Kigali: Umubyeyi w’umwana w’imyaka 7 wahohotewe na DASSO agiye kwicwa n’agahinda

Uwizera Providence, ni umubyeyi utuye i Musambira mu karere ka Kamonyi, akaba amaze igihe atorohewe no kuvuza umwana we w’umuhungu avuga ko yahohotewe n’urwego rwa DASSO mu karere ka Nyarugenge, ubuyobozi bw’aka karere n’urwego rwa DASSO by’umwihariko bakaba batamwirebera n’irihumye.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Uwizera Providence bigaragara ko avugana umubabaro n’agahinda, yadutangarije ko tariki 7 Nzeri 2016 mu masaha y’umugoroba, umwana we w’umuhungu w’imyaka 7 yavaga ku ishuri yagera mu gace ka Nyabugogo agahohoterwa n’umukozi w’urwego rwa DASSO washakaga gukubita umuzunguzayi akamucika, mu kumwirukankana akaba ari bwo yahutaje uwo mwana akangirika cyane mu mutwe.

Uyu mwana wiga ku kigo cy’amashuri abanza cya Muhima, yagize ikibazo gikomeye mu mutwe ndetse hari igufwa ryari ryahombanye nk’uko amafoto yo mu cyuma twabashije kubonera kopi abigaragaza. Ibi byatumye tariki 16 Nzeri 2016 abagwa mu mutwe, akaba muri icyo gihe cyose yararwariye mu bitaro bya CHUK.

Gusa ubu uyu mwana ntakirimo kuvuzwa, kuko umubyeyi we Uwizera Providence avuga ko amafaranga yamushizeho, kugeza aho atagishoboye no kumutegera imodoka yamugeza kwa muganga n’ubwo naho atagishoboye kuba yamwishyurira ubuvuzi. Uyu mwana ubu yaramucyuye, arwariye mu rugo kandi amerewe nabi.

Uyu mubyeyi avuga ko iki kibazo yakigejeje kuri Polisi ya Muhima ndetse yitabaje n’ishami rya CID rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi, bamubwira ko urwego rwa DASSO ari rwo akwiye gukurikirana kuko uwabikoze yari mu kazi.

Uyu mwana yarangiritse bikomeye mu mutwe, aha yari mu bitaro bamaze kumubaga

Aho yari arwarije umwana muri CHUK, Uwizera Providence avuga ko ushinzwe amakuru muri DASSO ya Nyarugenge witwa David, yamusuye yahagera agafotora, akamubaza icyo yifuza undi akamubwira ko asaba ubufasha mu kuvuza umwana. Uwo ariko yaragiye ntiyongera gusubira kureba uyu mubyeyi n’umwana arwaje, habe no kumushyira icyayi cyangwa umugati aho yamusuye mu bitaro.

Nyuma uyu mubyeyi yagiye kwirebera umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge babonanye amubwira ko ikibazo atari akizi ariko ko agiye kubikurikirana. Uyu mubyeyi ariko avuga ko yababajwe no kumva uyu muyobozi w’akarere avuga ngo ntiyamenya ko umwana ataguye mu mvururu, ngo ntakimwemeza ko yakubiswe na DASSO. Byarangiye amubwiye ngo nagende azamusubiza, kuva ubwo ntacyo yamubwiye ndetse n’iyo amuhamagaye kuri telefone ntamwitaba.

Uyu mubyeyi asobanura ko umunsi umwana we ahutazwa na DASSO, hafi aho hari abasirikare bari ku burinzi bwa nimugoroba bagahita bahamagara uwo mukozi w’urwego rwa DASSO ndetse n’umuzunguzayi yirukankanaga, bakabategeka bombi kujyana umwana kwa muganga. Uyu mubyeyi avuga ko n’ubwo umwana we ameze nabi, abasha kuvuga kandi akaba ari mukuru kuburyo atayoberwa DASSO, dore ko yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba, ariko mu nshuro zose twagerageje kumuhamagara kuri telefone ye igendanwa ntiyatwitabye.

Uwizera Providence uvuga ko ubuyobozi bw’akarere n’ubw’urwego rwa DASSO bamwirengagije, ubu avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we, kuko amafaranga y’igishoro yakoreshaga yose yayakoresheje amuvuza akamushirana burundu ubu no kubasha kumubonera ibimutunga bikaba ari ikibazo gikomeye.

Uyu mubyeyi wagwiriwe n’ibyago, ubufasha bwawe uko bwaba bungana kose bushobora kumugoboka akabasha guterateranya akavuza uyu mwana we. Uramutse ushaka kugira icyo ufasha Uwizera Providence, wamuhamagara kuri telefone igendanwa nimero 0788229627

GUSANGIZA ABANDI IYI NKURU NABYO UBWABYO NI UBUFASHA BUKOMEYE!

Source: Ukwezi.com