Katauti Ndikumana ati: Vincent De Gaulle Nzamwita afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye

Vincent De Gaulle Nzamwita ari kumwe na Ge James Kabarebe

Nyuma yo kuvuga ko u Rwanda rwagiye muri CAN 2004 rujyanywe n’abanyamahanga ngo kuri we ngo u Rwanda ntirurajya muri CAN na rimwe, abakinnye muri CAN 2004 bahagarariye u Rwanda bakomeje gusubiza umuyobozi wa FERWAFA Vincent De Gaulle Nzamwita, bamagana ibyo yavuze.

Ba Désiré Mbonabucya, Olivier Karekezi, Hamadi Katauti Ndikumana bose babaye ba kapiteni b’Amavubi ntibihanganye babwije Vincent De Gaulle Nzamwita inani na rimwe!

Umva hano hasi ibyavuzwe n’umuyobozi wa FERWAFA Vincent De Gaulle Nzamwita

Désiré Mbonabucya ati: Vincent De Gaulle Nzamwita arashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??

Désiré Mbonabucya ubu uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba ariwe wari Kapiteni w’amavubi muri CAN 2004 i Tunis, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati:

Mwiriwe mwese nshuti zanjye bakunzi ba Sport mwese
Ndabasuhuje cyane,mukomere

Impamvu itumye nandika uyu munsi nuko nshaka gusubiza Président wa Fédération y’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA
ku magambo yatangaje mu kinyamakuru Igihe.com

Ngo U Rwanda ntirwagire muri CAN ngo hagiyeyo abanyamahanga!!!! Ngo ku bwe arashaka ko rujyayo bwa mbere binyuze ku mutoza Antoine Hey!!

Nyakubahwa président nagira ngo nk’uwabaye Captain w’ikipe y’igihugu Amavubi muri 2004 ubwo twajyaga muri CAN bwa mbere mu mateka y’u Rwanda,ndagira ngo nkubwire ko ayo magambo yo gupfobya amateka meza yabayeho muri ruhago yacu mu Rwanda ntashobora kuyihanganira kuko binkoraho cyane ndetse na bagenzi banjye nari mpagarariye icyo gihe.

Désiré Mbonabucya

Nyakubahwa président nagira ngo mbanze nkwibutse amateka.
U Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 50 rutarakandagira muri CAN, ariko kubera ingufu abantu bashyizemo ku Isonga harimo Nyakubahwa président wa République HE Paul Kagame aherekejwe na Gouvernement yose badusabye twebwe nk’abakinnyi gukora iyo bwabaga tukerekana ko dushoboye ko twagera muri CAN baturemamo ikizere,baduha ibyangombwa byose bikenerwa natwe dushyiraho akacu nk’abakinnyi tubigeraho
Igihugu cyose kirishima kuva ku muto kugera ku mukecuru n’umusaza.Ndetse n’akarusho ku babyibuka Bari i Kampala, Nyakubahwa président wa République yadutumiye Indege spécial kugira ngo dutahe iryo joro kubera ibibazo by’umutekano byari bihari, ndetse Nyakubahwa président wa République na Gouvernement yose twaraye tubyina intsinzi muri Stade Amahoro kugeza mu Rukerera!
None Nyakubahwa De Gaulle uyu munsi utaramara n’imyaka itanu umenyekanye mu mupira, nabwo mu bintu bidasobanutse!!!urashaka gupfobya ibyo byishimo by’igihugu cyose??

Nyakubahwa président De Gaulle nagira ngaruke kuri ibyo uvuga ngo ikipe y’icyo gihe yari abanyamahanga gusa!!Ubihera he wambura umuntu ubwenegihugu yahawe na leta nkande?? nagira ngo nkwibutse ko U Rwanda ari igihugu kigenga kandi gishobora guha ubwenegihugu uwo gishatse wese.

Ikindi ndagira ngo nkwibutse ko muri football moderne nta bunyamahanga bubaho niba uri président w’ishyirahamwe ry’umupira wagombye kuba ubizi!!!

