Urukiko rukuru rwa Karongi muri uno mugoroba wa kuwa 23 Werurwe 2017 rumaze kwemeza ko Mlle Gasengayire Léonille, umubitsi w’ishyaka FDU-Inkingi ari umwere runategeka ko ahita afungurwa.
Nabibutsa ko Mlle Gasengayire Léonille yatawe muri yombi mu kwezi kwa Kanama 2016 ashinjwa ngo gukangurira abaturage kwigumura ku butegetsi. Yafatiwe ahitwa i Kivumu bivugwa ko yasabaga abaturage kwanga kwimurwa mu byabo badahawe ingurane.
Ishyaka FDU-Inkingi ryari ryatangaje ko itabwa muri yombi ry’umubitsi waryo ari uburyo bwa Leta y’u Rwanda rwo gushaka gutera ubwoba no kubuza ubwisanzure abayoboke baryo bari mu Rwanda.
Ben Barugahare