Karoli Ndereyehe ati : ko FPR yagize Abanyarwanda ingwate n’ingaruzwamuheto Bazatabarwa na nde?

Ni bande FPR yagize ingwate:

Aba FPR barahiriye ku nkota ngo batazaba urwishe ab’i mena nka Seth Sendashonga, Lizinde Theoneste, Karegeya Patrick ;

Abashutswe na FPR bakayirwanirira nyuma bagasanga baribeshye bakaba barafashije FPR kuba le monstre ;

Aboroshwe mu bwicanyi na FPR barimo abakoze amahano bagerageza kuvanaho ingoma ya Général Juvénal Habyarimana n’abarokotse bashoye mu bwicanyi ngo barimo kwihorera ;

Aba ex-FAR bahawe imyanya ngo bajye bashinja ubutegetsi bwa Habyarimana ko bwateguye génocide

Abahuhutu bijanditse mu bwicanyi bahawe imyanya cg bafunguwe ngo bashije abandi ibinyoma

Abadepite abakozi ba leta bahabwa iya mirenge ngo bashyireho amategeko ashimangire uburambe bwa FPR ku butegetsi kandi akandamiza rubanda aho kururengera

Inzego zishinzwe umutekano wa FPR na général Kagame bagafungira ubusa rubanda cg bakabarasa ku manwa y’ihangu

Abacamanza baguriwe na FPR ngo birengagize Ubutabera bace iimanza uko ubutegetsi bwa FPR bubishaka

Impunzi zasize ibintu mu Rwanda zikaba zishaka kubisubizwa

Abanyenda nini « bashyize ubwenge bwabo mu gifu »

Abanyeshuri birirwa bagirwa intore ngo bazabone uko bazahabwa akazi na FPR

Abarokotse baba abatutsi cg abahutu batinya ko utwasigaye twahumbahumbirwa kw’icumu

Abaturage bicishwa inzara bakirirwa bashaka icyabaramura, bakaba birirwa bahagarakiwe n’abasilikari, abapolisi, aba DASSO batinya kuraswa ngo batava n’aho bari bari

1 COMMENT

  1. Mukomere cyane The Rwandan.
    Ndereyehe arongeye atinyutse kuvuga? twari duherutse avuga ko ngo hagiye kuba imbarutso mu Rwanda mbere y’amatora!
    Abagabo nk’aba nt kindi bakora uretse kugendera mu kibaba cya RNC.
    Abari muri FDU ya vrai bashatse bakwitandukanya n’abantu nka bariya nakwita mytomanes ou demagogues inzira ritararenga inkombe.
    Dukomere hamwe twese.

Comments are closed.