Kiliziya Gatolika irongeye

Ibyago u Rwanda rwahuye na byo birenze imivugirwe. Ni akumiro nyuma y’imyaka irenga makumyabiri umunyarwanda yarumiwe ntashobora kuvuga ibyamubayeho. N’ubwo hari abirirwa bamukina ku mubyimba ibyago yagize bakabihindura umushinga munini wo kwiberaho.

Ibyago bikomeye yagize ariko yabuze mukuru. Igihugu cyacu nta bakuru gifite cyabuze abahanuzi ngo bahane bahanure. None dore n’abakorera Imana, abepiskopi gatolika, abenshi twizeraga ko bashobora kugira ubushishozi, babyinnye iya rusange, babaye intore, barashaka gushimisha FPR.

Hari abibeshya ko abanyamahanga cyane abazungu aribo bazatuma twumva tugasobanukirwa ibyatubayeho. Nyamara abakurambere bacu bavuzeko “ak’imuhana kaza imvura ihise “. Izahita ryari ko ndeba ibaye umugwajoro.

Nta gushidikanya ko abepiskopi bazi neza ibibazo by’u Rwanda. Bahisemo gusubiza ibintu irudubi aho abantu bari babategerejeho umusanzu ukomeye mu kunga abanyarwanda. Ese koko bamurikirwa na Roho Mutagatifu?

Ibi ntibabizi :

  • Kiliziya Gatolika ifite uruhare rutaziguye mu gutera amacakubiri mu banyarwanda

Abanyarwanda bazi neza ko nta rwango kamere ruri hagati y’abahutu n’abatutsi. Nyamara bagwiriwe n’amahano akomeye arimo jenoside n’ubwicanyi ndengakamere ndetse bugikomeza.

Kiliziya Gatolika iyo ishaka gufasha abanyarwanda yakwerekana neza uruhare rwayo mu byabaye. Birahari biranditse cyangwa hari ababibonye bakiriho. Ntibisaba amashuri menshi ngo ubibone. Ibitabo byinshi ni yo ibibitse kandi ifite abahanga bahagije bo kubisobanura. Habuze ubushake.

Musenyeri Classe
Musenyeri Classe

Kiliziya nihere ku ruhare abamisiyoneri bagize mu gukomeza amacakubiri mu banyarwanda. Mu bitabo biranditse aho abo bamisiyoneri baje berekana ko amoko ari mu Rwanda asumbana hari abagomba kuba abagaragu b’abandi. Ko hari abafite ubwenge bw’inkomoko.

Myr Léon Classe yabaye impirimbanyi ikomeye y’iyi myumvire ashinga amashuri n’imiryango y’abihayimana y’ubwoko bumwe. Imungu ikomeye iba yinjiye mu mutima wa Kiliziya mu Rwanda no mu muryango nyarwanda muri rusange. Kuva icyo gihe imiryango myinshi y’abihayimana ifite ubwoko bugomba kuyiyobora no kuyiha icyerekezo. Ibyo abanyarwanda n’ubu turabireba, turabibona.

Buriya umuryango wa Rukara rwa Bishingwe ushobora gushora urubanza ko yari muri “Légitime défense”, Kiliziya Gatolika izatanga impozamarira.

Uruhare rwa Myr Perraudin mu mpinduka zabaye mu Rwanda guhera muri 1959 kuruhakana biragoye. Kuvuga ko ntaho yanditse ibitekerezo biteranya abantu ntibihagije. Amafoto yose yerekana ibirori byishimira ubwigenge yari afatanye urunana n’abari babuharaniye. Ibyo ntibikwiye ku mushumba wari uzi neza ko hari abanyarwanda benshi birukanwe mu gihugu abandi bakicwa. Ni nde utazi ko kugira ngo abanyarwanda bange UNAR bayise abakomuniste (abanzi bakomeye ba Kiliziya), bigatuma no muri za Misiyoni hirya no hino banga guhisha abatutsi ngo ni abakomuniste. Abapadiri kugira ngo umutimanama utabacira urubanza bahisemo kwambika abatutsi umwambaro w’ubukomuniste. Ibyo byabaye ejobundi tubireba. Iyo abapadiri babishaka bari kurengera abatutsi ntibicwe muri 1959.

Musenyeri Perraudin
Musenyeri Perraudin

Muri Misiyoni mvukamo umutware wari uhari yishwe avuye kwa padiri banze kumuhisha. Ibyo byababye ejobundi tubireba. Abapadiri bari bumvikanye n’ababirigi ko abatutsi bahunga bakabisa abahutu. Umwami Kigeli Ndahindurwa yirukanwe nande? Kinyamateka yakwirakwizaga amatwara y’abarwanya ubwami n’abatutsi yandikirwagahe? Iyo usomye Kinyamateka y’icyo gihe urumirwa. None Perraudin ni umwere Kinyamateka yarandikirwaga iwe, n’inama zigakorerwa ku matariki azwi? Waba uri injiji bwo ibyo ntiwabibona.

N’uyu munsi uwakora igenzura yabona uruhare rwa Kiliziya mubyabyaye muri 1959. Ni ejobundi abenshi barabibonye kandi baracyariho. Umunsi byashyizwe ahagaragara Kiliziya Gaturika izaha indishyi imiryango yabuze abayo muri icyo gihe ndetse n’ibintu byangijwe. Ibimenyetso ntibibuze.

Aha Kiliziya yagombye gusaba imbabazi zitaziguye, atari kujijisha ngo abana bayo abahe? Bande?

Aha ababigizemo uruhare ni abayobozi barazwi, biri mu nyandiko nyinshi: Myr Classe na Myr Perraudin. Nk’ubu abepiskopi basabye imbabazi mu izina rya bagenzi babo abantu babyumva kandi byavura umuryango nyarwanda ibikomere byinshi.

  • Kiliziya Gatolika ifite uruhare rutaziguye mu kwirukana umwami Musinga

Igihe birukanaga umwami Musinga abamisiyoneri nibo bateguye Rudahigwa wagombaga kumusimbura. Iyo ni Kiliziya. None se gufata Musinga bakamuta inyuma y’igihugu akagwayo niko kubahiriza ivanjili batwigishaga? Nyamara bakomeje kubwira abanyarwanda ko babazaniye Inkuru Nziza. Batubaha ikiremwa muntu bahereye ku mwami. Ni ugusuzugura igihugu bikabije.

None se ni nde wateguye Rudahigwa hari ibanga ririmo? Hari umunsi Kiliziya Gatolika izadusobanurira ako gasuzuguro aho gahuriye n’Ivanjili. Umuryango wa Musinga ushobora kuzasaba indishyi. Kandi koko ukeneye kurenganurwa. Amategeko yakurikijwe ni ayahe? Aha Kiliziya yagombye gusaba imbabazi zitaziguye, kandi igatanga indishyi. Iyo bakubwiye agahinda n’akaga Musinga yatanzemo nibwo ubona ubugome bw’abo bamisiyoneri.

Biracyaza

Emmanuel Musangwa