Kenya: Ishyano ryari riguye?

Benjamin Netanyahu utitabiriye irahira rya Perezida Kenyatta yane kugaragara mu birori byabereye mu ngoro ya Perezida wa Kenya i Nairobi

Amakuru aturuka mu bantu twizeye tudangaza amazina yabo aremeza ko ishyano ryari kugwa habuze gato.

Mu bashyitsi bari bamenyesheje ko bazitabira irahira rya Uhuru Kenyatta uyu munsi tariki 28/11 nkuko bitangazwa n’abari muri Kenya harimo na wa munyakubahwa uri muri deal na Paul Kagame mu bucuruzi bw’abari mu bibazo muri Israel.

Tudatinze Benjamin Netanyahu ngo yageze muri Kenya ejo akaba yagombaga kwitabira irahira kuri imwe muri sitadi nkuru ariyo sitadi ya Kasarani ariko nk’uko bake mu bafite aya makuru badutangarije ngo isaha ye igeze yo kujya muri sitadi, urwego rw’ubutasi bwa Isirayeli Shin Bet bwaguye ku makuru adashimishije ko hari abandi bari biteguriye kugusha ishyano bagirira nabi uyu Benjamin Netanyahu.

Kujya kuri sitadi byahise bisubikwa igitaraganya ahubwo hongerwa umutekano kuri Hoteli yarayemo. Mu gihe abandi baperezida bari mumunezero kuri sitadi uyu nyakubahwa yarimo kurebera kuri TV nk’abandi bose kuko hanze ya Hoteli hari abarinzi biteguye icyaza cyose birenze ibikenewe. Aya makuru kandi akaba yemejwe n’ibinyamakuru byo muri Israel nka The Israel Times.

Aya makuru akomeza atubwira ko uyu nyakubahwa yaje kwemererwa n’inzego ze z’ubutasi gusohoka muri hoteli akajya mu rugwiro rwa Kenya gusangira n’abavuye mu birori ahagana saa cyenda zo muri icyo gihugu.

Mu gihe twifuzaga gusuzuma aya makuru niba ari impamo uwo twabajije yadutumye kuzabwira Perezida w’u Rwanda mu gihe yatumiwe ngo ajye avuga mu rurimi azi neza.

Mubajije impamvu yagize ati: “Igihe Paulo Kagame yahabwaga umwanya ngo agire icyo abwira abanyakenya kuri sitadi yagize ati Hongea hongea hongea sana watu wa Kenya. Ati ibyo rero yashakaga kuvuga Hongera kuko hongera bisobanuye ibindi”. Nasetse cyane yongeraho ati:” Museveni yamweretse ko amurenze bamuhaye kuvuga nyuma ya Kagame yaje amukosora avuga neza ati Hongera hongera hongera watu wa Kenya.”

Jyewe sinabifashe nk’uko uyu munyamahanga twavuganye yabifashe ko arugusebya igihugu ahubwo ntekereza ko yisebeje wenyine kuko ntekereza ko hari abanyarwanda bazi igiswayire kurenza Paul Kagame.

Perezida Magufuri wa Tanzania we ntabwo yitabiriye uwo muhango wo kurahira akoresheje urubuga rwa twitter yasabye imbabazi abaturage ba Kenya avuga ko atazitabira uwo muhango kubera impamvu ze bwite atasobanuye izo ari zo.

Kanuma Christophe

1 COMMENT

  1. Ntimukabeshye President Paul Kagame yavuze Hongera and not Hongea.Pronontiation y’ururimi rutari urwawe iteka niba related to your mother language. Mujye kwivuza amatwi yanyu ntacyumva neza.

Comments are closed.