Kigali: abagaragaye kuri video bakorera urugomo umugore, umwe yarashwe undi arafatwa

Polisi y’u Rwanda itangaza ko abagabo babiri bagaragaye muri video bakubita bimwe bikomeye umugore barimo barasahura, umwe muri bo yarashwe undi agafatwa.

Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa twitter iratangaza ko yafashe inkozi z’ikibi ebyiri zagaragaye muri video yababaje benshi, ziri gukubita bimwe bibi no gusahura umugore akorera MTN i Remera.

Kuri urwo rubuga polisi y’u Rwanda ivuga iti “Dufashanyije n’urwego RIB, twafashe Irakoze Emmanuel. Uwo bari bafatanyije Irumva Elias yarashwe arapfa igihe yananizaga abaje kumufata.

“Aba babiri bakekwa ubusahuzi burimo n’urugomo rubi cyane kuri Tuyisenge Jeannette, amukozi wa MTN i Remera, byabaye itariki ya 23 z’ukwa kabiri 2020.”

BBC yageze ahakorewe icyo kibi

Ahakorewe ibi ni ahacumbitse umusore washyize camera mu nguni zose z’inzu abamo agamije kubasha kureba ibyabera iwe byose ahari cyangwa adahari, BBC yahageze. 

Ku cyumweru tariki 23 z’uku kwezi saa kumi n’imwe zirengaho iminota, abantu benshi muri aka gace kari imbere ya Stade Amahoro barahuze, umukino wa Arsenal na Everton urarimbanyije.

Uwitwa Mbarushimana na we ukorera hano ati: “Urabona ko imbere y’iyi nzu hari kompanyi ya ‘betting’, abantu bose bari bahugiye mu mupira, Jeannette we yarimo acuruza bisanzwe hano ku muhanda”.

Hano muri aka gace kazwi nko mu Migina, abantu bateranye barenze umwe nta yindi nkuru bari kuganira, amashusho ya kiriya gikorwa yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa kabiri.

Ni amashusho y’urugomo ruteye ubwoba rwakorewe Jeannette Tuyisenge w’imyaka 31, ku mbuga nkoranyambaga abantu bayavuzeho bagaragaza agahinda batewe n’ibyo babonye.

Urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda rwatangaje ko ruri gushakisha aba bagabo bakekwaho gukora ibi.

Byagenze bite?

Abakorera muri iyi nzu y’ubucuruzi iri ku muhanda w’imbere ya Stade Amahoro bafite urufunguzo rw’ahantu baca iruhande rwayo bakajya ku musarani uri mu gikari cy’iyi nzu.

Ugiye ku musarani aca iruhande rw’inzu ntoya iri mu gikari icumbitsemo Bwana Thomas.

Uyu umusore yatekereje gushyira camera zireba buri nguni yose y’aho acumbitse n’aha ku musarani uri inyuma y’inzu abamo ukoreshwa n’abantu bakorera mu nzu y’ubucuruzi iri imbere.

Bwana Thomas yabwiye BBC ko yashyizeho izi camera ku bw’umutekano kugira ngo abashe kureba ibibera hanze y’inzu ye nk’ahantu haca abantu benshi.

Jeannette Tuyisenge ari hagati y’abagabo babiri bari bagiye kumugirira nabi

Madamu Jeannette agiye ku musarani aba bagabo babiri bamusanzeyo, ku mashusho asa n’ugize amakenga ababonye, aba bagabo bumvikana bamubaza ngo “kwa Bunani urahazi?”

Ibyakurikiyeho ni byo bigaragara ku mashusho yakwirakwiriye kandi yateye benshi agahinda.

Bwana Thomas avuga ko yari akigera mu rugo, ataracana ‘screen’ ngo arebe mu mpande zose ibyo camera ye imwereka, akumva ikintu kituye hasi inyuma y’inzu.

Asohotse kureba nibwo yabonye mu mugongo abagabo babiri bazamuka bava ku musarani basubira ku muhanda.

Bwana Thomas n’undi mugabo ufite icyumba gito akoreramo icungamari ry’imwe muri kompanyi y’ubucuruzi ikorera mu iduka ry’imbere bagize amakenga nk’uko babivuga.

