Mu Rwanda, imibare mishya itangazwa n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, iremeza ko impunzi 11 z’Abanyekongo ari zo zishwe n’igipolisi cy’u Rwanda mu cyumweru gishize.
Muri abo harimo 8 barasiwe ku cyicaro cya HCR i Karongi, abandi 3 bicirwa mu nkambi ya Kiziba.
Impunzi ziri muri iyo nkambi ziravuga ko kugeza ubu amashuri agifunzwe.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Claude Ganza Munyamagana yakurikirnaye iyi nkuru.