Kiliziya Gatolika iranshisha

FPR ikomeje guhonyora amabwiriza ya Komisiyo y'amatora ishyira ibirango ahatemewe!

Yanditswe na Emmanuel Musangwa

Mu gihe abanyarwanda benshi bagitegereje ko Kiliziya Gatolika ibasobanurira uruhare rwayo mu mahano yagwiriye igihugu cyacu; bamwe mu bayobozi bayo bakuru bakomeje kwijandika muri politiki ku manywa y’ihangu.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu (PL), Mukabalisa Donatille, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose inyuma yabo hicaye Musenyeri Mbonyintege na Senateri Tito Rutaremara.

Kuba abapadiri n’abihayimana batemerewe kujya mu bikorwa bya politiki ibyo n’umwana utangiye kwiga kujya mu kiliziya arabizi. Bigenda bite kugira ngo umuntu nk’umwepiskopi akore ku mugaragaro ibintu abantu bose bazi ko atemerewe.

Padri Eric NZAMWITA ,Padri Mukuru wa Pariwasi ya MUSHAKA
  • Babanze basubize

Kuba Kiliziya Gatolika yaragize uruhare rukomeye ku mahano yagwiriye u Rwanda ntibigishidikanywaho kuko n’abakuru bayo babyemeye ubwo basabaga imbabazi Abanyarwanda ndetse bakoshya na Papa Fransisko kuzisaba. Gusa igikomeje kuba urujijo nta narimwe abo bakuru ba Kiliziya bigeze bashaka kugaragaza urwo ruhare urwo ari rwo. Baheza abantu mu rujijo, mu rwego rwo gufasha Inkotanyi guhoza iterabwoba ku bitwa abakristu gatolika bose, zihereye ku bapadiri n’abihayimana. Buriya bigiye ahagaragara abakosheje bagakosorwa abere bagahabwa amahoro byafasha benshi.

  • Gutesha agaciro ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika

Ibyo bariya bepiskopi bariho bakora bizagira ingaruka nyinshi ku myemerere y’Abanyarwanda. N’ubwo baba bibeshya ko Abanyarwanda batareba sibyo. Mu minsi iza ntibazaha agaciro ibyo bazigisha kuko biraboneka ko iriya ari inzira banyuzemo ngo bigerere mu myanya. Inkotanyi bariya bepiskopi bashagaye zishe abanyarwanda batagira ingano, imfubyi ni nyinshi, abapfakazi ntiwababara. Hafi imiryango yose ifite abantu baheze hanze  y’igihugu. Iriya mbaga ifite utubendera tw’Inkotanyi irabizi. Kuzatandukanya ibyo bariya bepiskopi n’abapadiri bavuga n’itekinika ry’Inkotanyi bizagorana. Ibi bishobora gutuma abakristu bamwe babona ko n’inyigisho za Kiliziya zirimo itekinika nk’iry’Inkotanyi kuko basenyera umugozi umwe. Sinzi niba abanyarwanda bazihanganira iryo vanga ry’amata n’amatezano. Ubundi Ivanjili yakatuvuye ariko kubera abayigisha bavanga amata n’amatezano icyo byatanze twarakibonye, kandi nta n’icyizere ko bitazongera ahubwo bikaba byaba bibi.

  • Musenyeri Celestin Hakizimana nawe ntiyatanze mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame

    Aho Kiliziya iracyari imwe itunganye ?

Birazwi ko Kiliziya ikoze ubutumwa bwayo uko bigomba hahinduka byinshi. Uku kuvanga gutuma yicecekera imbere y’akarengane, ubugizi bwa nabi n’ivanguramoko  by’Inkotanyi. None se ko zirasa abantu ku manywa aho bariya bepiskopi, abasimbura b’Intumwa ntibaba barazibwiye ko itegeko rya gatanu mu y’Imana ryavuyeho. Ko kwica biba icyaha iyo bikozwe n’abahutu gusa.

Ibyo kwiba kwambura, guhonyora abakene, kwangiza iby’abandi, gusoresha ibirenze n’imisanzu itagira umubare  wabona aricyo bariya bepiskopi bigisha. Abafite bakongererwa abakene bakarushaho gukena.

Padiri Consolateur i Paris yigisha ndi umunyarwanda

Bariya bepiskopi bigisha ko ingengabitekerezo ivukana abahutu gusa; “abarokotse” n’Inkotanyi bavukanye gushyira mu gaciro bo ari “abanyarwanda”. Bo bashinzwe gutoza abahutu kuba “Intore”, no kubigisha kugira ngo babe “abanyarwanda”, kuko ubunyarwanda babutakaje umunsi Inkotanyi zirutaha. Kugira ngo basubirane ubwo bunyarwanda bagomba kubanza gusaba imbabazi z’icyaha cy’inkomoko cy’abahutu bose. Izo nyigisho z’icyaha cy’inkomoko cy’abahutu, zatangijwe na Padiri Ubaldi ubu mu bazamamaza hakabamo Padiri Consolateur. Nta mwepiskopi watinyuka kubabaza niba iyo ari Ivanjili.

Padiri Ubaldi Rugirangoga ku munsi wo gutangiza Ndi umunyarwanda

Nabonye ejo bundi Myr Smaragde atoza abapadiri n’abihayimana bo muri Diyosezi ye kuba “Abanyarwanda” cyane ko abenshi muri bo babutakaje. Ni byo agomba kubibatoza kuko we ni “Umunyarwanda” w’umwimerere.

Amateka azabibabaza

Umuntu yakwemeza ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashwe kera. Benshi mu bayobozi bayo bakorera Inkotanyi kurusha uko bamama Ivanjili. Igihe kinini bakakimara biga amayeri yo kwimakaza ubwami bw’Inkotanyi. Gutegereza imbuto bazera ni ugushakira amata ku kimasa. Ibi bisobanura impamvu jenoside yashobotse mu gihugu gifite abakristu basagaga 70%.

Simbyifuza ariko mwibaze nk’ubu hagize abadukiza ziriya Nkotanyi bakoresheje intwaro nk’uko zabigenje. Nibaza niba ibyabaye i Gakurazo bitakwikuba kabiri. Buriya se bariya bepiskopi ko bari baharí bakuyemo irihe somo.

None se abepiskopi bajya muri mitingi abapadiri, abafurere n’ababikira bikagenda bite? Nyamara biriya rwose birasa neza no kubyinana n’Interahamwe zambaye ibitenge.

Burya naba n’Abayislamu ntibajijisha ngo nta politiki bajyamo. Amadini menshi akorana n’abanyepolitiki ku mugaragaro. Kiliziya Gatolika iranshisha kuko ivuga indimi ebyeri, ibyo ni ibigaragarira buri wese.

Gusa nimwihangane si kera bariya bepiskopi bakajya kwisobanura, ku bufatanyacyaha n’Inkotanyi;  ntituzavugeko ko Kiliziya itotezwa. Ibikundanye birajyana.