Kiriziya gatorika yo mu Rwanda, Ubwiyunge, na Kizito Mihigo

Yanditswe na Karinganire Patient

Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018, Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatangije umwaka w’ubwiyunge, ishyira ku mugaragaro ibaruwa yanditswe n’abasenyeri bo mu Rwanda, ivuga mu magambo maremare uko bo bumva ubwiyunge. Muri iyo baruwa abasenyeri bo mu Rwanda bavuga ko batanze ubwo butumwa mu rwego rwo kwitegura icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukuvuga ukwezi kwa Mata 2019.

Ku ruhande rumwe, abanyarwanda bamwe bishimiye ko Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda yagerageje kuvuga ku ngingo y’ubwiyunge itavugwaho rumwe n’abanyarwanda bose, ikagaragaza uruhande ihagazeho, bityo bikagabanya urujijo.

Ku rundi ruhande ariko, abandi bababajwe n’uko Kiriziya Gatorika itarabasha gutomora kugeza n’ubu, ngo igaragaze ko ubwiyunge budashobora kugerwaho mu gihe hakibukwa uruhande rumwe rw’abanyarwanda (arirwo rw’abatutsi bazize Jenoside yabakorewe koko), hakirengagizwa urundi narwo rwiciwe ndetse bikomeye (arirwo rw’abahutu n’abatutsi bishwe na FPR), ibyo Kiriziya ikabitinya kuko ubutegetsi buriho mu Rwanda aribwo bwakoze ubwo bwicanyi tuvuze bwa nyuma.

Aho Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda itandukaniye n’iyo muri Congo, nuko muri Congo abakristu batinyutse guhaguruka bamagana ubutegetsi bw’igitugu, naho mu Rwanda Kiriziya ikaba ishishikariza abakristu gukunda no gukurikira ingoma y’igitugu ya FPR iyobowe na Paul Kagame, ititaye ku nzirakarengane zitagira ingano yisasiye.

Mu myaka ishize, umwe mu bakristu gatorika wo mu Rwanda yarenze uwo murongo mubisha ubangamiye ubwiyunge bw’abanyarwanda, atinyuka kuvuga ibitavugwa mu gihugu cyacu.

Muri Mata 2014 Kizito Mihigo (umuhanzi w’umukristu Gatorika) yaririmbye indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu” agaragaza ko abishwe mu Rwanda bose bakwiye kwibukwa.

Yaravuze ati: “Nta rupfu rwiza rubaho, rwaba Jenoside cyangwa intambara. Uwishwe n’abihorera, uwazize impanuka n’uwazize indwara, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira ”

Ati: Jenoside yangize imfubyi, ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe Jenoside.”

Nyuma y’iyo ndirimbo abanyarwanda benshi ntibatunguwe n’uko uwo muhanzi yafunzwe ashinjwa ibyaha byo kurwanya ubutegetsi na Perezida Kagame. Benshi mu bakurikira ibyo mu Rwanda bemeza ko uyu muririmbyi yazize ukuri kuri mu ndirimbo ye.

Mu gihe Kiriziya Gatorika yizihiza umwaka w’ubwiyunge, umuntu ashobora kwibaza niba abasenyeri n’abakristu bayo bazibuka uyu muhanzi wahimbye indirimbo amagana bifashisha mu misa.

Ese Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda ishobora gusaba Leta ya Kigali kurekura Kizito Mihigo ? Ese babitinyuka?

Uko byagenda kose, Kiriziya Gatorika yo mu Rwanda izakenera gushirika ubwoba imbere ya FPR, niba ishaka ko inyigisho za Kristu yigisha zumvikana.