Kigali: Diane Rwigara yitabye urukiko mu bujirire

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Ukwakira 2017, mu gitondo nibwo Diane Rwigara yagejejwe imbere y’urukiko Rukuru ku Kimihurura aho yaburanaga ubujurire mu ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo iminsi 30.

Nyina Adeline Rwigara nawe bafunganywe ntabwo yashoboye kwitaba mu rukiko, umwunganizi we Me Gatera Gashabana yasabye ko urubanza rwasubikwa kuko uwo yunganira arwaye atabonetse. Adeline Rwigara yandikiye urukiko ko Me Gashabana yamwunganira adahari.

Diane Rwigara nawe yasabye ko urubanza rusubikwa kuko adafite umwunganira kuko impapuro zimutumira kuburana yaziboneye ejo kandi umwunganizi we afite izindi manza.

Abavandimwe ba Diane Rwigara, Aribo Anne Rwigara (warekuwe mu minsi ishize) na basaza be 2 bari mu cyumba cy’urukiko ku Kimihurura.

Kuri uyu munsi urubanza ntabwo rwitabiriwe n’abantu benshi nk’ibisanzwe, amakuru twashoboye kubona n’uko n’ababurana babimenyeshejwe uyu munsi ku buryo hari benshi bashoboraga kwitabira uru rubanza batabimenye.

Ku ruhande rw’abashinzwe umutekano byagaragaye ko abacungagereza bari barinze Rwigara bamugejeje ku rukiko yinjira ku rukiko bigaragara ko nta mapingu yambaye bitandukanye no mu minsi ishize ubwo wabonaga atwawe nk’uko batwara abaregwa iterabwoba.

Nyuma y’umwiherero urukiko rwari rwasabye w’iminota 10, bitangajwe ko iburanisha ryimuriwe ku wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 i saa tatu z’amanywa.