Kigali: urupfu rwa Jean de Dieu Mucyo wigeze kuba Ministre w'ubutabera

Amakuru ava i Kigali muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2016 ni urupfu rwa Jean de Dieu Mucyo wigeze kuba Ministre w’ubutabera mu Rwanda.

Nyuma  yo kuba Ministre w’ubutabera kuva 1999 kugeza 2003, yabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kuva 2003 kugeza mu 2006, nyuma yashinzwe ikiswe komisiyo Mucyo ngo cyari gishinzwe gushakisha cyangwa gutekinika uruhare rw’abafaransa muri Genocide, nyuma aza guhabwa kuyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide CNLG kugeza 2015.

N’ubwo yagizwe Senateri yagaragazaga intege nke kubera uburwayi yavugwagaho ndetse bwamugaragaragaho, amakuru The Rwandan yabonye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016 ni uko uwo mugabo yaguye muri za escaliers arimo kujya ku kazi mu nama ya komisiyo mu nzu y’inteko nshingamategeko umutwe wa Sena muri iki gitondo cyo ku wa mbere nyine. Bivugwa ko yahize ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faysal ku Kacyiru ariko biba iby’ubusa.

Jean de Dieu Mucyo wari ufite imyaka 55 azibukirwa kuri byinshi mu mateka ye cyane cyane kuba yigendeye atitabye ubutabera nyuma yo kuvugwaho kwica abantu batagira ingano mu cyahoze ari Butare akomokamo aho bivugwa ko yishe abantu bari bitabiriye ubukwe bose adasize n’abageni!

Ikindi azibukirwaho ni ukuba yarashoboye gutuma benshi mu bahutu bari bafungiye Genocide bafungurwa hakorwa amadosiye mu byo bitaga kwirega ibyaha bagahabwa imbabazi. Hari ababyireze by’ukuri barataha, hari abibeshyeye ko bishe ngo babone uko bataha, ndetse hari abanze kwemera ibyaha batakoze bagwa muri Gereza naho abandi baracyaborera mu buroko kugeza ubu.

Uyu mugabo kandi yagizwe umuyobozi mukuru w’ubujyenzacyaha muri Ministeri y’ubutabera ku bintu by’amahirwe ubwo uwari Perezida Pasteur Bizimungu yamusangaga aho yari arinze ari umusirikare wo mu rwego rwa Serija, maze agasanga amuzi muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko bityo agahita amuha akazi ako kanya.

Jean de Dieu Mucyo kandi yasize umugani muri Kaminuza y’u Rwanda aho ari mu bagiraga amanota make ashoboka ku buryo abandi banyeshuri bise amanota make “AMACYO” kubera Jean de Dieu Mucyo.

Mucyo Jean de Dieu, yavutse taliki 07/12/1961; mu karere ka Nyanza , ni mwene Mucyowintore Thomas na Uzanyamaberuka Marciana, yize mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990.

Ben Barugahare

Email: [email protected]

Facebook: Benjamin Barugahare

24 COMMENTS

  1. ntimukagakoreshe.imvugo.nkizo.kumuntu.witabye.imana.kuko.urupfu.ntirutoranya.muravugq. imbibi.yakoze.mukavuga.nibyiza.yakoze.kuki.ibibi.mumva.arukuri.isi.nTisaKaye. buri.wese.yanyagirwa.jye.muzi.nkumuntu.utagiraga.uwo.asubiza.inyUma. ibyo.kuvuga.ngo.yishe.abahutu.ntagihamya.kandi.abahutu.babapaganI. Nabo.sabere.bakoze.ibibi.nawe.uzi.umuntu.wese.utaramenya.imana.nTaKintu.aTakOra.

  2. Aramaze niba yarabonaga amanota macye. Icyangombwa ni uko yali ayo gutsindiraho. Byali kuruta iyo uvuga uti ntamanota yo gutsinda yabonaga.

  3. Reka byose bajye babivuga. Upfuye yarakoze neza babivuge n’upfuye yarakoze nabi byo se bivugwe. mucyo we nduzi byose bivanze. hari abo yishe hari n’aboyatumye bafungurwa. Naho “Amacy” ndumva rwose kuyavuga nayo nta kibazo.

