Kigali: Umukobwa yiyahuye asimbutse muri ‘etage’ ya kane mu nyubako Makuza Peace Plaza

Ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeli 2019, Hatangimana Scolastique, w’imyaka 25 (yavutse tariki 14-03-1994), yagerageje kwiyahura asimbuka avuye muri Étage ya 4 mu nyubako yo kwa Makuza mu mujyi halait wa Kigali yikubita hasi.

Ambulance yahageze bahamuvana bamujyanye CHUK ameze nabi .

Nk’uko inyandiko yasize yanditse, igaragaza ko yari afitanye ibibazo n’umusore w’inshiti ye witwa Kubwimana yasezeyeho avuga ko yamuhemukiye, kimwe na nyirasenge yise Umubyeyi gito, wakagombye kuba yaramubereye umubyeyi mwiza, akanavuga ko ubuzima bwari bumunaniye.

Yanasezeye kandi kuri: Uwimana Jackson ,Dusengeyezu Josiane, Nkotanyi Joseph, Imanibihari Bona, Baganizi Florent, Tegereza Justine na Safina Tete, anabashimira ibyiza bamukoreye, agasoza agira ati” Bye” kubo yasezeye ho bose.

Akaba yasimbutse mu mu mugambi wo kwiyahura nk’uko inyandiko ye ibigatagaza.