Kayumba ku rugamba, Kayumba ku rugambo!

Emmelyne MUNANAYIRE 

Yanditswe na Emmelyne Munanayire

Iminsi ibaye myinshi abagabo b’ukuri bafashe umwanzuro wo guca ukubiri n’ikinyoma maze bitandukanya na FPR.

Mu ntangiriro tuziko FPR yari ifite amatwara n’ imigambi myiza ku banyarwanda bose, kuburyo abari mu mahanga tutibagiwe n’ abari mu gihugu bemeye kuyiyoboka. Abayiyobotse bagiye ku rugamba barwanira kubohoza u Rwanda bemera kumena amaraso yabo kuko bumvaga urwanda rugiye gukira burundu politiki mbi n’umwiryane; nyamara ariko siko ibintu byagenze.

Umugabo witwa Kagame tutazi uko yageze ku buyobozi bwa FPR yayihinduye ukundi, maze kubwizanya ukuri bari baragize intego abisimbuza ikinyoma n’ iterabwoba. Abo bari kumwe barihanganye ngo basoze urugamba dore ko benshi bari bakeneye gutaha iwabo no gukumira ubwicanyi bwarimo bukorerwa abana abanyarwanda: aha twibuke genocide n’ ubundi bwicanyi byarimo bikorwa. Ibyo byose byateye icyasha ku bantu bose babaye mu mutwe wa FPR by’ umwihariko ababaye abasirikare.

Aho ikinyoma cya Kagame kimariye kubaka ingoma y’igitugu mu Rwanda, akagenda ahigika nabo bakoranye akabica, akabafunga abandi bakamuhunga, hari abagabo bataheramywe n’ amateka mabi FPR yanditse maze biyemeza gutandukana nayo biteguye neza kuba banasobanura uruhare bagize mu byabaye. Ntibihishe ngo bace mu byatsi cyangwa ngo babure burundu bagiye ahagaragara biyemeza gukora politike y’ubwiyunge n’ ubwumvikane bwa bose. 

Ni muri uru rwego Ihuriro Nyarwanda RNC ryashinzwe nubwo nyuma naryo ryahuye n’ ibibazo. Ibyo bibazo rero nibyo bitumye nibariza abanyarwanda: RNC ishingwa byabaye inkuru nziza kubarambiwe igitugu cya kagame?  Umushinga w’ ubwiyunge abayitangiye bavuze urakenewe mu banyarwanda? Abayishinze bari baziranye? Abatarabashije gukomezanya nayo bakoze ikihe gikorwa gituma abasigaye bakwifuza kubasanga? Kuba nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya, Kayumba ari ku isonga niwe wabyihaye? Ese hari undi wari ubikwiye kumurusha?  Hari ibibazo Kayumba yigeze agirana na Karegeya? Niba Atari ibyo abagize Kayumba ikibazo kuki batakigize Karegeya agihari? Niba Karegeya yaremeye gukorana na Kayumba kuki hari abanga gukorana nawe kandi Karegeya yaramwemeraga? Ubuse Karegeya iyo aba akiriho urugambo ruri kuri kayumba rwari kubaho? Urwo rugambo se nirwo rugamba dukeneye?

Muri ino nyandiko ndasaba abanyarwanda kumfasha gushishoza ngo nsobanukirwe niba ikiruta ikindi ari ukwihutira kujya ku rugamba rwo kubohora abanyarwanda cg guhora mu magambo ugahora usebya abandi udashobora no gushyikira ibikorwa byabo. 

Aha ndashaka kuvuga abantu bahora bibasira Kayumba nyamara washaka ibikorwa byabo ntubibone, mu gihe Kayumba we ahora atotezwa, yamaganwa na leta ya Kigali yirirwa ihigira kumugirira nabi. Aha twibukiranye ko nyuma yo kuraswa incuro ebyiri, Kagame ntacyo adakora ngo nawe amwice nkuko yishe Karegeya.

Kwibasirwa na leta ya Kagame nkuko byumvikana mu binyamakuru n’amaradiyo anyuranye bikagaragazwa n’ impapuro zo kumuta muri yombi za hato na hato ni ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Kayumba ari ku rugamba kandi ko ahangayikishije Kagame na leta ye.

Muri urwo rwego rero, nabwo ndibaza ikindi kibazo: kwibasira Kayumba no kumuvuga nabi nibyo abanyarwanda bifuza cyangwa ni ugutiza umurindi leta ya Kigali?

Niba koko duhangayikishijwe n’ ubugome n’ ubutegetsi bwa Kagame twakagombye twese gutahiriza umugozi umwe tukirinda amacakubiri ayo ariyo yose, tukabanza tukiza umwanzi w’ abanyarwanda ariwe Kagame n’agatsiko ke.

Njyewe ntabwo nshaka kuburanira Kayumba ariko nziko yitandukanyije na FPR nta kiguzi, bakaba bahanganye bigaragara ku buryo ntashidikanya cyangwa ngo ntinyuke mvuge ko bagifite imigambi imwe; ababivuga bose twagombye kubibazaho.

Kuba imigambi ya FPR itarakozwe si uko yari mibi ahubwo ni uko Kagame yaje akayikoreramo nabi yifitiye inyungu ze bwite kuburyo atatinye no kwica bagenzi be ari nayo mvano y’ihunga rya Kayumba ukomeje gutotezwa kugeza magingo aya. 

 Kayumba ntawe yigeze yirukana mu Ihuriro Nyarwanda RNC; abagiye barijyanye bari bafite impamvu zabo bwite, naho kumurega ko afite ibitekerezo nkibya FPR/DMI ntaho bitaniye no kubura icyo urega umuntu runaka ukamwita gusa Interahamwe nkuko leta ya Kigali yabigize intero. Amakosa FPR yakoze Kayumba akiyirimo amureba nkuko areba abandi bose bayihozemo bakaba batakiyirimo. Nta mpamvu rero n’imwe yo kumuhoza ku rugambo kandi yibereye ku rugamba.

Bityo rero bavandimwe banyarwanda, mureke, nkuko duhora tubivuga duhaguruke turwanye leta ya Kagame n’agatsiko ke bitumazeho abantu. ubundi twicare mugacaca tujye inama twige uko twakomora ibikomere abanyarwanda bafite nuko twayobora u Rwanda rwacu mu bumwe no mu bwubahane.