Kicukiro : Umurambo wa Yankurije wakoraga umwuga w’uburaya watoraguwe iwe

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Ukwakira 2012 mu masaha ya saa tatu mu mudugudu wa Kabagendwa, Akagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga ho mu karere ka Kicukiro hatoraguwe umurambo w’uwitwa Yankurije Donatha wakoraga umwuga w’uburaya.

Nkuko twabitangarijwe n’umuvugizi wa polisi mu mugi wa Kigali Supt. Ndatsikira Albert Gakara uyu murambo ukaba warabonywe n’umuturanyi wa Nyakwigendera Uwayezu Valentine ari nawe nyirinzu uyu yabagamo ubwo yari aje iwe.

Mu kwinjira, yasanze uyu Yankurije yashizemo umwuka aho yagaragazaga n’ibikomere mu maso. Supt. Ndatsikira Albert Gakara yakomeje adutangariza ko kuba nyakwigendera yakoraga umwuga wo kwigurisha byemezwa n’abo bari baturanye.

Supt. Ndatsikira Albert Gakara kandi yadutangarije ko nyakwigendera yibanaga wenyine akaba yari afite imyaka iri hagati ya 25 na 26.

Ubu bwicanyi bukaba buje busanga ubundi butandukanye bwagiye bukorerwa abakora umwuga w’uburaya mu duce dutandukanye tw’umugi wa Kigali aho inzego zibishinzwe zatangaje ko hari bamwe mu bagiye bakora ubu bwicanyi bamaze gufatwa.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com