Kimenyi yabajije Kagame ati:"URANCIRA IKI WOGACWA WE?"

Nyakwigendera Alexandre Kimenyi yanditse uyu muvugo benshi mu nshuti ze bahamya ko wari ugenewe Perezida Kagame.

“URANCIRA IKI WOGACWA WE?”

Ndabona ijuru rihindutse
Ariko rikaba rizindutse
Umuhindo utarahindukira
Inkuba mu bicu zihinda
Amahindu ahondagura amahundo
Imvura inyagira ibibondo
Abasaza begamiye ibibando
Imbyeyi zikamwa umuhondo
Ibyangiritse ari umurundo
Isahinda rimaze kwihandagaza
Imihanda idaheruka guharurwa
Ibihandanzovu byarayitashye
Nta n’impindu zo kwihandura
Kwangiza ari byo biri kuri gahunda
Bikaba biteye agahinda
Kwifata ku gahanda ni byo bihanze

Ibicuro birancuragura
Ibicurane birancunaguza
Incakura zirancokoza
Mu mpaka z’urudaca
Z’amacakubiri adacogora
N’ubucamanza bucuritse
Igicaniro kigicanye
Abangavu bagicunda
Umuceri bakiwucucuma
Agacuma kagicagase
Nanjye ntaranacurura
Agashinguracumu kagishakwa
Urucanda rutaricura
Igicuku kitaricuma

Abambari bambaye injamba
Bajishwe n’ubujiji
Injangwe ziryamiye amajanja
Abajura baratujujubya
Ntawe ugira aho ajurira
Watakira abajuje bakijijisha
Utabaha icyo bajundika bakajiginywa
Ijuru ryijujuta rijejeta ibijojoba
Mbere ko ijoro umwijima urigira ijigija
Nawe urajabura ibijagata
Ujomba utajonjora
Ujugunya hejuru
Ibijigo bijegajezwa n’umujinya
Abafite injege wabajegeje

Igihugu gihaze amahugu
Ibihangange iyo bimaze guhaga
Ntibyihanganira guhangana n’abahanga
Biharanira guhungabanya amahoro
No guharabika abafite uruhara
Abafite imihigo barahohoterwa
Bahigiwe guhotorwa
Abahanzi barahungira mu mahanga
Ngo batahata agahanga
Impuguke ziririnda kujya impaka
Ngo zikunde zikire impagarara

Nasanze utsimbaraye ku kibindi
Umutsima uwusomeza umutsama
Ingoma ziriho zitsikimba
Ibigega bitsindagiye
Abashakashatsi ubarisha ibikatsi
Batsibagurwa ubutitsa
Ubonye mbigiriye amatsiko
Kandi naranze kubyina intsinzi
No kuba umumotsi
Ngo nkure abantu mu bitotsi
Ubonye ntawe umpatse
Ubivanamo imbarutso
Yo kumpunda ibitutsi
No kundeba igitsure
Unyotsa igitutu
Umwotsi wurira igituza
Nitsamuye ndatsikira
Nigaruye ndatsitara
Umutsi w’agatsinsino uratsibuka
Abo nsabye kuhatsira no kuhatsirita
Biha kuntera ibyatsi
Ngo nanze gukura ubwatsi

Nzi ko ufite imbaraga
Zo kurimbura imbaga
Ndetse na ndembo
Zo kuvuna imbavu
Gukoresha imbunda
Ubifiteho imbata
Iyo wigize ibamba
Benshi urababamba
N’abatatse bagira bati bambe
Ntubagirira imbabazi
Abagutakambira urabarambiwe
Ni yo mpamvu imirambi
Irambitsemo imirambo
Yahambwe ihambiriye
Abasamba ntubashyirwe no mu misambi
Urabona n’izo ndembe
Zigendera ku mbago z’imbahu
Zikihirika ziteye intambwe
Zashaka gutambuka
Zigatembagara mu kirambi
Kubera gucumbagira zigasaba icumbi
Zikagera ku irembo rirembereye
Zikarambikwa mu gisambu
Zigakubitwa nk’ibisambo
Kubera kudashobora kwirambura
Urumbeti ruhamagaye isamburuma

Ko benshi bamaze gupfa
Ntiwapfa kwihangana
Aya mapfa ukayapfapfanya
Inzu ukayipfunda ibipfunsi
Ukaramira impfubyi
Ntupfushe ibintu ubusa
Ngo ubuze abantu gukopfora
Wangize abamaze kuyapfundura
Rwose ntacyo dupfa
Dufite n’icyo dupfana
Unziza ko nanze gupfukama
N’uko uyampfumbatisha
Ngo mpfobye amarorerwa
Napfundikirane ukuri
Gira ubupfura
Ukire ubupfu

Urancira iki wogacwa we
Urancuza iki ntigeze ncumura
Sincurura nicuye
Wibwira ko ndi igicucu ntagira agaciro
Tukureke ibiceri byacu ubicakire
Maze ubitapfune duceceke
Incuke zambare incocera
Abana mu rwicundo ubacure inkumbi
Ahubwo icara ducocemo abiri
Ureke gucuza abacuruzi utwabo
No gucira abakecuru mu maso
Ubacagagura ubacancama
Umuco wo gucurera uwucirire
Ubucurabwenge bugucengere
Maze uducunge nta macenga

Wigira ubwira reka nkubwire
Ahari ubwana hamere ubwanwa
Ugire ubwende bwo kugira ubwenge
N’ubwiza bwo kugira ubwuzu
Ubwonko buvemo ubwoba
Tuza usubize umutima mu gituza
Uturane neza abaturanyi baguture
Ugire isura n’isuku usurwe

Nkuzi kuva ku muzi
N’amazina y’abazimu bari ikuzimu
Kirazira kukuzimurira
Sinzi ko nabirota no mu nzozi
Cyangwa mbiterwe n’inzoga
Singira inzika n’inzigo
Zirikana ko tuziranye
Kandi ko nakuzanzamuye
Inzara igiye kugutsinda ku nzira
Urazimiriza iki iziko?