Noneho nagira ngo ngaruke kuri abo wita abanyamahanga, n’abakinnyi 7 muri 22 bagiye muri CAN kandi nabo bahawe ubwenegihugu
Ubwo se abanyamahanga bari hehe???
Nyakubahwa De Gaulle iyo ubivuga wagira ngo ntunajya ureba ibindi bihugu ngo urebe abakinnyi biba bifite!!
None uzateza umupira ute imbere utazi gukopera ibyo abandi bakora byiza bitanga umusaruro??

Nyakubahwa De Gaulle nagira ngo ku giti cyanjye nongere nkunenge cyane!
Muri Congo Brazzaville wafashe icyemezo cyo gukinisha Daddy Birori kandi umutoza na Team manager bakubwiye ko ari i kibazo!! Wowe ubwawe utanga itegeko ry’uko akina ko ibindi bibazo uzabyirengera!! nyuma biza kurangira dutewe mpaga Igihugu cyose kirababara biguturutseho! kuki nk’umugabo utabyirengeye???
Ikindi kubyirengera wasanze ari ukwihimura ku bari barahawe ubwenegihugu byemewe n’amategeko kandi amakosa ari ayawe?!!!
Ibyo rero byo guhuzagurika nyakubahwa nibyo bituma umupira udatera imbere!!!

Reka ngaruke ku mutoza.

Vincent De Gaulle Nzamwita mu ngando y’abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda

Umutoza Antoine Hey mwamutoranyije mumaze kugirana amasezerano mbere na Fédération y’umupira w’amaguru y’ubudage mu nama yabereye South Africa, kuki mwiriwe mucuragiza bariya batoza bandi munabeshya abanyarwanda???
Nyakubahwa De Gaulle twebwe abasportif byose turabibona ariko ubu birakabije kuko wageze aho utagomba kugera ushaka gupfobya amateka ya football yacu mu Rwanda!! Twe kuri twe bakinnye CAN tubibona nk’Agasuzuguro!!

Reka ndangirize aha ariko sinarangiza ntakubajije impamvu ufata umutoza ukamuha umwaka umwe ukamusaba kutujyana muri CHAN cg CAN byamunanira akagenda!!!!
Ibyo nibyo bizateza football yacu imbere?

Biratangaje cyane kuri twe abasportif bivuga ko aje gupima amahirwe!! icyo nacyo ni kimwe mu byica umupira wacu kuko umutoza azakorera ku gitutu ntashobora gutekereza kure.

Nkaba Ndangiza nsaba Ministère ya Sport ko yashishoza neza koko niba De Gaulle ariwe muntu ukenewe kuko bigaragara ko ibyo abandi bose bakoze mbere ye abisuzugura ko ntacyo bakoze kandi yibagirwa ko ku bw’abamubanjirije habayeho Amakipe yagiye muri CAN na Coupe du monde U17.

Twizere ko Ministère iza kugira icyo ikora kuri aya magambo asuzuguza cg asebya igihugu

Njye ku bwanjye nkurikije amakosa akorwa n’imivugire idahwitse nkaba namusaba kwegura.

Nkaba mbashimiye cyane bavandimwe namwe nshuti basportif nanditse byinshi muranyihanganira n’akababaro ko kumva umuntu usebya amateka meza y’ibyagezweho muri Sport yacu.

Mukomeze mugire ibihe byiza kandi Imana ikomeze ibane namwe.

Amavubi muri CAN2004 i Tunis

Olivier Karekezi ati: Nta by’umupira Vincent De Gaulle Nzamwita azi yize korora amafi

Olivier Karekezi nawe wabaye Kapiteni w’Amavubi akaba yarakinne CAN 2004 nawe ntiyazuyaje yashubije Degaule Nzamwita akoresheje urukuta rwe rwa facebook agira ati:

