Kiziba : Intumbi zacu zinuka nk’iz’abanyarwada bishwe 1990-1997 Paul we!

Tariki ya 7 mata uyu mwaka, leta y’u Rwanda izaba yabukereye mucyo yise kwibuka genocide yakorewe abatutsi. Aha Pawulo Kagame azakora ibishoboka byose kugira ngo iki gikorwa kimenyekane mu ruhando mpuzamahanga. Azakoresha itangazamakuru ryo mu gihugu ndetse n’iryo hanze agamije gusakaza iki gikorwa mu mpande zose z’isi. Yemwe yiteguye no gutanga bitugukwaha (ruswa) mu bimenyeshamakuru bikomeye kugira ngo bizatambutse amakuru y’iki gikorwa cyo gushinyagurira abahutu n’abatutsi bishwe mu w’1990-1994. Gusa ikimbabaje ni uko yatwangiye kwibuka abacu yishe ku manywa y’ihangu ubwo twamubazaga impamvu akomeje kudukama amarindira.

Intumbi zose zinuka kimwe Paul we !

N’ubwo intumbi zawe uzicuruza ukageza n’aho wanika amagufwa yazo ku karubanda no ku kabusunzu, twe si uko tubishaka kuko abacu tutagomba kubambura icyubahiro Imana yabaremanye ngo tubanike. Ahubwo dushaka kubunamira mu cyubahiro tubagomba. Reka tubibuke kuko ntibizakubuza gukomeza gucuruza amagufwa y’abanyarwanda. Ese nkwibarize  akabazo gato mbe rukarabankaba we? Harya iriya misaraba igaragara ahahoze hatewe imyumbati mu Murenge wa Bwishyura uzajya ubwira abazungu ko ari ikirunga cya Nyiragogongo cyayihitanye? Reka twibuke abacu kuko ntitwenda kukubuza gucuruza amagufwa ya bene kanyarwanda Paul we !

Abari bayoboye komite warabafunze none watinye kubageza imbere y’ubutabera kubera ikimwaro!

Komera Rukazamihigo mu nkera y’abahizi Mubanda utari ikibwija Maombi Mbangutse Louis. Intwari nkawe ntizigahere. Wanze kujibanirwa imbere y’injangwe za mwene Rutagambwa! Ndagukunda, ndakwibuka kandi nzabikomeza. Ndabizi uri hagati mu gihome, ariko umutima wawe ntacyo ugushinja kandi mw’ijuru kwa jambo nabo bakurariye ishinga. Sinakwibagirwa umubyeyi w’imbavu ndende rudakuka umutima urugamba rumisha imituku! Ibibondo byawe ndabizi ko bigukumbuye, ariko komera ku muheto kuko ukuri warwaniye kutazigera gutsindwa n’ikinyoma kabone n’ubwo byatwara imyaka myinshi. Mw’ijuru kwa Jambo barakuzirikana, baragukunda kandi bazabikomeza. Ni batureke twibuke intore zacu kuko ntizishwe na macinya cyangwa malaria. Bishwe na Rukarabankaba komiseri wa polisi Rutikanga Rogers afatanyije na Generali majoro Alex Kagame.

Nyirakaratwa Queen mu Nkambi ya Kiziba.