Kigali: Abayisilamu ntibishimiye uburyo bananizwa kurusha abandi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu gihe Leta y’u Rwanda yemereye amadini kongera gufungura insengero n’amateraniro yo guhimbaza Imana, hari benshi binubira ko ingamba zo gufungurirwa ziri gushyirwamo amananiza adasanzwe, bakabifata nk’aho gufungurwa byakozwe by’utwiyerurutso.

Bamwe mu binubira cyane uburyo bananizwa ni Abayisilamu, kuko uretse kubahiriza ibisabwa amatorero yose y’Abakristo, bafite ibindi bisumbyeho basabwa kubahiriza by’umwihariko. Bakibaza impamvu y’ayo mananiza. ikmisigiti y’abasilamu yemerewe gufungura ni 20 gusa mu gihe mu gihugu hose bafite ibarirwa muri 700, kandi iyo misigiti 20 nayo ikakira abantu bake cyane, ku gipimo kiri hagati ya 10% na  20% cy’abasanzwe basengeramo.

Kacyiru: Uko byari byifashe ku munsi wa mbere imisigiti ifungurwa

Muri rusange Leta yasabye amadini yose ushyiraho ingamba z’ubwirinzi zitajenjetse, buri rusengero rugategura abakorerabushake n’abajyanama, barimo abazajya bayobora abantu aho bakarabira, abapima umuriro buri wese winjiye ku rusengero afite, abafata imyirondoro ya buri wese uhageze ngo nihagira urwara Leta izabashe gukurikirana buri wese wahuye na we, hakiyongeraho gutura hakoreshejwe serivisi za telefoni (Mobile money), kandi mu kwicara bagahana intera , bakanasenga bambaye udupfukamunwa.

Aya mabwiriza ntiyabashijwe kubahirizwa n’insengero nyinshi, cyane cyane ibijyanye no kubaka urukarabiro, bityo amatorero amwe n’amwe akaba atarabasha gufungura urusengero na rumwe.

ADEPR mu mpera z’icyumweru gishize hafunguye insengero ziratenga 10 mu gihugu hose, Abadivantisti bUmunsi wa Karindwi ntibaremererwa gufungura urusengero na rumwe mu mujyi wa Kigali kugeza none, ku Bagatolika bari bafunguriwe nyinshi hari izahise zongera gufungwa nka Regina Pacis isanzwe yakira abantu barenga 2000 ikaba itari yemerewe kurenza 400 ku cyumweru gisize ariko imibare ikagaragaza ko hateraniye abarenga 700 ikaba nayo yongeye gufungwa, n’ahandi n’ahandi.

The Rwandan yatembereye mu Biryogo, Nyakabanda na Nyamirambo ahatuye Abasilamu benshi muri Kigali, barinubira bikomeye kuba muri utwo duce twose nta musigiti n’umwe wari wemererwa gufungura, dore ko muri Kigali yose uko yakabaye umusigiti umwe rukumbi wafunguwe ari uwa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ariko nawo ukaba wakiraga gusa abantu 45 kuri 350 basanzwe bawasariramo.

Barijujuta cyane bibaza ukuntu imisigiti mikuru mu gihugu nk’uwa Biryogo kuri ONATRACOM n’uwa KADHAFI i Nyamirambo itemerewe gufungurwa. Umudamu umwe yavuze ngo: “Ubu se wavuga gute ko Abasilamu bafunguriwe imisigiti, kandi ikomeye yose nta n’umwe uremererwa!” Iyi myumvire ayihuje n’abandi batari bake, batabyumviyumvisha na gato

Umusigiti wa KADAFI n’uwa ONATRACOM niyo ya mbere yubashywe mu Rwanda

Ikindi abasilamu banyuranye muri izi karitsiye binubira ni ukuba bo basabwa gusali (gusenga) bahana intera ya metero 3 mu gihe amabwiriza menshi yahawe abandi avuga metero imwe cyangwa metero imwe n’igice, bakanavuga ko imiterere y’imisigiti, n’uburyo iba yubatse basanzwe begerana (Nk’uko Kolowani Ntagatifu ibisaba), ku bw’izo mpamvu nibahana intera isabwa hakazajya hinjiramo bake cyane.

Barinubira kandi kuba basabwa gusenga mu byiciro kugira ngo batarenza umubare, umumenyi umwe mu idini ya Kisilamu utashatse ko dutangaza amazina ye akaba yatubwiye ko ubundi amasaha basariraho yose ari ayagenwe n’Intumwa y’Imana Muhamadi, bakaba batagomba kunyuranya nayo.

Ikindi cyabereye Abasilamu bo mu Rwanda imbogamizi badasangiye n’andi madini ni uko buri wese asabwa kwitwaza umukeka we bwite, bakabona nabyo bitazoroha.

Hari hashize amezi arenga ine, insengero zose zo mu Rwanda zibujijwe kwakira abazigana kuva kuwa 15/03/2020, mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza indwara ya Covid-19.

Hagati aho, mu gihe amatorero anyuranye akirwana no kuzuza ibisabwa kugira ngo insengero zay zifungurwe, Abahamya ba Yehova bo mu Rwanda bo bavuga ko batazigera bafungura insengero gahunda zo gusenga bisanzwe zitarakomorerwa, bo bakazategereza ko Coronavirus irangira.