Kibuye: umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock yatawe muri yombi

Police y’u Rwanda mu karere ka Karongi yaraye itaye muri yombi umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo n’icyo abakobwa yakoreshaga bamushinja.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 3 rishyira kuwa kane tariki ya 4 Kanama 2016 , bamwe mu bantu be ba hafi babwiye Umuseke ko uyu mugabo yari amaze gutabwa muri yombi.

Muri iki gitondo, CIP Theobald Kanamugire umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yemereye Umuseke ko koko uyu mugabo afunze, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo koshya no kuyobya abantu agamije kubashora mu buraya.

Inkuru irambuye>>