Kiziba: zimwe mu mpunzi z’abanyekongo zakomerekeye mu mirwano n’inzego z’umutekano

Amakuru agera kuri The Rwandan ava hafi y’inkambi ya Kiziba ku Kibuye aravuga ko habaye ubushyamirane hagati y’impunzi n’abashinzwe umutekano.

Ubuhamya buherekejwe n’amashusho byageze ku bwanditsi bwa The Rwandan buragaragaza ko hari abakomeretse mu mpunzi ndetse inzego z’umutekano mu Rwanda zikaba zakoresheje amasasu.