Kigali: Abashinzwe umutekano batwikishije lisansi abana b’inzererezi 2 muri bo barapfa!

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Mata 2017, imirambo y’abana bo mu muhanda 2 yasanzwe ku muhanda bapfuye batwitswe ndetse na mugenzi wa bo wa 3 wakomeretse ubu akaba ari kwa muganga, abatangabuhamya batandukanye barimo n’umwe mu bana barokotse baganiriye na bwiza.com batunze agatoki inzego z’umutekano wa nijoro bazwi nk’inkeragutabara.

Umwe muri abo bana waganiriye bwiza ubwo yari igeze ahabereye ubu bugizi bwa nabi igasanga agifite n’agacupa ke ka kore, yagize ati”hari nka saa sita z’ijoro ubwo nabonaga abanyerondo nkabibwira bagenzi banjye bakanga kubyemera. Umwe muri abo banyerondo yaje adusanga aho twari turi hariya ku muhanda afata uw’umukobwa ujya kuba mukuru twari kumwe aramutwara, twaketse ko yaba agiye kumugirira nabi hanyuma turabakurikira tujya kumurwanaho, ni bwo bahise batwirukankana bamwe bagahungira muri iriya ruhurura.”

Uyu mwana wavuze ko yitwa Byiringiro ufite imyaka 18, yavuze ko abana bahungiye muri iyo rigori bose hamwe bari 6 ari ko we akaba yari yirutse yagiye ariko akaba yari arimo kubacungira hafi, naho ab’abakobwa bo bakaba bari babaretse bagiye kwihisha.

Aba banyerondo bari bayobowe n’umukuru wa bo ngo utari wambaye imyenda y’akazi, ngo yafashe igiti akajya ajombera ba bana muri rigori aho bari bihishe yabona banze gusohokamo agatuma umwe muri bagenzi we aho bakorera ngo agende azane essence irimo abatwike.

Uyu mwana yagize ati”bazanye risansi bayimena ku bari bihishe muri ruhurura banyujije mu myenge barangije barasa ikibiriti imyambi 3 yose yanga, uwa kane niwo waste bahita bakongeza.”

Undi mugabo utashatse ko tumutangariza amazina, wavuze ko akorera akazi k’izamu ahakorera SONARWA muri ako gace haruguru gato y’ahabereye ubu bwicanyi yagize ati” nari ndi ku kazi hariya haruguru, ubwo hari mu gicuku, numva abantu barasakuza nza kureba, mpageze nsanga ni inkeragutabara na ba bana baba hano ku muhanda. Sinatinze rero nahise njya kureba akazi kanjye.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo yageraga ku kazi ke, hashize akanya akumva abana baratatse yagaruka agasanga umuriro uri kwaka muri rigori bari bahungiyemo inkeragutabara ariko ko  n’inzego z’umutekano zindi zahise zihagera ba banyerondo bagahita biruka.

Yongeyeho ati”nubu uwabanyereka nabamenya nubwo hari nijoro gusa umukuru wabo nta myenda y’akazi yari yambaye ariko bwamaze gucya ahita ajya kuyambara.” Yanavuze ko ibi byasaga n’agakino muri iryo joro kuko byatangiye mu ma saa sita z’ijoro hanyuma aba bana bakicwa ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo ariko muri ayo masaha yose bakaba barimo bazenguruka inyumako ya CHIC bacenganwa ku buryo hari n’ababanje gufungiranwa mu kazu gahuriramo amasinga y’amashanyarazi nyuma bakaza kurekurwa.

Abatangabuhamya batandukanye bahageze bikiba bavuze ko abana 2 bose bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bavuze ko hapfuye abana 2 undi akaba ari mu bitaro na we yakomeretse bikabije cyane kubera umuriro.

Umukecuru umwe mu bakora amasuku mu muhanda, ukorera kuri uwo muhanda yatangarije bwiza.com ko uwo mwana yahiye n’imyanya ye y’ibanga aho yagize ati”n’ibyo hasi y’umukondo byahiye birafatana ariko yambabaje.”

Uyu mukecuru wari ubabaye mu maso, yavuze ko aba bana bari bahasanzwe ku buryo bari bamaze no kumenyerana ku buryo harimo n’abo yari amaze kumenya amazina. Yavuze ko ari na we waberetse aho bashinga amashyiga yo gutekaho ibyo baguze mu mafaranga basabirije kuko ari ko kazi kari kabatunze.

Yunzemo ati”najyaga nsiga n’ibikoreho byanjye hano bakabindindira nta washoboraga kubikoraho, basabaga umuhisi n’umugenzi, amafaranga babonye bakayahahisha bose bagasangira.”

Uyu mwana waganiriye na bwiza.com yavuze ko atazi neza umubare wabo bose kuko bari benshi ariko ko abakobwa babanaga muri za ruhurura za hafi aho bari 4 gusa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi y’u Rwanda iravuga ko mu iperereza yakoze ngo yashoboye kubona amakuru ko abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’urugomo ari abanyerondo bagera kuri 3 ngo ubu barimo gushakishwa uruhindu nyuma yo gutoroka bamaze gukora ayo mahano.

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono na ACP Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda harasabwa buri wese wagira amakuru yatuma abo bantu batorotse bafatwa kuyatanga.