Kizito, abanyarwanda twarakuruhije.

Gallican Gasana

Uyu Munsi taliki ya 17 Werurwe; hashize ukwezi tubwiwe ko Kizito yitabye Imana.Birakwiye ko dusubiza amaso inyuma mu gukomeza gusonanukirwa na SPIRIT ya Kizito Mihigo. Abanyarwanda twaruhije Kizito cyane.Kuva mukurikira guhera muri 2003-2004 kugeza yigendeye muri 2020 (Kizito nicyo kitegererezo cyacu-vision 2020) yarwanye n’imyunvire y’abanyarwanda.

1.ABAHUTU NA KIZITO

Kizito akiri umunyeshuli mu gihugu cy’ubufaransa; yatangije igikorwa cyo kujya yizihiza igitambo cya missa uko umwaka utangiye; cyo gushima no gusaba Imana tuyishimira umwaka turangije, tunayitura umushya dutangiye. Icyo gitambo cya missa cyabaga buri mwaka kw’italiki ya mbere Mutarama i Buruseli mu Bubiligi.

Izo missa zajyagamo abantu bose ariko cyane cyane abanyarwanda. Byatangiye bajyayo bose, ubwo ndavuga abahutu n’abatutsi; nyuma uko abahutu babyitabira ari benshi abatutsi batangira kugenda baba bacye mu bitabira izo missa.

Ku buryo hari nabagusabaga kutajya mu missa ya Kizito ngo kubera abasigaye bazijyamo ku bwinshi.

Natangiye nvuga kuvuna Kizito kuko nta numwe wari wihishuriye ko Kizito ashaka ubumwe bwa nyabwo bw’abanyarwanda. Kizito twaramunanije!

2. ABATUTSI NA KIZITO

Izo missa za Kizito zarakomeje abahutu bagenda baba benshi ari nako abatutsi baba bacye; kugeza atashye mu Rwanda, aho atangiriye kuririmba indirimbo zitali iza kiriziya nkuko byari bisanzwe nka:

-Twanze gutoberwa amateka -Turi abana b’uRwanda -Intare yampaye agaciro……

Abatutsi nibwo batangiye kwongera kumwibonamo, ari nako abahutu batangira kumwishisha. Kandi ari abahutu ari abatutsi, bombi baramuvunaga kuko nta numwe witaye ku butumwa yatangaga ahubwo bashakaga byanze bikunze kumushakira igipande bamushyiramo kuko batiyunvishaga ko hari umuntu nka Kizito wabaho mu Rwanda.

3. ABAHUTU N’ABATUTSI KW’IFUNGWA RYA KIZITO

Taliki ya 15 Mata 2014, Kizito arafunzwe, bamwe bati azize indirimo (igisobanuro cy’urupfu) abandi bati azize gukorana n’abanzi b’igihugu baba hanze.

Abatutsi barongeye baramurekuye Abahutu nabo barongeye baramwitwariye!

Ariko muri ibyo Kizito we ntahinduka ahubwo aracyatwifuriza ubwiyunge bwa nyabwo kandi burambye!

4. ABAHUTU N’ABATUTSI KW’IFUNGURWA RYA KIZITO

Taliki ya 14 Nzeli 2018, nibwo Kizito Mihigo yahawe imbabazi za nyirarureshwa ku byaha aregwa.

Kizito arafunguwe; Ari abahutu ari abatutsi baba mu gihugu, ku mugaragaro bose baramwitaza ngo batikururira ibibazo, kubera ubugizi bwa nabi tuzi twese.

Kizito mu gukunda igihugu cye n’abanyarwanda bose, yisanga abatinyuka kumuvugisha kenshi ari abarenze ibyo by’amoko, n’ababa hanze badafitiye ubwoba leta yamufunze.

5. ABAHUTU N’ABATUTSI BAHUJWE N’URUPFU RWA KIZITO

Taliki ya 13 Gashyantare, 2020 nibwo hatangiye ikinamico ryo kutuvutsa Kizito; kugeza ubwo iryo kinamico rishojwe taliki ya 17 Gashyantare, 2020 ubwo batwunvishaga ko Kizito yiyahuye kandi mu by’ukuri yishwe; Abahutu n’abatutsi, hanze no mu gihugu niho noneho bombi batangiye gusobanukirwa Kizito n’akamaro yari afitiye umuryango nyarwanda.

Ngo nta muhanuzi iwabo ariko Kizito ntako atagize; Imana tugira ni uko ariyo yonyine igikomeje kumukoresha mu buryo bwa roho; bitandukanye cyane n’ubwumubiri kandi nawo wicwa rimwe gusa.

Nkuko Kizito Mihigo yabiririmbye:

‘’Mbese umuntu aramutse adapfa yakugeraho ate mana, ko umutegereje? Gupfa nta muntu byica, bitubera nk’irembo rigana mw’ijuru’’

Banyarwanda Banyarwanda-kazi twese dukomere kuri Spirit ya Kizito kuko niyo ducyeneye.

Gallican Gasana

1 COMMENT

  1. Iyi nyandiko ya Gasana iravuga nk’ibyo nanjye nabonaga. Abanyarwanda (abahutu kuruhande rumwe, abatutsi kurundi) dufite ikibazo cyo gushaka kwigarurira umuntu wese w’impirimbanyi. Iyo avuze neza abahutu cg ikintu kibarengera abahutu bamukomera amashyi abatutsi bakamwikoma. Iyo avugiye abatutsi wenda nko kuli genocide cg akarengane bagiriwe kungoma ya Habyarimana abahutu bamuvaho kandi we nyamara aba ashaka kurarama ngo avugire buli wese. Kizito rero: abatutsi b’intagondwa baramwitaje aho alilimbiye Igisobanuro cy’urupfu. Alilimbye Intate na Twanze gutoberwa amateka abahutu b’intagondwa bati erega ntituzibeshye. Ese tuzafatwa he? ni nde uzatubera? Niba ntawe rero mureke twemere Kagame atuyobore.

Comments are closed.