KIZITO MIHIGO anyibutsa RICHARD SHEJA, na we wishwe n’Inkotanyi

Yanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Dore amezi atatu n’igice arashize umuvandimwe wacu KIZITO MIHIGO yishwe n’ubutegetsi bw’Inkotanyi. Na none kandi izo Nkotanyi zishe RICHARD SHEJA, umwana w’imyaka 8 wicanwe n’Abihayimana i Gakurazo, hari kuwa 5 Kamena 1994, ubu imyaka ikaba ibaye makumyabiri n’itandatu. Aba bavandimwe bacu bombi bahuriye ku kuba bararokotse itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu w’1994, nyuma bakaza kwicwa n’Inkotanyi zidahwema kwivuga imyato yo kuba ngo zarahagaritse Jenoside. 

Ikindi aba baziranenge bahuriyeho ni ukuba umwe ari Umumarayika, undi akaba Umutagatifu, bityo bombi bakaba bari bafite umutima utuyemo Imana. KIZITO MIHIGO yakunze Abanyarwanda bikomeye, kugeza ubwo atubereye igitambo cy’ikirenga, kuko yishwe azira kuba intumwa y’ubwiyunge nyakuri, buzira imbereka n’uburyarya.  RICHARD SHEJA na we yarangwaga n’urukundo n’impuhwe, nk’uko tubisanga mu buhamya bwanditse mu gatabo mama we yanditse, kitwa Bishe Umumalayika, Imfura yanjye Richard Sheja. Kandi koko burya ngo isuku igira isoko, kuko nyina umubyara na we arangwa no kurwanya amacakubiri yivuye inyuma; ubumwe bw’Abanyarwanda ni yo ntero, ni na yo nyikirizo; iyo ikaba ari imbuto yera ku rukundo.

Mu rwego rwo kuzirikana RICHARD SHEJA rero, tubararikiye umuvugo twise Imitima ibunga. Uzajya usohoka no mu gifaransa, aho twawise L’Innocence assassinée. Kubera uburebure bwawo ariko, uzabageraho mu bice 8, bishushanya imyaka nyakwigendera yari afite umunsi yatuvagamo. Reka twizere ko uyu muvugo uzunganira ibindi bitekerezo bigamije ubwiyunge, bwa bundi bwa nyabwo ariko, bwa bundi twigishwa na Mutagatifu KIZITO MIHIGO, kuko ari bwo bwonyine buzaca umwiryane watwokamye, ukaba warabaye karande muri bene Kanyarwanda.