Kigali: Imiryango isaga 1500 igiye kwimurwa nta ngurane

Umujyi wa Kigali ugiye kwimura imiryango isaga 1500 byagaragaye ko ituye mu bice bishobora kuzibasirwa n’ibiza.

Ni nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, gitangaje ko muri iyi minsi hateganywa kugwa imvura nyinshi cyane.