  4. Imana ishimwe weee. Nigire ihamagare na ba Fideli ndayisaba,polo kagamenaba dani munyuza. Abandi bakurikire buhoro buhoro mpaka abagome bashize mu Rwanda.

  5. Simperuka se Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi nta mututsi wigaga? iriya myaka muvuze yayizemo gute.cg yari yarigize umuhutu. ngewe amateka yigihugu cyacu aranshanga. mukavuga muti nta mututsi wacuruzaga. ejo mukongera ngo twashyinguye abacuruzi biswe bakanasahurwa. muti nta mutuutsi wabonaga akazi. mukongera ngo Ministeri nibigo byibutse abari abakozi babyo. njye ndambiwe kumva amateka yigice. NTA BAGABO BATURIMO NGO BADUHE AMATEKA NYAKURI ATABOGAMYE?

  6. Ariko niba ibyo bamuvuga ho ari byo si mbona ikosa! Iby’umuntu yakoze byaba bibi byaba byiza bizajya ahagaragara: wihishe cg warabikoze uri ahagaragara, wanze cg ukunze bizajya ahagaragara umere nk’aho ari wowe wenyine uri ku isi mu gihe uzaba uri mo kubazwa. Ahubwo abanenga bajye bavuga n’ibyiza umuntu yakoze kuko nta we ukora ibibi gusa. Ikindi kd twebwe tugihumeka dukore neza uko tubishoboye ahasigaye nyuma y’urupfu tuzabashe guhagarara tudatsinzwe: n’aho twatangira none ibibi twakoze mbere zizasibwa hibukwe ibyiza gusa.

  7. Nagende nabo yicishije baragiye,nkabariya
    yatse Bari mubukwe yaraziko isi ariyakagame?
    nabandi bagome nkaba Gen ibingira batwitse
    inkambi ya suprefegitura kiyumba,Bose bazagenda
    basanga inzirakarengane,maze Imana ibabaze iri;
    mwashobora kurema nakabuye gato?ubundi barye
    imirya,Imana ihite ibohereza mumuriro utazima
    nkuwo shebuja aziberamo ubuzira herezo.

  8. Ariko uziko wowe wanditse iyinkuru urwango rwakurenze. ubwose wowe uwaguha kuyobora vuga uko wayobora ?ntawutazi ko leta y’abatabazi yashyigikiye abaturage b’ubwoko bumwe kwica ubundi, bangiza ibyabo baranabatwikira ,ariko leta y’ubumwe ntiyigeze igira uwo yemerera ngo yirirwe ahiga ubwoko ubu nubu ni imbwa. ikindi uri kwirirwa ubunza ngo ubwoko urikubiba urwango wifitemo gusa.none niwowe uzanye ibyamoko reka nkwibarize ? ; muri leta y’abatabazi harimo abatutsi bangahe n’abahutu bangahe ? byibura umbwire n’abatutsi bari bayirimo byibura nkibikoresho nkuko mujya muzana amatiku ?
    2.leta y’ubumwe irimo abatutsi bangahe n’abahutu bangahe ?
    3.niyihe komine ,secteur cg prefecture yemwe n’umudugudu yagawe ngo iyoborwe n’umututsi mugihe cya leta y’abatabazi ?
    4.ubundise ko uvuga ngo Mucyo yamaze abantu nibindi nibindi, arinkawe ugasanga harabarimo kwica iwanyu wafata abo bagizibanani ukajya kubasengerera ???
    nabonaga ikinyamakuru cyanyu nkicyavugira abanyarwanda ariko none mbonye ntaho mugana usibye kubiba inzangano mubavukarwanda. mwe ntaho mwageza igihugu usibye kongera kugitwika.
    ngaho utubwiye ibigwi bya Mucyo, nawe tubwire ibyawe uhere 94 nawe niba waravutse nyuma yaho utubwire ibya so na sowanyu,,,,.
    Mwakoroheranye ko turi bene kanyarwanda tukabana.
    Mucyo iruhukire mfura. Imana ikwakire mubo yishimira. tuzaguhoza ku imitima abagukundaga. Umuryango wawe Imana iwuhe gukomera kdi twizerako Uwiteka uguhamagaye yagukundaga kuturusha.

