Kigali: abakekwa kwica Christine Ilibagiza ngo baba batawe muri yombi!

Majyambere Bertin uvuga ko abantu 3 yishe badahagije ko ahubwo yagombaga kwica 1000

Kacyiru- Ku biro bikuru by’ishami rya Police rishinzwe ubugenzacyaha CID ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Majyambere Bertin yiyemereye ko ari we wishe Christine Iribagiza uherutse kwicirwa mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo kwica Iribagiza yishe undi muntu ku itariki ya 24 Mata ndetse ko yari afite umugambi wo kwica undi muntu uyu munsi.

Ku itariki ya 13 Mata ni bwo inkuru yamenyekanye ko Christine Iribagiza wari wararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abantu bamunigishije umugozi

Kuva ubwo Police yahise itangira iperereza. Kuri uyu wa Gatandatu yerekanye abagabo batatu bakekwaho ubu bwicanyi.

Majyambere Bertin wiyemerera ko ari we wishe Iribagiza Christine, avuga ko yafatanyije na mugenzi we witwa Hatangineza Ismael Hassan.

Majyambere wari wafunguwe ku itariki ya 09 Mata na bwo nyuma yo kurangiza igihano yari yakatiwe kubera kwica umuvandimwe we, avuga ko yari afite umugambi wo kwica abandi bantu benshi bagera ku 1000.

Uyu wiyemerera ko yishe nyakwigendera Christine, avuga ko yari agiye kwiba imodoka yari iri mu rugo kwa nyakwigendera ariko yabanje guhuza umugambi n’umuzamu wo kwa Iribagiza ko azamuha miliyoni 10 Frw.

Avuga ko ubwo yajyaga kwiba kwa nyakwigendera umuzamu babanje kunaniranwa akaza kugaruka yitwaje umugore wa Hatangineza (bafunganywe) akabona kumukingurira.

Ati ” Amaze gukingura nibwo nahise mufata (uwo muzamu) ndamubwira nti byutsa nyokobuja rero ampe urufunguzo rw’imodoka mbone nkwishyure. Aragenda abyutsa nyirabuja nibwo  yaje turadealing (turaganira) numva azanye ibintu byo kunsakuriza ndamubwira nti ikibazo kinzanye nta n’ikindi nje ni amafaranga nshaka amadorali 25 000 $ arambwira ngo ntayo ampa.

Numva ka kazamu nako gatangiye kuzana ibintu by’induru ndagenda mpita nkica.  Ariko nkica nabi ntikanapfa. Ubwo nibwo nagiye kwegera nyirabuja ndavuga nti amafaranga ari hehe arambwira ngo araje ayampe ariko mbona ashatse kuvuza induru nibwo namunigishije ishuka ye mbona ashizemo umwuka.”

Uyu mugabo wiyemerera ko atari ubwa mbere yari akoze ubwicanyi, avuga ko uyu munsi yari kwica undi muntu ndetse ko kuwa 24 Mata yishe undi i Gacuriro.

Majyambere wakoreshaga imvugo ziremereye zateye ubwoba abamwumvaga yagize ati ” Uwo nari kwica uyu munzi ararusimbutse.”

Uyu mugabo uvuga ko yahoze mu ngabo z’u Rwanda akaza gusezererwa yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ahamijwe kwica murumuna we, yari afunganywe n’uyu Hatangineza bemera ko bafatanyije kwica Christine. Bari bararangije igihano.

Urupfu rwa Christine wishwe ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside, rwakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ko yaba yishwe n’abakomeje gusabikwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos avuga ko aka kanya ntawahita yemeza ko uru rupfu rwaba rufitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “ Hakomeje kuvugwa ibintu byinshi, ni nako bigenda kuri buri kibazo usibye n’urupfu n’ikindi kintu cyose kibaye haba hari ibyo abantu bavuga.”

ACP Badege ko Majyambere Bertin na Hatangineza Ismael Hassan umugambi wo kwica Iribagiza bawunogereje muri gereza ya Gasabo aho bombi bari bafungiwe (umwe afungiye ubujura undi ubwicanyi).

Aba bombi n’ubwo biyemerera icyaha, bazashyikirizwa inkiko baburanishwe kuri iki cyaha cyo kwica bakurikiranyweho.

Source: umuseke