KIZIBA: HCR IGUYE MU MUTEGO NK’UWO MINUAR YAGUYEMO KURI ETO KICUKIRO 1994

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Nyuma y’imyaka 24 mu Rwanda habaye genocide yakorewe abatutsi n’ubwicanyi ndengangakamere bwakomeje kuba mu Rwanda ndetse no mu karere, haba hakiri abantu bafite ipfunwe z’ubugwari bagize maze bakananirwa gutabara abari mu kagaga icyo gihe, ku buryo bamwe bagiye babisabira imbabazi abandi bakaba barakomeje gufunga amaso ku mabi akorwa na Leta ya Kigali babitewe n’iryo pfunwe gusa. Kuba kandi barananiwe gutabara, Leta ya Kigali yabigize iturufu ikangisha abo banyamahanga isiribanga ndetse inahonyora uburengazira bwa muntu.

Nk’uko byagendekeye ingabo za MINUAR zakomokaga mu gihugu cy’Ububirigi zari kuri ETO Kicukiro kuya 11 Mata 1994, ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire nawe wahawe amabwiriza na Lt Colonel Joseph Dewez wari ukuriye ingabo z’ububirigi muri Kigali nyuma yo kubyumvikanaho na Colonel Luc Marchal wari wungirije umuyobozi wa MINUAR ibyo bikaba byaraturutse ku gitutu cy’abanyapolitiki bo muri Leta y’u Bubiligi bafatiraga ibyemezo i Bruxelles, ubwo abatutsi bagera ku 2,000 bari bazihungiyeho bizeye umutekano nyuma zikaza kubasiga zivuga ko zibasize mu maboko ya Leta, bagitirimuka aho zigahita zadukirwa n’Interahamwe zari zirekerereje ku gipangu cy’iryo shuri, ni nako neza neza byagendekeye impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba zagiye ku biro bya HCR i Karongi maze mu buryo bumwe n’amagambo amwe, uhagarariye HCR aho, Umudage Bwana Mark Roeder atererana impunzi maze azisiga mu menyo ya Rubamba, avuga ko azisize mu maboko ya Leta y’u Rwanda, agitirimuka aho igipolisi kibiraramo kirabarasa abandi kirakomeretsa 11 bitaba Imana!

Bwana Mark Roeder uhagarariye HCR i Karongi, arikumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba MUKANDASIRA Caritas

Ikibabaje ni ukubona amateka yisubiramo mu gihe gito kingana gitya. Kugeza ubu igihugu cy’Ububirigi, kiri mu nkiko kubera uruhare gikekwaho rwo kuba cyaratereranye abatutsi ndetse n’abandi banyarwanda bari bahungiye bariho bicwa icyo gihe cyane cyane abari bahungiye ku ishuri rya ETO, kuko bivugwa ko kuhakura ingabo byari icyemezo cy’Ububirigi kitari icyemezo cya ONU.

I Kibeho mu gihe inkambi yasenywaga mu 1995 abantu ibihumbi n’ibihumbi bagatikira ONU yari ihari. Mu gihe inkambi zo muri Congo zaraswaga mu 1996, HCR yagombaga kurengera izo mpunzi iri mu bigendeye hakiri kare ndetse isa nk’iyaruciye ikarumira.

Mwumvise kandi ko n’uwari uhagarariye MINUAR umunya Canada Romeo Dallaire arira ay’ingona avuga ko yahungabanyijwe n’ibyabereye mu maso ye ntabashe kugira icyo abikoraho. Bikaba bibabaje rero kuba aba bakozi ba HCR n’umuryango mpuzamahanga muri rusange bagiye kugwa mu mutego nk’uwo bagenzi babo baguyemo mu 1994, 1995 na 1996.

Bwana Ahmed Baba Fall uhagarariye HCR mu Rwanda

Ubusanzwe iyo ugeze ku marembo y’inkambi z’impunzi ku isi hose usanganirwa n’ibyapa byinshi. Muri ibyo byapa ntihashobora kuburamo ikerekana ko bitemewe kwinjirana imbunda mu nkambi z’impunzi. Nyamara nyuma y’uko izi mpunzi zirasiwe ku biro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe impunzi HCR, usibye kuvuga ko HCR ibabajwe n’ingufu z’umurengera zakoreshejwe ku mpunzi no gusaba abakoze ubwo bwicanyi gukora iperereza, nta cyemezo gifatika HCR yafashe cyaba icyo gushyira igitsure kuri Leta y’u Rwanda cyangwa icyo gutuma impunzi zisubiza umutima mu gitereko.