  9. Mu muco wacu w’Ikinyarwanda KIRAZIRA kuvuga nabi umuntu umaze kwitaba (witabye) Imana. Uwariwe wese. Niyo yaba yari umwanzi wawe. KIRAZIRA. Ikindi kibi kiri muri iyi nyandiko ni ugusebya Nyakwigendera ngo yari “mu bagiraga amanota make”(kureba interuro ibanziriza iya nyuma). Jye niganye na Mucyo Jean de Dieu muri Kaminuza mw’ishuri rimwe mw’ishami ry’amategeko, kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa nyuma (1986-1990). Iriya mvugo “AMACYO” n’ibindi biyiherekeza muri iriya nteruro ntabyo nigeze numva. Uretse nibyo kandi, simbona akamaro ko kwandika no gutangaza amagambo nk’aya yo muri iyi nteruro. Wowe wanditse iyi nyandiko, nta cyubahiro wahaye Nyakwigendera nk’umuntu witabye Imana. Biragayitse. Imana imuhe iruhuko ridashira.

  10. Ahubwo yaramabuye nawe umuntu yize mugihe cyiringaniza akabitsinda? Icyonzicyo tubuze umugabo winararibonye kdi wumuhanga.ibyomuvuga bindi nibyanyu muramenyerewe isebanya ryanyu

  11. Umututsi winjiraga muri Kaminuza y’u rwanda kiriya gihe ni uko yabaga azi ubwenge afite amanota yo hejuru. Kuba Mucyo yaremerewe kwinjira mu ishuri ry’amategeko aho kumushyira mu bwarimu bivuga ko yari azi ubwenge buhagije. Amanota atangwa n’abarimu kandi twese tuzi abigishaga kaminuza abo aribo. Sibyiza kwandika inkuru isebya umuntu cyane cyane umaze kwitaba Imana nta shingiro.

  12. Imana ihisemo kumutwara mbere ko abana b’abantu bamucira urubanza.Nyamara bariya bantu bo mu bukwe i Save baramwakira. Niko kw’isi bigenda.

  13. Iyo umuntu nk’uyu apfuye, ababa bamukize cyangwa abo yahekuye bariruhutsa bati ( mbizi mu Gifaransa gusa): “Bon débarras!”

  14. Uwo uvuga ngo kirazira…bla bla.. nta kirazira iba mu nkotanyi. nagende sekibi asange satani mwene wabo muwutazima puuuuuuuuuuuuuuuuu. yaravumwe n, abana nyabo b, u Rwanda. ariko Mana uhora uhoze koko:-) <3

  15. Uwo Imana itazahamagara se ninde ko namwe mugira ayanyu! Twese tuzagomba kugenda vuba cyangwa se kera. Ariko kugenda ko tuzagenda. Ari uwakoze neza, ari uwakoze nabi, ari n,utaragize icyo akora. Ikibazo ni inkuru umuntu aba asize. Iza Mucyo rero ndabona izo muvuga zimwe zikaze: kurasa ubukwe!!! Ngo n’abageni ra! Si ubwa mbere mbyumvise. Ariko muri genicide se!!! Erega abanyarwanda bari mu Rwanda kuva 1990 kugera 1995 barengeje impala 15 twabaye muri genocide!

  16. bareke bavuge;ntawabuza inyobya kuyomba,ruhuka mu mahoro,nta nungane iba kwisi nabandi bose sibeza niyo waba haraho wakosheje imana izakubabarire,kdi hari nibyo wakoze neza,rwose iruhukire mumahoro.

  17. Ariko kuki muvuga umuntu yapfuye. uwavuga ibyanyu wasanga arimwe mwakoze bibi byinshi,iyo mubivuga
    akiriho ndebe aho mwari kujya. ese kuki mutamureze? mushatse kuvugako nabutabera dufite bwari kumukurikirana? mutegereze namwe bazavuga ibyanyu mwapfuye

  18. Simbabeshye ntabwo naba mu bababazwa n’urupfu rwa Mucyo kimwe n’abandi bicanyi bose n’abagome nka we! Ni agende arebe aho yashyize abandi, age gusobanura uwamuhaye uburenganzira bwo kurimbura imbaga.

Comments are closed.