Kigali: Ababyeyi bafungiye mu Bitaro bya Muhima kubera kubura ubwishyu baratabaza

Ababyeyi bafungiye mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge kubera kubura ubwishyu bagaragaje ko babangamiwe n’ubuzima babayemo.

Ikibazo cy’abarwayi bafatwa bugwate n’ibitaro byo hirya no hino mu gihugu kubera kubura ubwishyu bwa serivisi baba bahawe si gishya by’umwihariko muri ibi bitaro bya Muhima, kuri iyi nshuro abagaragaye bagera ku munani.

Abaganiriye na TV1 bavuze ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abana babo bitewe n’uko harimo n’abamaze iminsi irenga itatu badafite icyo bakoza ku munwa.

Umwe yagize ati “ Naje mu bitaro umwana afite amezi abiri, nari nje kumuvuza banca ibihumbi 250 kandi mu by’ukuri nta bushobozi mfite, umwana amazemo amezi ane ubu afite amezi 6 yatangiye gufata imfashabere ariko kubera ko nta kintu abona inzara iratwica.”

Hari n’abavuga ko bahangakishwa n’uko abana babo basigaye bambara ubusa bitewe n’uko imyenda bahajyanye bajya kubyara yamaze kubabaho mito.

Undi mubyeyi yagize ati “ Naje mu bitaro ku itariki 12 Gashyantare nje kubyara, narabyaye umwana arinze angana gutya ku buryo imyenda nazanye yabaye mito none asigaye yambaye ubusa.”

Aba babyeyi bavuga ko ababuze ubwishyu bashyirwa mu cyumba aho badapfa kwemererwa kujya hanze ndetse n’iyo bahagiye bakaba batemererwa gusohoka ibitaro.

Banavuga ko bababazwa n’uko n’iyo hari abagiraneza babagenera inkunga batayibona yose nk’uko bikwiye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima bwo buvugako ibyo aba babyeyi bavuga ari ibinyoma.

Umuyobozi ukuriye abaganga muri ibi bitaro bya Muhima, Rivuzwe Theogene yagize ati “ Ufite irangamuntu we turamureka akadukorera inyandiko y’ukuntu azishyura amafaranga arimo gahoro gahoro ahubwo ikibazo ni uko iyo tubatse amarangamuntu banga kuyatanga.”

Mu mpera za 2016, Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima, Dr Ndizeye Ntwali, yatangarije IGIHE ko kuva muri 2014, ibi bitaro byahuye n’igihombo cyatewe n’abantu bavuwe ariko ntibishyure, kigera kuri miliyoni zisaga 10.

Yagize ati “Umurwayi wese uje atugana aravurwa, agahabwa n’imiti bitewe n’indwara arwaye, abagore baje kubyara tubitaho nk’uko biri mu nshingano zacu. Ikibazo kivuka iyo bigeze mu gihe cyo kubishyuza cyane cyane.”

Muri uwo mwaka, Minisiteri y’Ubuzima(Minisante) yamaganye ibyo bikorwa ivuga ko nta mabwiriza yigeze iha ibitaro yo kugwatira abarwayi babuze ubwishyu nyuma yo kuvurwa.