Kiliziya Gatolika mu Rwanda irasinziye cyangwa iragambana ?

Mperutse gusoma ikiganiro Myr Smaragde Mbonyintege yagiranye na Radiyo Mariya:  “  Kiliziya irafasha kumvikanisha ububi bwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda” ,  bintera kwibaza ibintu byinshi. Namwe mwisomere iyo nyandiko ari mumfanshe  twibaze:

Muri icyo kiganiro Myr Smaragde yerekanye ko azi byinshi ku bibazo n’amateka y’u Rwanda muri rusange. Ku buryo nibajije nti kuki adafatanya n’abandi bepiskopi bagashaka impuguke muri Kiliziya dore ko zitabuze ngo basobanure byinshi bivugwa kuri Kiliziya mu Rwanda bikomeza kuyibera nk’ibuye mu rukweto rituma agenda inonagira.

Kereka utabona ni we wakwirengagiza uruhare rwa Kiliziya ku mateka no ku buzima bw’u Rwanda muri rusange. Ntushobora kuvuga u Rwanda ushyize Kiliziya ku ruhande ngo ubikore uko bikwiye.

Hakaba rero ibyo nibaza mpereye kuri ibyo bitekerezo bya Smaragde:

1)      Ni uruhe ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside?

Kiliziya irezwe inshuro nyinshi kuba yaragize uruhare mu gutegura Jenoside, akenshi ntijya itanga ibisobanuro n’iyo hari ugerageje abikora yongorera. Nta bushakashatsi yakoze ngo yerekane ukuri ku bivugwa nyamara si uko ibuze abahanga bo kubikora. Ni byiza ko igira ubushishozi. Washishoza imyaka 21 . Nyamara hagati aho hashize imyaka 21 Inkotanyi zigishako  Kiliziya n’Abakoloni aribo bateye Jenoside.

Ababishinzwe,  niba atari ubugambanyi,  ntibabona uburemere bw’ibyo Kiliziya iregwa. Niba Abanyarwanda bari babanye neza, hanyuma Abamisiyoneri bakabazanamo ivanguramoko,  ni ukuvuga ko ikiruta inyigisho yabo ntiyari kumenyekana mu Rwanda. Hari n’abagera kure (harimo n’abapadiri), bakerekana ko mu by’ukuri abo bamisiyoneri nta gishya bazanye kuko Abanyarwanda bari basanzwe bazi Imana, hakiyongeraho ko banibaniraga mu mahoro u Rwanda ari Paradizo. Ubwo ibyiza umuntu yakwigisha Abanyarwanda ibya mbere y’umwaduko w’abazungu akareka ibyaduteye amahano : “ agakosora amateka”. Abashinzwe Kiliziya ntibabona ko icyo inyigisho zabo zishingiyeho Inkotanyi zigenda zikimunga buhoro buhoro ku buryo hari igihe kizagera iby’inyigisho za Kiliziya bigafatwa nk’aho atari ngombwa ahubwo ari bibi kuko byateye amacakubiri yaje kubyara amahano. Uyu munsi ntibabibona ariko abana bakura basobanurirwa bacyo bazabyakira neza Kiliziya zifungwe cyangwa zikorerwemo ibindi si aha mbere byaba bibaye.

2)      Kiliziya mu Rwanda ivuga iki ku kibazo cy’amoko: abatwa, abahutu n’abatutsi?

Kuri iki kibazo bur wese usanga yivugira ibye. Kandi ndahamyako kwigishiriza  Ivanjili hejuru y’iki kibazo ari ukubiba mu rubuye. Ni nabyo byabaye mu 1994 mu bakristu, ubwoko busumbijshwa byose ishyano riragwa. Nyamara burya nka ya ndirimbo ya Kizito “ igisobanuro cy’urupfu” ibyigisha neza kurusha abatuvanga tukabura icyo dufata n’icyo tureka.