Ati: “Twabonye batambutse tujya inyuma kureba icyo bavuye gukora, dusanga umukobwa aryamye hasi atanyeganyega, bamukomerekeje cyane.

“Twagerageje kuhamukura tumuha amazi turamufasha, duhita dutabaza inzego zishinzwe umutekano zirahagera”.

Madamu Jeannette, umubyeyi w’imyaka 31 ufite umwana w’amezi 10, nyuma yo gukubitwa n’aba bagabo ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Kacyiru nk’uko bivugwa n’urubuga rw’amakuru KT Press rubogamiye kuri leta y’u Rwanda.

Ni bande babikoze? Ni ubujura busanzwe?

Ihohotera n’urugomo – cyane cyane ku mugore cyangwa umukobwa – ni icyaha gisa n’icyahagurukiwe mu Rwanda.

Abantu benshi bibaza niba aba bagabo babiri batazwi.

Banibaza niba gukubita Madamu Jeannette kuriya byari ubujura busanzwe gusa cyangwa hari n’ikindi kibiri inyuma.

Hano imbere ku muhanda w’imbere ya Stade Amahoro bariya bagabo amasura yabo si mashya nk’uko abahakorera babibwiye BBC.

Umwe mu bacuruza ‘airtime’ ati: “Uriya w’inzobe jyewe ndamuzi, uriya we azafatwa kuko yanyweraga mu kabari kari hariya hirya gato”.

Amakuru abari hano bavuga ni uko ubujura bukorwa gutya ababukora basiga bakubise bakagira intere uwo babukoreye – cyangwa bakanamwica – kugira ngo bagende nta nduru bavugirijwe.

Undi ati: “Ibyo bakoraga byose ntibari bazi ko hari camera ziri hariya. Jyewe narababonye nsanga umwe ndamuzi asanzwe anywera hano mu Migina, bariya ni abajura”.

Hano kuri uyu muhanda abantu bamwe bavuga ko hari abantu basanzwe bazi aba bagabo bakoze ibi.

Usanga hari n’abavuga aho batuye, bakemeza ko hari ibimenyetso babona ko bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano.

Iyo hataba camera?

Camera zifasha abantu gufata no kubika amakuru y’ibyabereye aho ziri, zifasha mu by’umutekano n’amakuru aho ziri. 

Gusa abantu bamwe cyangwa benshi mu Rwanda bafata iri koranabuhanga nk’iry’ibigo bikomeye na za banki ndetse n’abantu bakize cyane.

Hano mu Migina usanga mu biganiro abantu batangaye ko aho byabereye mu rugo ruto kandi ruciriritse rw’umusore hari camera zireba buri ruhande rw’inzu acumbitsemo.

Bose bahuriza ku kuba iyo izi camera zitahaba Madamu Jeannette aba yaragiriwe nabi kuriya ntibimenyekane cyangwa byanamenyekana bikavugwa mu magambo gusa.

Usanga bashima Bwana Thomas wagize igitekerezo cyo gushyiraho izi camera.

Nyamara ni ikoranabuhanga n’abashoboye kuryigondera benshi badafite.

Bwana Thomas avuga ko kumanika izi camera n’ibikoresho bijyana nazo nka ‘screen’ na ‘disque dur/ hard disk’ ibika amakuru yazo byose hamwe bitarenze 400,000Frw nta yandi uzatanga nyuma.

Avuga ko izi camera zifata zikanabika amakuru y’ibyabaye aho zireba amasaha 24/24, ayo makuru akabikwa mu gihe cy’ukwezi, ayafashwe kera akagenda yisiba aha umwanya ayafashwe vuba.

Avuga ko ubu hariho n’ikoranabuhanga ryo guhuza ibirebwa n’izi camera na telefone ngendanwa ya nyirazo akaba yareba ibiri kubera aho yazishyize atariho ari.

Aha i Remera mu Migina abakoranaga na Madamu Jeannette Tuyisenge n’abamuzi bizeye ko inzego z’umutekano zizafata aba bagabo bakekwaho gukora uru rugomo no kumwambura utwe. 

Bizeye kandi ko azakira akagaruka mu kazi ke.