Kenya: Igitero cya Al Shabaab cyahitanye 147 muri kaminuza ya Garissa

Ministeri y’ubutegetsi y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kenya, iravuga ko abantu 147 bahitanywe n’igitero cyagabwe muri kaminuza ya Garissa.

Abarwanyi ba Al Shabaab bitwaje imbunda, binjiye mu kigo cya kaminuza ya Garissa mugitondo cya kare.

Ababonye uko byagenze, bavuze ko barobanuyemo abakirisitu maze barabarasa.

Abanyeshili 500 barokowe n’abashinzwe umutekano batabaye.

Leta ya Kenya iravuga ko igikorwa cy’abashinzwe umutekano cyarangiye, yavuze kandi abagabye igitero bose uko ari 4 bishwe.

Amategeko y’umukwabu yashyizwe mu karere ka Garissa n’ahandi hafi y’umupaka wa Kenya na Somaliya.

BBC