Kigali: NTIRUTWA THEOPHILE wa FDU-Inkingi yashimuswe

Théophile Ntirutwa

Amakuru atugeraho kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016 aravuga ko Bwana Ntirutwa Théophile umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali yashimuswe kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeli 2016 ubwo yari atashye iwe.

Nk’uko bishimangirwa n‘itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka FDU-Inkingi mu ijwi ry’umunyamabanga waryo wungirije, Dr Emmanuel Mwiseneza ngo Bwana Ntirutwa yashimutiwe n’abasirikare ahitwa mu Rwimpyisi  mu Kabuga ka Nyarutarama ubwo yari kuri moto atashye.

Abo basirikare ngo bamutwaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro bamushyira mu modoka yarekeje ahantu hataramenyekana kugeza ubu twandika iyi nkuru.

Ibi bije bikurikira itabwa muri yombi rya Visi Perezida w’ishyaka PDP Imanzi, Bwana Jean Marie Vianney Kayumba, nawe watawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki ya 18 Nzeli 2016 bikaba bikekwa ko yaba azira ikiganiro yari amaze kugirana n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa muri gahunda yitwa Dusangire Ijambo ya Radio Ijwi ry’Amerika.

Nabibutsa kandi ko ubu n’umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi, Léonille Gasengayire yakatiwe gufungwa iminsi 30 mu gihe ngo hagikorwa iperereza ku byaha ashinjwa ngo byo kugumura abaturage.

Bwana Théophile Ntirutwa yari yarishinganishije mu buyobozi bwa Police avuga ko afite impungenge z’umutekano we nk’uko bigaragazwa n’iyi baruwa yandikiye umuyobozi wa polisi mu karere ka Gasabo:

ntiritwantiritwa

Ben Barugahare