Kinyarwanda rurimi rwanjye

Kinyarwanda rurimi rwanjye
Nakumvise nkivuka nkuvuga nkivuka
Mpamagara Mawe na Dawe,
Nakura Nyogokuru na Sogokuru
Ngo ngusimbuze uruntazi n’urukonjo
Ko nakuze ngutandukanya n’ururyogo
Ni gute nagutenguha nkwitiranya n’urukonjo

Ngutera ubukonje wari usususurutse unsusurutsa
Bagukubite ifuni mbatize urindi bakurandure
Nceceke?

Urunduke ndeba nsigarane iki se rurimi rwanjye
Nceceke?

Baguhindure isura baguhumanye wari umuzi wanjye
Nceceke?

Bakumaremo isa kandi njye nawe dufitanye isano
Nceceke?

Kinyarwanda rurimi Gakondo
Kinyarwanda mukondo w’ibyo namenye
Kinyarwanda mukondo w’ubumenyi narahuye
Kinyarwanda nkingi y’umuco wacu
Mukondo w’ubumenyi narahuye
Wandyoheye mawe avuza ubuhuha
Wandyoheye masenge ancira imigani
Bagukubite ingengene bakugire incike?
Nceceke?

Wandyoheye muri alifu na gatigisimu
Wanyuze mu turirimbo twaririmbaga
Turi ibitambambuga dutambagira iwacu
Wanyuze mu ikeshamvugo no mu mazina y’inka
Wandyoheye mu bisigo no mu byivugo binyuranye
Wandyoheye mu kibonezamvugo
Binkundisha amasaku n’uturemajambo
Ari nabyo byatumye mbona WIHAGIJE

Ndagukunda mu migenzo no mu mihango ya kinyarwanda
Reka mbashyirireho KIRAZIRA
Kugutesha agaciro kugukoroga no kukuroga
Nibihagarare
Rurimi nkunda n’umutima wanjye wose
Reka ngufatire ifumba nkumire abaguhumanya

Kinyarwanda rurimi rwa Kanyarwanda
Bakurwaze sharukoro bagutere ubusembwa
Uri ururimi rwujuje ibyangombwa bagutobe
Nceceke?

Nzasubira ngutera ubuse
Abagupfobya Nzabarega kuri Mupenzi Venuste
Imanzi y’umusizi itakwima agaciro

Uramuke Kinyarwanda tuzasubira

Vestina Umugwaneza