Olivier Karekezi

“Nyakubahwa president wa Ferwafa ushobora kwishimira ibyiza igihugu kimaze kugeraho kuva intambara yarangira?ese ushingira he uvuga y’uko igihugu cyabonye itike yerekeza mu gikombe cya Africa binyuze mu banyamahanga? niba ari ukujya mu kintu kigutunguye, ni byo bituma kwiyumvisha ibyo ugenda uvuga inzira zose bigenda bitungura umuntu wese usobanukiwe n’umupira. Hanyuma 2015 badutera mpaga…bayiduteye kubera nde se? hahahahahahah Nimba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo ngirango ni nayo mpamvu ugera mu mupira bikagucanga, ibihugu byose byitabaza abahanga mu mupira b’abanyamahanga nuko ari abasazi se?ese abakinaga 2004 uvuga ko ari abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Katawuti Ndikumana?Njyewe reka nkugire inama?Wakomeza utakomeza kuyobora Ferwafa nuko nasaba ko uzanagusimbura azaza akomereza ku byiza waba waragezeho?Apana kuza uvuga ibidafitiye akamaro igihugu cyacu.thanks”

Ndikumana Hamad Katauti ati: Vincent De Gaulle Nzamwita ni umuswa ariko afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye

Ndikumana Hamad Katauti wari muri iyi kipe kuri ubu akaba yarambuwe ubwenegihugu, aganira na IGIHE yagize ati “Uriya ni umuswa n’ibyo akora ni ubuswa.”

Ndikumana Hamadi Katauti

“Ibyo yavuze ntibitangaje ni nayo mpamvu ubona abantu bamuseka bakanamutuka. Nta mupira azi nta n’uwo yigeze amenya. Ndibuka yajyaga muri za Cameroun na Côte d’Ivoire kuzanira APR FC abakarani ngo n’abakinnyi hanyuma agashaka ko igera kure.”

Yakomeje agira ati “Biragaragara no mu mikorere ye ko ntacyo ashoboye uretse ko afite umuntu uri mu rwego rwo hejuru umushyigikiye nawe kubera inyungu ze bitari ku z’igihugu. Mumumbarize ikintu kimwe gusa, mu gihe amaze ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa ni igiki cyiza yabashije kugeza ku bakinnyi b’Abanyarwanda yaba abo hanze cyangwa mu gihugu?”

Katauti mu kugereranya iterambere ryagezweho ku ngoma ya De Gaulle n’abamubanjirije yagaragaje ko ntacyo yafashije abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati “Ndibuka kubwa Ceasar Kayizari (uyu yayoboye FERWAFA), ishyirahamwe ryafashaga abakinnyi kujya hanze bagakora igeragezwa. We yafashije bangahe? Yangize umunyamahanga ariko icyo nafasha cyangwa se nzafasha abakinnyi b’Abanyarwanda n’umupira w’u Rwanda muri rusange we ntabwo azapfa abikoze cyane cyane ko niho nasize ngejeje u Rwanda mu mupira ndetse n’izina mu mupira azapfa atabigezeho.”

Umwanzuro

N’ubwo Katauti atatoboye ngo avuge uwo muntu ukomeye uri mu rwego rwo hejuru ushyigikiye Vincent De Gaulle Nzamwita, amakuru akunze guhwihwiswa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo ari we uri inyuma ya Vincent De Gaulle Nzamwita ikaba ari nayo mapamvu akomeza kwihanganirwa mu makosa menshi akora bivugwa na benshi ko abuza umupira w’u Rwanda gutera imbere.

Abasesengura iby’umupira w’amaguru mu Rwanda bahamya ko uwo mukino ari ikintu gicungirwa hafi n’inzego z’iperereza ndetse n’iza gisirikare bityo ubuyobozi bwa FERWAFA bukaba budashobora guhabwa umuntu utizewe cyangwa utari umusirikare.

Uko byagaragaye mu minsi ishize hagiye hakurikirana abasirikare mu kuyobora FERWAFA, nka Lt Gen Ceaser Kayizari, Gen Jean Bosco Kazura, ubu hari abahamya ko uyobora FERWAFA by’ukuri ari Gen James Kabarebe, Ministre w’ingabo ariko akaba yarashyizeho Vincent De Gaulle Nzamwita ngo ategeke mu izina rye ni ukuvuga ko ibyemezo byose bikomeye biba byafashwe na Gen James Kabarebe. Niyo mpamvu benshi bahamya ko Vincent De Gaulle Nzamwita yabaye indakoreka n’ubwo ari umuswa ku buryo amakosa yose abaye muri FERWAFA ndetse n’imaza bitwara abandi we bikamusiga!

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]