Myr Smaragde yemeza neza ko amoko yahozeho, ko atari abakoloni n’abamisiyoneri bayazanye ko ahubwo babihuhuye bahereye ku by’iwabo. Nyamara ibi byafasha Abanyarwanda kuva mu binyoma baahoramo ku bijyanye n’amoko cyane ko u Rwanda atarirwo rwonyine rwakoronijwe , si narwo rwonyine Abamisiyoneri bajemo.

N’ubwo Myr Smaragde abivanga nkana, kubaka Umunyarwanda “utareba mu ndorerwamo z’amoko”, ntaho bihuriye na “Ndi Umunyarwanda”.

Biraboneka ko Kiliziya ibona neza ko ikibazo cy’amoko gihari kandi kigomba kuvugwaho abantu bagatozwa kubahana ntihagira abumva ko baba ari ubwoko busumba ubundi kabone n’iyo baba barababaye. Abababaye bagirirwa impuhwe ntabwo basumbishwa abandi ngo babateshe agaciro.

Ibi nyamara ntacyo Kiliziya ijya ibivugaho. Yemwe ngo n’ibitekerezo yakusanyije ku bijyanye no gufasha kunga abanyarwanda ,iracyabyegeranya ngo ikazabishyira ahagaragara. Nyamara hashize imyaka 15 ibyo bitekerezo byegeranijwe. Hagati aho abazira ivanguramoko ribera mu Rwanda barushaho kwiyongera. Abagomba gusaba imbabazi ngo bemererwe ubunyarwanda barutwa n’abanyamahanga mu gihugu cyabo.  Ibyo bitekerezo bya Kiliziya yegeranije  bizabamarira iki? Wa mugani wa Tom Ndahiro (Rushyashya) ni nde wababujije kubishyira ahagaragara?

3)      Abahowimana mu 1994 bazavugwa ryari?

Bamubajije ku  myitwarire yaranze Kiliziya mu gihe cya Jenoside Myr Smaragde yerekanye ko Kiliziya yo mu Rwanda nta sesengura yabikoreye. Ntacyo ibiziho.  Kubwira abantu ko Papa Yohani Pawulo II  yavuze ko mu Rwanda hari kuba Jenoside ntibisobanura imyitwarire ya Kiliziya ibi ni ukujyana abantu mu bicu. None se habuze iki ngo Kiliziya mu Rwanda ikore ubushakashatsi ku byabaye mu gihe cya Jenoside? Ko nkeka na Myr Smaragde  yari ahari. Bateranije ibyabaye mu maparuwasi yose yo mu Rwanda ntibabona ishusho y’uruhare rwa Kiliziya. Ko bamenya ababatizwa n’abahabwa amasakramentu bose n’ibibazo biri mu maparuwasi? Ko bafite ibitabo birimo abakristu bose habura iki ngo bamenye uko byabagendekeye mu 1994?

Bamubajije iby’abantu bahungiye muri za Kiliziya n’abazipfiriyemo;  yagaragaje ko ikibazo akizi neza n’ubwo yabicecetse.  Ni nde wabujije Kiliziya gukomeza kwigisha abantu agaciro ka za Kiliziya. Ndahamya ko hafi ya Kiliziya zose bazihungiyeho ese buriya muri buri paruwasi bazi abahahungiye? Bazi se abahaguye? Bibuka kubasabira? Hari abapadiri bishwe barengera ababahungiyeho Kiliziya irabazi kuki itigisha ubwo  butwari? Ese muri 1994 nta bishwe bazira  ukwemera: abamaritiri cyane nk’abatabaraga abandi? Kiliziya yo mu Rwanda izasaba ko bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu ryari? Hari ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwa Kiliziya. Njye nkeka ko kujya gushakisha ibyo Papa yavuze ngo kuko harimo ijambo Jenoside ukibagirwa ubutwari bw’abatanze ubuzima bwabo barengera ababahungiyeho hari ibyo uba ushaka guhisha. Kuki tujya gushakisha ingero z’ahandi kandi dufite abahowimana iwacu. Kuki batavugwa.

