Ko indwara itazakira hatabayeho ubushake bwo kuvuguta umuti nyawo, amaherezo azaba ayahe?

Tudatinze ku ngoma ya cyami n’iya Kayibanda yayisimbuye, tukaganira ku ngoma z’igitugu cya gisilikali ebyiri zakurikiyeho. MRND na FPR, cyangwa se Nyakubahwa Habayarimana na Nyakubahwa Kagame, turasanga ibintu byifashe bite?

Izi ngoma zombi zazahajwe n’indwara ya politiki igoye kubonerwa umuti iyo hatari ubushake bwo kuwushaka, aho usanga icyo bita inzibacyuho cyangwa se amatora cyangwa se umuti ku bibazo bya politiki uhora ari icyo twakwita “igice” cyngwa se “partiel” mu gifaransa. Ibyemezo bitorwa bose batabigizemo uruhare, iteka hagahora hari abatarabyemeye kandi bafite ubushobozi bwo gukomeza gusakuza no guharanira impinduka no kuba bahirika abiyicaje cyangwa se abicajwe ku ntebe byaba vuba cyangwa se byatinda.

Mu Rwanda rwa Yuvenali na Polo wamusimbuye bite?

Iteka amatora aba hari igice cy’abanyarwanda bahejwe, batari bake kandi batabuze ubushobozi bwo guharanira uburenganzira bwabo. Amatora akaba, perezida agatorwa, ariko umutungo w’igihugu akawumarira mu guhangana n’abo yahejeje hanze, cyangwa se mu kurigisa abo yafungiye ubusa n’abashaka kumuha inama zubaka mu gihugu.

Nanubu urwishe ya nka ruracyayirimo.

Mu gihe dushima abagerageza kwiyamamaza nka Diane Rwigara mu butwari bwabo, mu gihe twifuriza Kagame kugira umutima wo gutanga inzira ngo abanyarwanda bahumurizwe, hari abakandida batari bake baheze mu munyururu cyangwa se hanze y’igihugu kandi bashobora gutorwamo perezida cyangwa se bakagira n’uruhare rukomeye mu guha umurongo uboneye imiyoborere y’igihugu. Aba barabarirwamo n’abahutajwe bakazengerezwa bagateshwa uburenganzira burundu: Bernard Ntaganda, Pasteur Bizimungu, Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Dr Niyitgeka, n’abandi, Twagiramungu Fawustini, hari Sebarenzi Yozefu wahunze yenda kwicwa kandi nawe ubonwa na benshi nk’ushobora kuba umukuru w’igihugu utabogamye, …

Hari abandi babujijwe no kwinjira mu gihugu n’amashyaka yabujijwe uburenganzira bwo kwiyandikisha, kandi harimo abashobora gutsinda amatora no kwegukana umwanya wa perezida, n’amashyaka nayo ashobora kuvamo ayatsinda amatora mu gihugu ku kigero gikomeye mu buryo byagirira abaturage akamaro: Padiri Thomasi Nahimana, n’abandi, Ishyaka PDP-Imanzi ryagerageje rikananizwa, Ishyaka Ishema ryakoze ibishoboka byose rikananizwa, n’abandi batiriwe basaba kwiyandikisha mu gihugu kuko babona nta mahirwe. Hari amashyaka menshi cyane kandi akomeye: RNC ibice byombi, FDU-Inkingi, PDI, Banyarwanda, FPP, Amahoro, n’andi menshi. Hari na Guverinoma ikorera mu buhungiro ibarizwa mu gihugu cy’ubufaransa. Aba bose rero n’ababari inyuma bose n’abandi tutavuze bari hirya no hino ku isi, ni abanyarwanda n’amashyaka y’abanyarwanda, bakaba batari muri theatres ziri kubera mu Rwanda. Uwatorwa wese mu bakandida bari mu Rwanda yatorwa mu buryo bwaheje abanyarwanda benshi cyane n’amashyaka y’abanyarwanda menshi cyane. Ibi nta gisubizo kirambye bitanga. Aba bantu ni benshi cyane n’ingufu bafite si izo gusuzugurwa ku buryo waryama ugasinzira wabahejeje hanze y’inzu bose kandi urugi ari imbaho gusa. Cyangwa ukibwira ko ikinyoma n’iterabwoba bizaguha amahoro warayimye aba banyagihugu bose, n’abandi bari imbere batavuga? Umunyabwenge ntiyabigenza atyo.

None amaherezo azaba ayahe?

Mu by’ukuri, igikwiye ni uko uwitwa umukandida wagira amahirwe akemerwa wese, kimwe mu bibazo bikomeye yashingiraho imigabo n’imigambi ye ari uburyo ibibazo biremereye nk’iki byabonerwa igisubizo. Aba bose twavuze bakinjizwa muri gahunda ziriho igihe cyose babishaka. Naho ubundi, ibiba bizaba ari nko kwizungurukaho ukagira ngo uriho uragenda, kandi ari ntaho uva ali nta n’aho ujya. Nka bimwe bavuga mu Kinyarwanda ngo ni nk’umwana uhuza urugwiro n’undi!