Ahubwo amagambo aherutse gutanganzwa n’umuvugizi wa HCR mu Rwanda Madamu Daniela Ionita, arasa nagaragaza ko izo mpunzi zagambaniwe. Kuko ntibyumvikana ukuntu umuvugizi wa HCR yatinyuka kubona impunzi zasumbirijwe n’abantu bazirasheho, binjiranye intwaro mu nkambi nkabambariye urugamba rukomeye, mu nkambi HCR isanzwe izi ko nta kibazo cyabagamo, maze agatinyuka akavuga ko, “Impunzi ziri gushotora abapolisi, zibabwira amagambo mabi, ndetse ko ziri kwitwara nk’abanyabyaha” nk’uko yabitangarije imwe mu ma radiyo mpuzamahanga.

Ikindi kintu gitangaje gituma hakomeza kubaho kwibaza byinshi ku ihohoterwa ry’impunzi z’abanyekongo bo mu nkambi ya Kiziba, ni uko impunzi z’abarundi zasabye gusubizwa iwabo nyuma yo kwanga kwibaruza hakoreshejwe ikoranabuhanga(Biometric registration) ndetse no guhabwa inkingo (Mandatory Vaccination) maze huti huti Leta y’u Rwanda ikabimenyesha HCR gusa ikaba ari nayo izishakira amabisi akazigeza ku mupaka, igikorwa HCR yatangaje ko cyayinejeje, nyamara impunzi z’abanyekongo zo zikaba zisaba ikibazo nk’icyo zo zigahembwa kuraswa ndetse HCR ikaba isa nkihombetse amaso!

Ubwo aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, Umutaliyani bwana Filippo Grandi, umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku isi HCR, we n’intumwa yari ayoboye babashishe kumva ibibazo by’impunzi nubwo ibiganiro bitarangiye kubera amayeri y’abategetsi b’u Rwanda bibutse ibitereko basheshe maze bakaburizamo uwo mubonano utarangiye, nyamara nk’uko abari bahagarariye impunzi babitangaje ubutumwa bukaba bwari bwamaze gutangwa, kandi ngo nyiri amaso yerekwa bike ibindi akirebera.

Gusa igitangaje na none ni ijambo uwo muyobozi zavuze ubwo yahuraga na perezida Kagame, aho yavuze ko HCR inezezwa n’uburyo u Rwanda rwita ku mpunzi! Niba yaramuninguraga nk’uko abanyarwanda babikorerwa ntawamenya!

Aha nabibutsa ko igihugu cy’u Rwanda gishinjwa kuba cyarateje intambara muri Congo,maze kikazana ziriya mpunzi mu Rwanda. Kinashinjwa kandi kuba inyuma y’umugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi mu Burundi, ari nabyo byatumye impunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda. Mbere y’uko icyo kibazo kiba Leta yakoresheje amahugurwa yo kwakira impunzi zije ikivunga kandi ubwo zinjiraga mu Rwanda, Leta yoheje amabisi yo kuzisanganira ku mupaka, ibintu Leta y’u Burundi yavugaga ko ari nko gushishikariza abarundi guhunga igihugu. Leta y’u Burundi kandi inashinja Leta y’u Rwanda gushora impunzi mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wayo ndetse no gushyira abana mu gisirikare.

Ibyo byose bikaza byiyongera ku birego uruhuri byagaragajwe n’izi mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba, harimo gushyira impunzi mu gisirikare no mu zindi gahunda za Leta nk’ubudehe, ndetse no kuzibira amadosiye azihesha amahirwe yo gutura ndetse no kwivuriza mu mahanga. Ibyo birego rero bikabije kuba byinshi bikaba bitakumvikana ukuntu umuntu nka Filippo Grandi yabirengaho agashimagiza u Rwanda ngo rufata neza impunzi.

