Kigali: Polisi imaze guta muri yombi abayobozi ba FDU-Inkingi na PDP Imanzi

Inzu ibamo abayoboke ba FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017 ava i Kigali ni avuga itabwa muri yombi ry’abayobozi benshi ba FDU-Inkingi ndetse n’umuyobozi umwe w’ishyaka PDP-Imanzi.

Boniface Twagilimana, Visi Perezida wa FDU-Inkingi

Nk’uko ababyiboneye n’amaso yabo babivuga ngo kugeza aya masaha twandika iyi nkuru (saa kumi n’igice isaha y’i Kigali) abayobozi ba FDU inkingi bamaze gutwarwa n’inzego zishinzwe umutekano ni Boniface Twagirimana (Visi Perezida), Fabien Twagirayezu (ushinzwe ubukangurambaga), Léonille Gasengayire (umubitsi wungirije), Uwiringiyimana Vénuste , Nsabiyaremye Gratien, Ufitamahoro Norbert  n’abakozi bo mu rugo babiri Alphonse na Julien, nyuma twamenye amakuru ko na Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali na JMV Kayumba, Visi Perezida wa PDP-Imanzi nabo batawe muri yombi!

JMV Kayumba, umuyobozi wungirije wa PDP-Imanzi rya Déogratias Mushayidi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeli 2017, Polisi y’u Rwanda yagabye igitero ahaba abayoboke b’Ishyaka FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire, i Kigali mu Rwanda.

Abapolisi bambaye imyenda y’akazi babarirwa muri 15 hamwe n’abandi benshi bambaye gisivili tutabashije kumenya umubare, nibo bakomeje kuzenguruka mu rugo rukoreramo iri shyaka ritemerewe na Leta y’u Rwanda.

Bakihagera bateraguye ibintu byose hejuru, bambika amapingu Visi Perezida wa FDU, Bwana Boniface Twagirimana, umubitsi w’ishyaka Inkingi Madamu Gasengayire Leonille, Bwana Fabien Twagirayezu, n’abandi bakozi babiri.

Gasengayire Léonille , umubitsi wungirije wa FDU-Inkingi

Mbere yo gutangira ibikorwa by’isaka nyirizina, abapolisi babanje kugota inzu, binjira mu byumba byayo byose, bafata ibikoresho byose by’itumanaho byari muri iyo nzu, bahereye Ku matelefoni, ubundi batangirs gusaka buri kintu cyose bahereye ruhande.

Akimara kumenya aya makuru, BwanaThéophile Ntirutwa, umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali yahageze asa n’utabaye, asanga imiryango yose idadiye. Yahise yurira igipangu agwamo imbere, ariko ntiyahatinze, kuko nta n’iminota ibiri yamazemo.

Mu gusohoka yiruka yari akurikiwe n’abagabo batatu, arongera yurira bwangu igipangu asimbuka akomeza kwiruka, umwe mu bamukurikiye nawe wari umaze kucyurira, asubiza amapingu mu mufuka, ntibakomeza kumwirukaho.

Théophile Ntirutwa umwe mu bayobozi ba FDU Inkingi mu mujyi wa Kigali

Yirutse avuga ko abandi babashyizemo amapingu, ariko akaba yakomereje ahatamenyekanye.

Ahagana mu ma Saa cyenda n’igice nibwo numero ya Theophile Ntirutwa itongeye gucamo, mu gukurikirana tumenya ko nawe bashyize bakamutwara, bamufatanye na Jean Marie Vianney Kayumba, Visi-Perezida wa PDP-Imanzi aho bari bicaranye.

Nsabiyaremye Gratien, umukomiseri muri FDU-Inkingi we yafatiwe ku ishuri aho yigisha mu karere ka Rutsiro, kuri ubu twandika iyi nkuru akaba arimo ajyanwa i Kigali n’abamutaye muri yombi.

Kugeza kuri uyu munota, Polisi y’u Rwanda ntacyo irabitangazaho, dore ko ahanini igira icyo ivuga iyo ibibajijwe n’aitangazamakuru ry’imbere mu gihugu, ritakibasha kwandika inkuru zitari mu nyungu za Leta.

Nabibutsa ko umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, Victoire Ingabire ndetse n’umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka Sylvain Sibomana ndetse n’abandi bayoboke benshi b’iryo shyaka bafunze, ku ruhande rwa PDP-Imanzi, Perezida w’iryo shyaka Déogratias Mushayidi nawe arafunze aho yakatiwe gufungwa burundu!

Aya makuru akaba yahererekanijwe cyane ku mbuga nkoranya mbaga n’abantu batandukanye barimo n’abanyamakuru b’abanyarwanda bari hafi y’aho byaberaga.

Polisi y’u Rwanda yo iratangaza ko ngo yataye muri yombi abantu bari mu mitwe yitwaza intwaro nk’uko bitangazwa mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.