Kigali: urupfu rwa Jean de Dieu Mucyo wigeze kuba Ministre w’ubutabera

    Amakuru ava i Kigali muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2016 ni urupfu rwa Jean de Dieu Mucyo wigeze kuba Ministre w’ubutabera mu Rwanda.

    Nyuma  yo kuba Ministre w’ubutabera kuva 1999 kugeza 2003, yabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kuva 2003 kugeza mu 2006, nyuma yashinzwe ikiswe komisiyo Mucyo ngo cyari gishinzwe gushakisha cyangwa gutekinika uruhare rw’abafaransa muri Genocide, nyuma aza guhabwa kuyobora komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Genocide CNLG kugeza 2015.

    N’ubwo yagizwe Senateri yagaragazaga intege nke kubera uburwayi yavugwagaho ndetse bwamugaragaragaho, amakuru The Rwandan yabonye kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016 ni uko uwo mugabo yaguye muri za escaliers arimo kujya ku kazi mu nama ya komisiyo mu nzu y’inteko nshingamategeko umutwe wa Sena muri iki gitondo cyo ku wa mbere nyine. Bivugwa ko yahize ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faysal ku Kacyiru ariko biba iby’ubusa.

    Jean de Dieu Mucyo wari ufite imyaka 55 azibukirwa kuri byinshi mu mateka ye cyane cyane kuba yigendeye atitabye ubutabera nyuma yo kuvugwaho kwica abantu batagira ingano mu cyahoze ari Butare akomokamo aho bivugwa ko yishe abantu bari bitabiriye ubukwe bose adasize n’abageni!

    Ikindi azibukirwaho ni ukuba yarashoboye gutuma benshi mu bahutu bari bafungiye Genocide bafungurwa hakorwa amadosiye mu byo bitaga kwirega ibyaha bagahabwa imbabazi. Hari ababyireze by’ukuri barataha, hari abibeshyeye ko bishe ngo babone uko bataha, ndetse hari abanze kwemera ibyaha batakoze bagwa muri Gereza naho abandi baracyaborera mu buroko kugeza ubu.

    Uyu mugabo kandi yagizwe umuyobozi mukuru w’ubujyenzacyaha muri Ministeri y’ubutabera ku bintu by’amahirwe ubwo uwari Perezida Pasteur Bizimungu yamusangaga aho yari arinze ari umusirikare wo mu rwego rwa Serija, maze agasanga amuzi muri Kaminuza mu ishami ry’amategeko bityo agahita amuha akazi ako kanya.

    Jean de Dieu Mucyo kandi yasize umugani muri Kaminuza y’u Rwanda aho ari mu bagiraga amanota make ashoboka ku buryo abandi banyeshuri bise amanota make “AMACYO” kubera Jean de Dieu Mucyo.

    Mucyo Jean de Dieu, yavutse taliki 07/12/1961; mu karere ka Nyanza , ni mwene Mucyowintore Thomas na Uzanyamaberuka Marciana, yize mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990.

    Ben Barugahare

    Email: [email protected]

    Facebook: Benjamin Barugahare

    Comments are closed.