Mbibutse ko uyu mugabo Filippo Grandi ari inararibonye kuko yatangiye gukorana n’umuryango w’abibumbye mu 2005 aho yakoze cyane cyane mu bibazo by’impunzi mu bihugu bitandukanye nka Palestine, Afghanistan, Sudan, Syria, Turikiya, Iraq, Kenya, Benin, Ghana, Central Africa, RDC na Yemen. Reka twizere ko rero ibi bigwi yagize mu kazi ke bitazasigwa icyasha no kurebera ibiriho bikorerwa impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba.

Bwana Filippo Grandi umuyobozi wa HCR ku isi.

Aho ikibazo kigeze rero bikaba bisaba ko abayobozi ba HCR mu Rwanda no ku isi bagomba kugira icyo bakora bakagarurira ibintu hafi kuko nibitaba ibyo bararegwa ubufatanyacyaha, kwirengagiza gutabara abari mu kaga cyane ko binari mu nshingano zabo.

HCR na Leta y’u Rwanda bagomba kumenya ko burya atari buno, ubutegetsi bwa FPR bumenyereye kwicira abantu mu nkambi HCR n’amahanga birebera. Byarabaye ku ya 22 Mata 1995 i Kibeho, byaraba 1996 mu nkambi z’impunzi mu cyahoze ari Zayire, byakomeje kuba aho impunzi zagiye zikambika zigaterwa n’ingabo z’u Rwanda none n’ubu birasubiriye?

Icyakora rubanda ntibagira n’isoni! Kuba u Rwanda rudaterwa ikimwaro n’inkomanga by’ibikorwa nk’ibi ukwerekana ko bihebye bakaba barivuyeho! Imikorere nk’iyi imenyerewe mu bakoresha ibiyobyabwenge bikaze bita “Mugo” ngo niyo ubikoresha ashobora gukora icyo ari cyo cyose, kuko aba azi ko ntawe umurora kabone niyo yaba ari mu isoko!

Ababishoboye rero muburire aba bayobozi ba HCR, kuko ntacyo bazitwaza nyuma yo gushinjwa n’amateka!

Izi mpunzi kandi ntizatereranywe gusa na HCR ndetse n’abandi baterankunga bakorera mu nkambi! Ahubwo zanatereranywe na Leta ya Congo zikomokamo, kuko bitumvikana ukuntu u Rwanda rugira ziriya mpunzi ay’ifundi igira ibivuzo, Ubuyobozi bwa Congo burebera, Ambasaderi wa Congo i Kigali mu Rwanda akaba atarajya kureba uko abenegihugu be bameze hariya ku Kibuye, ndetse n’imiryango itabogamiye kuri Leta yaba iyo mu Rwanda no muri RDC ikaba ntacyo iri gukora.

Abandi batereranye ziriya mpunzi ku buryo buteye isoni ni itangazamakuru nyarwanda rikorera mu Rwanda. Usibye gutangaza ibyo Leta yatangaje, itazamakuru nyarwanda wagira ngo ntiribona kiriya kibazo. Ibi byerekana ikigero gikabije cy’ubwoba buri mu gihugu. Aba bose bategerezwa kwikubita agashyi naho ubundi aya maraso y’izi mpunzi azabazwa benshi.

Kugeza ubu impunzi 14 zishwe n’igipolisi cy’u Rwanda, naho abagera kuri 44 bari muri gereza (nibo bavugwa na Leta y’u Rwanda) abandi bari ku gasozi barahigwa bukware. Twabibutsa ko atari ubwa mbere impunzi z’abanyekongo zisaba U Rwanda, RDC na HCR kuzisubiza mu gihugu cyabo ariko bose bakica amatwi!

Kuwa 14 Werurwe 2014 uwari umuyobozi w’inkambi ya Kigeme nawe yatangaje ko impunzi zo mu nkambi ya Kigeme iri i Nyamagabe mu cyahoze kitwa Gikongoro, nazo zifuzaga gucyurwa ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Urugiye kera ruhinyuza intwari iki kibazo cy’impunzi z’abanyekongo, zisaba gutaha ntizibyemererwe, nikidakenya Leta y’u Rwanda kizakenya aba bayobozi ba HCR.

Ntawe ubuza umwana ujya iwabo gutaha, nk’uko nawe atabara iminsi!