Kiliziya Gatolika irongeye (igice cya kabiri)

Ubushize nari natangiye inyandiko igira iti “ Kiliziya Gatolika irongeye“, ibyo byaje nyuma y’uko Kiliziya isohoye itangazo risaba imbabazi. Inyandiko yari igamije kwerekana uburyo

iyo witegereje amateka y’u Rwanda usanga Kiliziya ifite uruhare runini mu mahano yagiye aba ku banyarwanda. Mu gihe niteguraga kubagezaho igice gikurikiyeho Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imiyoborere yasohoye itangazo ryemeza ibyo natangiye kuvuga agira ati:

“Icya mbere, nk’uko basaba imbabazi ku ruhande rw’abantu bamwe batanavugwa amazina, abepisikopi basa n’abashaka ahubwo gukura Kiliziya muri ibyo bintu, ku ruhare urwo arirwo rwose yaba yaragize muri Jenoside. Ibimenyetso bigaragara mu mateka binyuranya n’ibyo.’’

Ni ukuvuga imbabazi za nyirarureshwa, zirengagiza byinshi biboneka mu mateka. Imbabazi zongera amacakubiri mu banyarwanda aho kuyavura. Imbabazi zivangura amoko aho kuyafasha kwiyunga. Ni mu gihe kandi ivanguramoko rikomeye riri kandi rikomoka muri Kiliziya Gatolika.

Dukomeze ibyo nababwiraga ubushize.

  • Nyuma y’ubwigenge

Aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, Kiliziya ntiyarebye kure ngo yamagane akarengane. None se iyo Inyenzi zateraga abandi bagakomeza bakamamaza Inkuru Nziza uko bisanzwe birengagije ko hari abanyarwanda benshi bari hanze bumvaga batubakira ku musenyi. Kuki nta hantu tubona ubutumwa bwa Kiliziya buvuga kuri izo mpunzi?

N’ubwo mu bahunze harimo abakristu gatolika benshi abayoboraga Kiliziya mu Rwanda ntibabakurikiranye ngo bamenye uko babayeho. Yemwe n’abapadiri bahunze benshi bamaze igihe barabuze uburenganzira bwo kwita ku bo bahunganye. Intama zirazimira ugakora nkaho ntacyabaye. Ushaka kumenya impamvu Inkotanyi nyinshi zanga Kiliziya, zikaba mu yandi madini yahera aha akabyumva. Bake bakomeje umutsi ariko abenshi bibajije icyo iyo Kiliziya yabamariye mu kaga barimo.

Ku butegetsi bwa Kayibanda na Habyalimana Kiliziya na Leta bafatanye urunana babyina amahoro n’ubumwe by’abanyarwanda. Babeshya kuko hari igice cy’abanyarwanda cyari hanze.

Ku bijyanye n’amashuri n’imibereho, abatutsi benshi bahungiye mu Kiliziya kuko ari ho bisanzuraga. Icyo gihe abapadiri benshi bari abatutsi. Kiliziya Gatolika yazadusobanurira impamvu Seminari Nkuru yigeze icikamo ibice bibiri kimwe kikajya ku Nyundo ikindi kigasigara mu Nyakibanda. N’uburyo abafaratiri benshi b’abatutsi bahise bajya muri iyo Seminiari yo ku Nyundo.

Birazwi hari abapadiri b’abahutu benshi bahunze Diyosezi ya Nyundo. Abazi amateka ya Seminari ya Nyundo. Kuba Kanyarengwe Alexis yarabaye umuyobozi wa Seminari yo ku Nyundo byatwereka byinshi ku kibazo cy’amoko kiri muri Kiliziya imbere. Seminari zari zubakiye ku moko.

  • Inkotanyi zitera zari zifitiye urwango Kiliziya

Kuva intambara itangiye mu 1990 kurasa umupadiri cyangwa undi wihayimana byari umukino ku Nkotanyi. Kuri bo Kiliziya yarabahemukiye. Mu gihe abenshi twumvaga kurasa abepiskopi batatu icyarimwe ari amahano; ku Nkotanyi ni umukino woroshye nta bushumba bababonagamo, bababonagamo abagome n’abagambanyi.

Kugira ngo zumvishe abakristu ba za Byumba ko ibya Kiliziya ari igipindi, ko batagombye kujya mu misa, zababwiraga ko Imana zayirasiye mu Kaniga ( Uba ukinjira mu Rwanda uva Uganda ruguru yo Ku Murindi wa Byumba). Ni ukuvuga ko bayirashe urugamba rugitangira.

Ndibuka umusirikare mukuru w’Inkotanyi yatwicaje hasi atubaza aho twazindutse tujya. (twajyaga mu misa ya mbere); yaratubwiye ati “ Ariko abanyarwanda muzaba injiji kugeza ryari? Tubabwira ibintu biri “clear” (bisobanutse), bibazanira amajyambere ntimutwumve, ariko bariya birirwa bababwira ibintu biri “involved” (bidasobanutse, bicanze), murabitaba, mukanazinduka”.

Inkotanyi niyo myumvire zifite kuri Kiliziya Gatolika, ibindi ni diplomasi. N’iyo zose waziha amafishi ya batisimu ku ngufu nk’uko Myr Smaragde yayihaye Perezida Kagame ku ngufu, ntacyo bihindura, agahinda babayemo, umujinya barakaye kugira ngo batahe ntibyahanagurwa n’utwo duhenda bana ngo ni ifishi ya batisimu.

Mu biganiro byinshi byagiye bitangwa cyane cyane mu cyunamo uru rwango rwumvikanagamo. Abanyarwanda barabizi kandi barabibona.

Biracyaza

Emmanuel Musangwa

 

*Kiliziya irongeye igice cya mbere