Kenya: Urukiko rw’ikirenga rwategetse ko amatora asubirwamo!

Byanditswe na Marc Matabaro

Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwahinduye impfabusa amatora yabaye mu gihugu rutegeka ko amatora asubirwamo mu minsi 60, ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeli 2017 kandi ngo iki cyemezo ni ndakuka!

Abacamanza 5 mu bacamanza 7 nibo bemeje ko Komisiyo y’amatora yanyuranyije n’itegeko Nshinga rya Kenya mu buryo yateguye amatora, ndetse ngo n’inenge zagaragaye mu matora zatumye ibyavuye mu matora bitaba uko byagombaga kugenda! Ibi akaba ari byo byari byatumye  utavuga rumwe na Leta Raila Odinga aregera urwo rukiko.

Abacamanza Jackton Ojwang na Njoki Ndung’u, bo ntibashyigikiye icyo cyemezo cya bagenzi babo.

Uwari uyoboye urukiko David Maraga akimara gutangaza icyo cyemezo, abashyigikiye Raila Odinga bari inyuma y’urukiko hari harinzwe na Polisi ku buryo bukomeye bahise bagaragaza ibyishimo.

Uhuru Kenyatta, w’imyaka 55 yatowe bwa mbere mu 2013, yari yatangajwe ko yatsinze kuri uyu wa 11 Kanama 2017 ku majwi 54,27% mu gihe uwo bari bahanganye Raila Odinga w’imyaka 72 byari byatangajwe ko yabonye 44,74%, dore ko yari amaze gutsindwa inshuro 3 mu 1997, 2007 na 2013. Raila Odinga mu 2013 yari yaregeye urukiko rw’ikirenga ariko ntibyagira icyo bitanga.

Raila Odinga akimara kumenya iyi nkuru yavuze ko uyu munsi utazibagirana mu mateka ya Kenya na Afrika yose kuko ngo nibwo bwa mbere ku mugabane w’Afrika urukiko ruhinduye impfabusa ibyavuye mu matora yongeraho ko nta cyizere agifitiye Komisiyo y’amatora agasanga ngo hagomba gushyirwaho indi komisiyo y’amatora izategura amatora ataha.

Imbere y’urukiko ababuranira Raila Odinga bavuze ko habaye inenge mu matora hakaba hari ibikorwa byo kwica amatora byabaye ku bushake ndetse byateguwe bigamije kugabanya amajwi ya Raila Odinga bikongera aya Uhuru Kenyatta!

Komisiyo y’amatora yarezwe gutinda gutangaza inyandiko mvugo z’ibyavuye mu byumba by’amatora, no mu mafasi ngo bikaba byarakozwe kugira ngo haboneke umwanya wo gutekinika umubare w’amajwi.

 

Ubu igisigaye ni uguhitamo undi munsi amatora azongera kuberaho!