Hejuru y’iki kibazo haza n’ibindi by’ingutu bigomba nabyo kwigwaho byanze bikunze: ikibazo cy’ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda. Ni ikibazo ubutegetsi buriho bwagerageje gukemuza iterabwoba, kubeshya no gucurikanga amateka (kuyavanavanga bizamo no kwivuguruza uko bwije n’uko bukeye), bitera kwivuguraza cyane muli za politiki n’amategeko bishyirwaho, mu nyigisho zitangwa, mu nyito zihabwa ibiriho n’ibyabaye, mu gusobanura inyito zinyuranye, etc. Abanyarwanda ugasanga bambuwe amahirwe yo kwiga amateka y’igihugu cyabo uko yakabaye. Hari n’ibindi bibazo bikomeye, birimo abitwaje intwaro bari mu mashyamba ya congo, ndetse n’abandi benshi bashobora kuzitwaza cyangwa se kuzazitwaza mu bihe biri imbere niba anta gikozwe ngo ibyo ntibibeho. Abanyarwanda bacunaguzwa na HCR na za guverinoma zigambana hagati yazo na Leta y’u Rwanda, n’ibindi byinshi.

Iterabwoba na ruswa mu miryango mpuzamahanga no kureshya abanyarwanda b’inda nini: zeru

Gukemuza ibibazo iterabwoba byakoze igihe gito ubundi biba impfabusa. Gusesagura umutungo w’igihugu muri za ruswa ngo abana b’igihugu bagambanirwe hirya no hino, nabyo ntacyo byatanze kuko umwotsi uracyacumba, umuriro uratutumba. Iturufu ya jenoside mu gupfuka abantu iminwa no kubafungisha impande zose no kubuza abandi kwibuka ababo no gukura umutima abacitse ku icumu b’abatutsi mu kubarundurira muli gahunda za politiki zitabareba, byatanze ubusa, kuko “nta utwika ishyamba ngo ahishe umwotsi”. Abanyarwanda si ibicucu. Abaryi bararya, ariko ntibibagirwa ababo bariwe n’ifuni n’amasasu imihanda yose n’amashyamba yose. Abatagira intege bakurwa umutima ariko ntibayobewe ko ubashora imbere abashumuriza umujinya w’amateka n’ejo hazaza h’igihugu, aho bazisanga babazwa ibyo batakoze! Barabizi ko bbba bigura ariko ukwifuza gutabarwa no guhumurizwa ntibatana nabyo! Ibi byose bigira igihe. Kandi igihe bene iki ntikijya kiba kure! Iyo cyahagurutse kiza cyasaze nk’iya gatera nta gitangira!

Inama yaba iyihe?

Inama yaba gusubiza amaso inyuma, amateka akigisha buri wese, uwiyumvamo ubuhangange n’ubucakura akemera kugirwa inama kuko umutwe umwe wifasha gusara no kwiyahura nta kindi. Mu bwiyahuzi, ingaruka zisuka kuri benshi n’abatarabiteye bakaba babizira. Kuryumaho no kutavuga cyangwa se gushyigikira ikibi ntacyo bitanga uretse guhemukira igihugu no kuzicuza ejo cyangwa se gukwira imishwaro.

Inama iruta izindi: Kureka ubwiyemezi, korohera abandi, kugabanya irari, kwemera kuganira ku byabaye no gushakira hamwe uko umuti wanyobwa na bose n’iyo waba urura. Uwiyamamaza wese n’uzatorwa wese, amenye ko bi bibazo by’ingutu ntaho byagiye kandi ko ntaho kubicikira hahari. Ni ukwemera kubyinjiramo no kubyinjiranamo n’abandi bose bireba, abanyarwanda bose muri rusange. Naho ubundi, bizahora uku ubuziraherezo. Kandi uwishe ejo hashize  aricwa umunsi wa none none n’uwishe none azicwe ejo hazaza, ikibabaje ni uko hari n’uwishwe ejo hashize ukicwa no ku munsi wa none akaba ashobora no kuzakomeza kwicwa n’ejo hazaza … bizahore bisimburana iteka se? Ntitwahora muri uru, abanyarwanda turananiwe. Hakenewe gufatira hamwe icyemezo cyo gushyiraho akadomo. Kandi ibi bisaba kwitanga no kugira icyo twigomwa twese nta uvuyemo. Bikwiye kuva mu nzira, tukinjira mu bihe bishya. Ntawe tubeshya, abanyarwanda ibyabaye barabizi kandi babifitiye na gihamya. Ibyo uhisha none, ejo aho uhisha nihasenyuka bizasandara hanze ufatwe mpiri cyangwa se uhigwe bupyisi. Nta mpamvu rero, banyarwanda, nitwibaze, nimwibaze, buri wese yiyemeze kandi yiteremo nako twiteremo akanyabugabo ko kwemera, koroherana, kungurana inama, gutsinda umujinya n’inzika n’agahinda twatewe, no kujya mbere.

Amahoro n’amahirwe

Bamara