Abantu bahungiye ku Kiliziya kubera ukwemera kwabo nyamara uyu munsi iyo bibukwa nta na misa isomwa. Ibyo Kiliziya irabyirengagiza cyangwa ntibibona.

4)      Urwishe ya nka ruracyayirimo

Ku mibanire ya Kiliziya n’Abanyepolitiki na we ubwe arabibona ko ibikorw’ubu ntaho bitaniye n’ibyo hambere  ku ba mubanjirije. Nyamara iyo bafata akanya bakabiganiraho hari icyo byajyaga gukosora. Azi neza abapadiri benshi bahabwa ubutumwa na  FPR aho  kubuhabwa na  Kiliziya.

Myr Smaradge azi uko byagenze ku gihe cya Myr Classe na Perraudin n’amakosa yaba yarabaye. Kuki bitajya mu mateka. Amakosa menshi yerekanye yabayeho muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri aroroheje ugereranije n’akorwa ubu. Gusa Kiliziya ntibibona kuko ibona itinze. Nta bandi bantu bapfuye mu Rwanda uretse abatutsi. Nta bandi bafite uburenganzira bwo gusabirwa mu Kiliziya ndetse n’abepiskopi bishwe , kereka FPR na Ibuka babyemeje. Abanyarwanda benshi babana n’imibiri y’ababo mu misarane no mu byobo hirya no hino mu Rwanda nta bikomere ifite nta burenganzira ifite bwo kuririra abayo. Kibeho nta bantu baguyeyo. I Gakurazo nta bihayimana barimo abepiskopi batatu bahaguye. Nta mbaga y’Abanyarwanda yatikiriye mu nkambi zo muri Kongo.  Ivanguramoko kugera no mu bapfuye. Kiliziya ntibona ivanguramoko risumbye ayandi yabayeho mu Rwanda kuko itigeze ibisesengura. Ubusumbane ntabwo ibona,  nta karengane ibona, nta mpunzi izi ko ziri hanze, nta mpunzi iziko zicwa, nta bafunzwe batagira amadosiye, imbaga yatikiriye muri TIG si abantu.  Impunzi ziri hanze zirimo n’abapadiri benshi zigerageza kumvikanisha akarengane k’abanyarwanda ni abahezanguni bapfobya Jenoside.

5)      Ubushishozi cyangwa ubugambanyi?

Yavuze kandi kukurandaga barega Kiliziya we abyita ubushishozi. Ntabwo Kiliziya itumwe guhangana ni byo. Ariko ndahamyako itumwe kwibutsa agaciro k’ikiremwamuntu. Ntizajye gukora anketi ariko se kwibutsa  ko kumena amaraso no gushyira abantu  mu mifuka bakabohereza muri Rweru boshye ibyiniko by’amasaka bizakorwa ryari.

Kwibutsa abantu ko ikinyoma ari icyaha atari “tekiniki” ntibisaba ubundi bushakashatsi. Iyo kubeshya bibaye umuco , Ivanjili ntiyabona aho ishyikira.

Nimurwanye ikibi mwamagane ikibi nta guhangana kurimo , kubiceceka mubibona  ni ukubishyigikira. Ngiyo impamvu itumwa hari abarega Kiliziya kugira uruhare muri Jenoside. Kuvuga  ko ibikomere bibabuza kuvuga ukuri ,  nyuma y’imyaka 21 nticyaba kikiri igikomere kiba igisebe cy’umufunzo gishobora kuzarushya ivura. Ibyo bikomere si umwihariko wa bamwe ni iby’Abanyarwanda bose. Akababaro ntikagereranwa kuko ntushobora kubabara mu mwanya w’undi,  Yezu, Umwana w’Imana niwe wabikoze wenyine.

Musangwa Emmanuel

Dore inyandiko yanditswe na Musenyeri Mbonyintege Kiliziya irafasha kumvikanisha ububi bwa Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda-Myr Smaragde (1)