Kiziba: Havumbuwe umugambi wa leta y’u Rwanda wo gutuza impunzi z’Abacongomani ku gahato

Mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo ubuyobozi bushinzwe Impunzi mu Karere ka Karongi bwatangiye kuganiriza impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda zibarizwa mu Nkambi ya Kiziba kuri gahunda yo gutuzwa nk’abaturage basanzwe bitwaje ko ngo mu gihe kiri imbere ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa “PAM” rizahagarika inkunga y’ibyabagenerwaga bityo ngo kubatuza bagafashwa gutangira ubuzima  akaba ariwo muti urambye w’ikibazo cy’izi mpunzi.

Izi mpuhwe nk’iza Bihehe leta y’u Rwanda yadukanye  zihatse iki?

Inkambi ya Kiziba yashinzwe mu w’1996 ubwo impunzi nyinnshi zavaga Congo zihungira mu Rwanda zigacumbikirwa muri kariya gace. Nk’ahandi hose ku Isi HCR yazigeneye amahema yo guturamo, ibitaro, amashuri n’ibindi byangombwa nkenerwa kugira ngo zibashe guhangana n’ubuzima.

Nyuma y’aho HCR iboneye ko igihugu cya Congo ziriya mpunzi zaje ziturukamo gikomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, hatangiye gahunda yo gushakira izi mpunzi ibihugu bizakira mubyo bita “resettlement” iyi gahunda isa n’iyatangiye mu 2000, yaje gutambamirwa na leta y’u Rwanda  kuko itifuzaga ko ziriya mpunzi zijya mu mahanga ku mpamvu nyinshi zitandukanye harimo kuba iriya nkambi kimwe n’izindi ariho leta y’u Rwanda yakuraga abasore bajyanwa mu gisilikari cy’u Rwanda ndetse n’indi mitwe yarwaniraga muburasirazuba bwa Congo ifashwa n’u Rwanda. Aha twavuga nka RCD ndetse na CNDP ya Laurent Nkunda.

2009 Uwayoboraga HCR I Karongi yasabye ko izi mpunzi zijyanwa mu Nkambi y’agateganyo  muri Africa y’epfo leta y’u Rwanda irabyanga.

Umuyozi wa HCR mu Karere ka Karongi muri kiriya gihe witwaga Manuel dos Santos amaze kubona uburyo ziriya mpunzi leta y’u Rwanda ishaka kuzifata bugwate no kuzigira ibicuruzwa kubera impamvu za politike, yasabye leta ko yakwemera ziriya mpunzi zikavanwa  mu Rwanda zikajyanwa muri Africa y’epfo kugira ngo zibahashe kubona ubuzima bwiza. Ibi byabaye nyuma y’aho leta y’u Rwanda yari imaze gufunga Laurent Nkunda watwaga nk’umucunguzi w’impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda muri rusange. Uyu mugambi kwimurira izi mpunzi muri Africa y’epfo waje kuburizwamo na leta y’u Rwanda ishyize iterabwoba kuri comite yayoboraga izi mpunzi aho yazisinyishije kungufu inyandiko yamagana uwo mugambi ndetse mu mwaka wakurikiye uyu muzungu wayoboraga ishami rya HCR I Karongi akurwa mu Rwanda.

Ibikomere by’ababo barashwe n’abagifunzwe biracyari bibisi.

Tariki ya 20 kugeza iya 22, Gashyantare, umwaka wa 2018, nibwo izi mpunzi zateguye imyigaragambyo mu mahoro zisaba gusubizwa mu gihugu zaje ziturukamo bitewe n’ubuzima bubi zarimo. Ibi byabaye nyuma yo kwandikira ubuyobozi bw’impunzi muri kariya Karere ndetse n’inzego bwite za leta kugira ngo bigire hamwe ibibazo zagaragazaga. Izi nyandiko zitandukanye zaje guteshwa agaciro ntizasubizwa bityo impunzi zifata icyemezo cyo kwigaragambya. N’ubwo iyi myigaragambye yabaye mu mahoro asesuye, ntibyabujije inzego z’umutekano mu Rwanda gukoresha imbaraga z’umurengera mu guhagarika iyi myigaragambyo aho abagera kuri 17 bahasize ubuzima naho abarenga 20 bagakomereka. Ibi kandi byakurikiwe no gufunga zimwe mu mpunzi zafatiwe mu myigaragambyo na bamwe mubari bagize comite ndetse bamwe muri bo bakiri mu munyururu aho bahatirwa kwemera ibyaha batakoze.

Ipfunwe ryo kurasa izi mpunzi zimanitse amaboko ryaba ari ryo ntandaro yo gushaka gutuza izi mpunzi.

Nyuma y’uko izi mpunzi zirashwe, ubu bwicanyi bwamaganwe n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu n’ambassade z’ibihugu bitandukanye.  Leta y’u Rwanda yagize ikimwaro ndetse itangira gukemura bimwe mubyo izi mpunzi zasabaga. Aha twavuga nk’iringaniza ry’imishahara y’impunzi zakoranaga n’abenegihugu ariko zo zigahembwa inyica ntikize ndetse no kugabanya kubangamira ibya dossier zemerera gutuza impunzi mu gihugu cya gatatu. Leta y’u Rwanda ibonye ko izi mpunzi zayifashe nk’abanzi zigatangira gutekereza uko zava hariya zikajyanwa mubindi bihugu, hadutse irindi cengezamatwara ribwira impunzi ko PAM izahagarika imfashanyo mu minsi iri mbere none ko ibyiza ariko zakwemera zigatuzwa nk’abandi benegihugu kandi ko zizafashwa gutangira ubuzima. Ibi ariko byabaye nk’igitutsi gikomeye mu matwi y’izi mpunzi kuko zitumva ukuntu leta yahangaye kwica bagenzi babo izuba riva yatinyuka kuzisaba gutuzwa mu gihe n’ibituro ababo bashyinguwemo bitarameraho ibyatsi.

Impunzi zabashije kuganira na therwandan zivuga ko ibi ari agasuzuguro gakomeye n’ubunyamaswa leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza muri iki kibazo.

Umwe muri bo tutari butangaze umwirondoro we yagize ati: “Abacu twahambye ntibarabora, abandi bari muri gereza bazira akamama none ngo dutuzwe muri aya mayezi?!” Iyi mpunzi ikomeza ivuga ko izi mpuhwe nk’iza Bihehe leta y’u Rwanda yazihagarika kuko idafite ubutaka bwo kuzituzaho cyane ko n’abenegihugu badakwiwe. Ibi kandi leta ibikora ishyiramo iterabwoba ku mpunzi zitumva uyu mugambi ihereye kubajijutse bari muri izi mpunzi.

Edouard Mugambira.