Kigali: Musenyeri Ntihinyurwa yasezeye ku bwepisikopi

Musenyeri Musenyeri Thadée umaze imyaka 47 ahawe ubusaseridoti yasezeye ku murimo w’ ubwepisikopi yari amaze imyaka myinshi akora muri kiriziya gatolika akaba yanditse asaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Umushumba (Musenyeri uri ku buyobozi bwa Diyoseze) ahagarika izo nshingano agejeje ku myaka 75 y’amavuko. Ni itegeko ryashyizweho na Papa Paul VI mu mwaka wa 1966. Iri tegeko kandi rituma Karidinali urengeje iyi myaka atemererwa kujya mu mubare w’abatora Papa mushya.

Ni muri urwo rwego Musenyeri Ntihinyurwa ugejeje kuri iyi myaka y’amavuko ndetse unayirengejeho umwe yanditse asaba guhabwa iki kiruhuko nk’ uko amakuru abyemeza. Bivuze ko mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi , azagena umusimbura mu nshingano ze, akitwa Arikiyepisikopi wa Kigali.

Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thaddée Ntihinyurwa, yizihije isabukuru y’imyaka 75 amaze avutse ku wa 23 Nzeri 2017, yaba abo mu muryango we cyangwa abo babanye bashimye uburyo yababereye umushumba mwiza n’umwarimu bakesha byinshi.Ni ibirori byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’ubusaseridoti muri iyi Arikidiyosezi byabereye muri Stade Amahoro i Remera, ahari hateraniye imbaga y’abantu bari baje kwizihiza uwo munsi.

Musenyeri Ntihinyurwa aje akurikira Musenyeri ucyuye igihe, Habiyambere Alexis na we wasezeye ku nshingano ze kubera ko yari agejeje kuri iyo myaka agasimburwa ku buyobozi bwa Diyoseze ya Nyundo na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet.
Inyuma ya Musenyeri Ntihinyurwa hari abandi bafite iyi myaka nabo bazamukurikira muri iki kiruhuko nyuma y’akazi bakoreye kiliziya nabo bashinzwe; barimo Musenyeri wa Diyoseze Byumba, Nzakamwita Servilien uzakorerwa yubile y’imyaka 75 muri uyu mwaka.

Umushumba wemerewe icyo kiruhuko akomezanya izina rya Musenyeri ariko hakongerwaho ko acyuye igihe(Episcopus emeritus) mu gihe Ntihinyurwa azajya yitwa Archiepiscopus emeritus. Nk’abandi bashumba bose, uwitabye Imana ashyingurwa muri kiliziya(paruwasi katederale), i Kigali ni Saint Michel.

Musenyeri Ntihinyurwa yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Mu nyandiko y’ubuhamya n’ubutumwa bwa Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, ku isabukuru ya Musenyeri Ntihinyurwa, avuga ko yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Karubanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.

Musenyeri Rukamba umaze imyaka 49 aziranye na Musenyeri Ntihinyurwa, akomeza avuga ko yanabaye umuyobozi wungirije wa Seminari Propedeutique y’i Rutongo akarangiza neza imirimo yari ashinzwe bigatuma atorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981 agahabwa Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.

Yamaze imyaka 16 ari umushumba w’iyo diyosezi, aho yasuye amaparuwasi, agashinga amashya, kandi agakorana imbaraga umurimo w’ikenurabushyo muri iyo diyosezi, atangiza na Seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21. Musenyeri Ntihinyurwa amaze imyaka 36 kuri uwo murimo.

Papa Francis aherutse kwemerera abashumba ko bashobora kujya mu kiruhuko cyangwa gusezera ku nshingano zabo mbere yo kuzuza iyi myaka 75. Gusa ubyemererwa ni uwatanze impamvu zagaragaye ko zifatika nyuma yo gusuzumwa na Vatican , ku rundi ruhande Papa ashobora kuvana umushumba runaka kuri uyu mwanya agasigara yitwa Musenyeri kubera amakosa runaka yakoze. Icyo gihe asigarana ibirango by’umusenyeri ariko akamburwa inkoni y’ubushumba kuko ihabwa uyobora diyoseze.

Source: umuryango