Niba ushaka ko baguhimba
Abahanzi bakakuririmba
Cyo rimba ureke kubyimba
No kurimbura inararibonye
Uzihimbira ko zidahumbya
Kugaramba no guharamba
Ngo n’imigambi yo kugambana
Izo simbi ushaka gushyiraho isembwe
Dusingiza tukanasimbiza
Zinaniwe kurusimbuka
Ntizigambiriye kugusimbura
Zigeze ibyansi ku ruhimbi

Abantu banziho kuba indongozi
Nirinda kwirondora sindi indondogozi
Uwo mwanda abanyarwanda bamaze kuwandura
Urarandaranda wabuze uwurandura
Rubanda rurarindagira rurandata
Ruragenda rurandaga
Imirundi icura imirindi
Mu gicuku cy’icuraburindi

Umutwe umwe si umuti
Wowe imitwe myinshi urayitwama
Abatazi gutwikurura no gutwerera
Bakahasiga agatwe
Witwaza ko bigutwara ubutware
Tega amatwi
Uhindure amatwara
Gutwarisha igitugu si ubutwari

Kimenyi

5 COMMENTS

  1. Uyu muhungu yari azi ikinyarwanda nuko hari aho yagraga akavanga ibintu..cyane mu ri cya cyivugo yahimbiye Gisa …iyo amutaka ariko ntapfobye uwo atishimiye…byari kuba byo…ubu se hano ko avuze kagame atamwandaritse….koko impyisi ikuzi ikurya itagusandaguza

  2. Nanjye nemera ko uyu muhungu yari azi gukora mu nganzo y’ubuvanganzo nyamvugo!Umuvugo yahimbiye Gisa narawusomye nsanga azi rwose kugerekeranya amagambo mu njyana iryoshye!Ariko burya ntawe ushimwa byose cyangwa na bose,icyo namusanzemo ni indurwe y’urwango yangaga abahutu aho bava bakagera ku buryo mu ngengabitekerezo ye usanga umuhutu atari umuntu!Yamufataga nk’ikintu byarimba akamugira ikinyamaswa!(Il chosifiait le hutu,ou carrément l’animalisait)!!
    Inganzo ivanze n’indurwe y’urwango rwa mugenzi wawe rero,kuri njye mbona atari inganzo y’i Rwanda ahubwo ari ubukunguzi bukenya nyirabwo!N’ikimenyimenyi ni uko uyu mutindi ngo ni Kimenyi abahutu yangaga urunuka,inganzo ye itamubujije kumira umwuka akabasiga imusozi!Ushobora kuba icyamamare,hano ku isi ukahakora ibikorwa by’akataraboneka,ariko iyo wabyoroshe ubugome n’ubutindi bw’ingeri zose,iyo uwuheneye bya byiza byose biribagirana bakajya bakwibukira ku bibi byakuranze!Niyo mpamvu n’uyu Kimenyi azajya ahora yibukwa nk’umututsi waranzwe n’ubuhezabguni buteye isesemi,wari ufite umutima wamunzwe n’urwango yangaga abahutu!
    Burya ngo ugira neza ukayisanga imbere yawe,kandi ngo twanga amahoro ntacyo adutwaye!

    Nkoronko.

  3. Hari akantu gato nibagiwe kubwira abaza gusoma Comment yanjye iri hejuru.
    Burya nidukoma urusyo ntitukibagirwe no gukoma ingasire yarwo!
    Abari bakuru mbere gato y’intambara Ruhekura yahekuye u Rwanda, muribuka inyandiko uyu Kimenyi yahitishaga mu kinyamakuru cye kitwaga Impuruza cyari umuzindaro wa RANU yaje guhinduka FPR-Inkotanyi ari nacyo yasohoyemo uriya muvugo yahimbiye Rwigyema-Gisa!Ngaho nimugereranye n’ibyo Ngeze Hassani yandikaga muri Kangura ye ngo arigisha abanyarwanda kwikiza umwanzi(kwica umututsi!)
    Niba uri umunyarwanda ukwiye iryo zina kandi ukaba wiyumvamo umutima wa kimuntu,uraza gusanga bariya bagabo bombi bakwiye kwamaganwa kimwe!Utabyumva gutyo ntitwajya imbizi!
    Ngaho mugire amahoro na demukarasi!

    Nkoronko.

  4. Abantu kandi benshi ntabwo bazi ko burya Kimenyi yigaga muli secondaire College ya Christ Umwami i Nyanza yimukaga mw ishuli Mugesera Leon akaryinjiramo! Promotion 69 Kimenyi naho Mugesera 70 . Bongeye guhurira i Butare Kimenyi muli IPN Leon muli UNR! Mubona bariya bantu batava indimwe mu bitekerezo byabo! EXTREMISTES!

Comments are closed.