KARONGI:Inka yatemwe, ubuyobozi buyitwikira mu ruhame, abaturage bategekwa kuyishyura

Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira kuwa 19 Mata 2016 ni bwo umugizi wa nabi utaramenyekana yatemye inka y’uwitwa Nyombayire Joseph na Mukantagara Marie (wacitse ku icumu rya Jenoside) batuye mu kagali ka Murangara umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Karongi n’inzego z’umutekano n’abaturage bo muri aka kagali ka Murangara ubuyobozi bwategetse ko iyi nka itwikirwa mu ruhame kandi abatuye mu mudgudu yatemwemo bagafatanya kuyishyura.


Inka yatwitswe



Nyuma yo gutwikwa

Nyombayire Joseph na Mukantagara Marie si ubwa mbere batemewe inka kuko no mu kwezi kwa 4 umwaka ushize nabwo yari yatemewe indi nka.

Uyu muryango watemewe inka wahungutse uva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’1995. Usanga abari mu muryango wa MUKANTAGARA Marie bose barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi uhita usigarana amasambu yari ayabo.

Kuva mu mwaka w’1995 kugeza mu mwaka w’2015 aya masambu bayatiraga abaturage bakayahinga. Nyombayire avuga ko umwaka ushize inka ye yatemwe mu ijoro bari bamubwiye ko yoneye umwe mu bari baratishije imirima ye. Kuva ubwo ngo ahita afata umwanzuro wo kutongera kwatisha amasambu.

Abagize uyu muryango kandi bavuga ko ubu basaba kwishinganisha mu buyobozi. NYOMBAYIRE Joseph yagize ati” ubuyobozi bwagombye kumenya ko nishinganishije niba ibintu bikomeje kumbaho gutya. Niba nanava hano nkajya n’ahandi kuko njye mbona hambangamiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi NDAYISABA Francois we avuga ko itemwa ry’iyi nka atahamya cyangwa ngo ahakane niba bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Genocide. Akemeza ko byinshi bizamenyekana nyuma y’iperereza rya Police.

Ndayisaba Francois kandi avuga ko gutwika iyi nka ari uguhima uwaba yaratitemye yishakira inyama. Ati”Hari abagizi ba nabi bashobora gutema inka bishakira inyama, ni urwo rugero rero kugira ngo hatazagira n’ukinisha ashaka inyama wenda akaba yatema inka ya mugenzi we kugira ngo nibayibaga aze kubonaho umurwi”.

Muri iyi nama kandi abaturage baganiriye n’itangazamakuru bemeje ko abaturiye mu mudugudu watemwemo iyi nka banasabwe kuriha iyi nka. Bagatanga amafaranga ibihumbi 3 buri umwe kandi bitarenze umunsi ukurikiye uwo byemejweho.

Muri uyu murenge wa Mubuga kandi hari n’undi muturage uherutse gutemerwa inka n’ingurube bisanzwe mu kiraro.

Source: makuruki.rw