, Karibwende ngo yihutiye gutaha adashoje uruzinduko rwe yari yageneye iminsi umunani asura uturere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo (udusozi tw’amateka).

N’ubwo uyu mugabo avuga ko hari ibyo atishimiye muri uyu muhango nko kuba itorero ryararirimbye indirimbo zitari izaryo, nta n’uburenganzira rifite, ngo yishimiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zigerageza kumva ibitekerezo by’uwo zikurikiranye zitamuhutaje no kuba yarageze ku nshuro ya mbere mu rugo rw’umwami.

Karibwende uvuka mu murenge wa Nkombo, akagari ka Rwinje ariko akaba atuye mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo, akagari ka Kibogora, ngo yifuza ko mu minsi mikuru y’Umuganura yo mu gihe kiri imbere bazagira uwo bizihiriza ku kirwa cya Nkombo.

Emmanuel Nshimiyimana

Source:Kigali today