Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda mu gusaba imbabazi kwayo yasomye impyisi

Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo : “Ushaka urupfu asoma impyisi.” Umuntu uguciriye uwo mugani aba bashaka kuvuga ko iyo ushatse gushimisha umugome birangira akugiriye nabi. Ikigaragara nuko Kiriziya Gatorika yashatse gushimisha Leta ya FPR bikarangira ishimuswe.

Kiriziya Gatorika mu itangazo ryayo iti :“Turasaba imbabazi kubera abakristu bakoze Jenoside”. Ikongera ikivuguruza iti :“Ntawe twohereje kwica abantu muri Jenoside”. Umuntu yakwibaza impamvu Leta ya Kigali yakomeje guhatira Kiriziya Gatorika gusaba imbabazi kugeza ubwo isabye iza nyirarureshwa yivuguruza. Ikigaragara nuko Kiriziya yakomeje kugenda yanga gukora iki gikorwa cya politiki kidasobanutse, ahubwo kigayitse kandi kigamije guhindanya isura y’umuryango mugari w’abakristu mu nyungu za FPR.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege mu gihe yayoboraga Kiriziya Gatorika yari yaragerageje guhangana n’iri totezwa bakorerwa na Leta, naho Musenyeri Filipo Rukamba wamusimbuye we yaje ashaka gucinya inkoro akora ku buryo izo mbabazi zisabwa atitaye ku isura ya Kiriziya ahubwo agamije gushimisha Kagame na Leta ye. Abazi Musenyeri Rukamba kuva kera bavuga ko ariko yitereye. Nka nyamujya iyo bigiye, n’ubundi yigirira ubwoba akanga gukoma rutenderi kandi ngo aharanira gushimisha abamufitiye akamaro. Imyitwarire nk’iyo abo yigishije i Zaza mu iseminari ngo bayitaga “Mpemuke ndamuke”.

Nyuma y’imbabazi zasabwe n’abasenyeri ba Kiriziya Gatorika mu Rwanda bayobowe na Rukamba Filipo, umuryango IBUKA wahise uvuga ko Kiriziya igomba gutanga n’indishyi. Umuyobozi wayo Jean Pierre Dusingizemungu ati “ndetse, Kiriziya ikwiye gukurikirana abapadiri bakoze Jenoside mu nkiko zayo”. Naho Leta ya FPR mu ijwi rya Minisitiri Kaboneka yo iti : “Izo mbabazi ni nyirarureshwa, mugomba kuduha n’amazina y’abo bakristu bakoze Jenoside kandi Vatikani akaba ariyo isaba imbabazi (ni ukuvuga Papa) aho kugira ngo zisabwe n’abasenyeri bo mu Rwanda.”

Ese Kiriziya Gatorika nyuma yo gusaba imbabazi yaba izabasha gukora ibyo isabwa byose kugira ngo ishimishe Leta ya FPR Inkotanyi ?

“Ushaka urupfu asoma impyisi”

Umunyarwanda

Muhire Sylvain

2 COMMENTS

  1. Bukorikori bwa nzikoraho ngo yasatuye ibuye areba ko riboze rirataruka rimwasa umutwe. Basabaga imbabazi ababiciye abasenyeri bagirango babishe bakina?

  2. Abafite icyo bakora bagikore vuba amazi atararenga inkombe, ngo kiriziya gatorika yo mu Rwanda yirinde itekinika rya FPR Inkotanyi, uyu Philippe Rukamba ndamuzi nta gushishoza agira, agendera ku mabwire, akarusho ke ni uko ari muri ba batutsi ( niba atariwe yigizewe mu mikorere ) bayobotse FPR bayikorera kurusha uko bakorera Kiriziya. Diyoseze ye ya Butare uyisangamo ubusumbane n’itonesha riteye ubwoba hagati y’ abahutu n’abatutsi ! Ntacyo murabona nibitari ibi azabikora kugirango ashimishe intozo izirusha intambwe PK ! Ni Kiliziya Gaturika yari isigaye ! Ariko nayo biragaragara ko yatangiye kuyoboka ibinyoma bya FPR Inkotanyi !

Comments are closed.