Kenya: Abanyamulenge n’ababembe barwanye

Ahitwa Kayole mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya ku gica munsi cy’uyu wa gatatu tariki 8 Kanama 2018, habaye imirwano yashyamiranije Abakongomani bo mu bwoko bw’abanyamulenge n’abo mu bwoko bw’ababembe.

Iyo mirwano ikaba yadutse mu nama y’impunzi yari yatumijwe na UNHCR yabereye mu cyumba cy’inama aho bita kwa Diyo.

UNHCR ishinzwe impunzi ku isi yari yatumije inama igamije gusobanurira impunzi ibihereranye n’amabwiriza mashya y’amatora ateganijwe kuba y’abayobozi b’impunzi zituye Nairobi.

Intumwa za UNHCR na Leta ya Kenya zasobanuriye impunzi zari zahuriye muri icyo cyumba ko inzego z’impunzi zigiye gutorwa zisimbura izari zisanzwe aho gutora uhagarariye buri bwoko butuye muri Nairobi nk’uko byari bisanzwe ahubwo hagiye gutorwa ushinzwe agace mu duce tugize Nairobi. Bivuze ko uzatorerwa Kayole agomba kuba ahagarariye impunzi zose zituye muri ako gace (Niba utowe ari Umusomali azaba ahagarariye Abasomali, Abaetiyopiya, Abasudani y’Epfo, Abarundi, Abakongomani, Abanyarwanda, Abanigeria, Abanyadjibuti, Abanyerithrea, n’izindi mpunzi zose zihatuye, yatorwa ari umukongomani agahagararira impunzi zose zituye Kayole).

Mu gihe izo ntumwa zasobanuraga ayo mabwiriza zari zimaze guha buri mpunzi kopi. Umwe mubakongomani yasabye ijambo asobanura ko ayo matora asanga ateguye nabi.

Yakomeje abwira izo ntumwa ko abanyamulenge ari benshi mu duce twinshi twa Nairobi bisobanuye ko aribo bazatorerwa imyanya yose bityo ubwoko bufite impunzi nke muri Nairobi batazaba bafite ubavuganira muri UNHCR. Uwo musaza yongeyeho ko no muri Congo abanyamulenge batabemera nk’abakongomani ahubwo babafata ko ari abanyarwanda bityo akaba atumva ukuntu umunyekongo w’impunzi Nairobi azahagararirwa n’Umunyarwanda (Umunyamulenge) wiyita umukongomani.

Uwo musaza arangije iryo jambo rye undi mukobwa w’Umubembe nawe yafashe ijambo avuga ko atumva ukuntu muri UNHCR bita Abanyamulenge ko ari Abakongomani bakaba bashaka kubaha ubuyobozi bwose bw’impunzi kubera ubwinshi bwabo muri Nairobi.

Nyuma y’ayo magambo icyari inama cyahindutse isoko, Abagore n’abagabo b’Ababembe bahise basohoka muri icyo cyumba bavuga ko basanga ayo matora arimo ivangura kuko azafasha Abanyamulenge kuko nibo benshi kandi birazwi. Abanyamulenge bahise babasanga hanze imirwano iba irasakiranye hanze y’icyumba cy’inama.

Abapolisi 2 bafite imbunda bahise bagerageza guhosha bigoranye hiyambazwa n’abandi bambaye sivile babashije guhosha iyo mirwano. Abanyamulenge n’izindi mpunzi zaturutse mu bindi bihugu zisubira mu cyumba cy’inama. Ababembe n’abafuliru banga gusubira muri icyo cyumba kugeza inama irangiye.

Izo ntumwa za UNHCR zibibonye zityo zahise zisaba abahagarariye abandi; impunzi 4 z’Abanyamulenge n’izindi 4 z’Ababembe n’abafuliru babicaza hamwe ngo bige kuricyo kibazo cyazanye ikibazo.

Twarinze dutaha ako kanama k’abantu 8 hamwe n’intumwa za UNHCR bakiri mu nama ku buryo tutarabasha kumenya icyo bagezeho.

Amatora ateganijwe kuba nyuma y’icyumweru hafi n’igice; abashaka kwiyamamaza bakaba bahawe urubuga rwa interneti bagomba kuzuzamo imyirondoro yabo abemerewe bakazahabwa igihe cy’icyumweru cyo kwiyamamaza kirangiye impunzi zigahamagarirwa kujya gutora uzihagarariye.

Umusomyi wa TheRwandan i Nairobi muri Kenya